“Yesu Yarize Arakura,” Inshuti Mutarama 2021
Inkuru zo mu Byanditswe Byera
Yesu Yarize Arakura
Yesu yavutse nk’uruhinja ruto. Nanjye nigeze kuba uruhinja!
Mariya na Yosefu bafatanyije kwita kuri Yesu. Ni nde ufasha kunyitaho?
Yesu yakuze mu buryo bumwe ndimo gukuriramo. Yakuze mu bushishozi. Bisobanuye ko Yize ibintu bishya.
Yakuze mu gihagararo. Bisobanuye ko umubiri We wabaye munini.
Yakuriye ashimwa n’Imana. Bisobanuye ko Yize ibirebana na Data wo mu Ijuru. Yize gusenga. Yasomye Ibyanditswe bitagatifu.
Yakuze ashimwa n’umuntu. Bisobanuye ko Yagize inshuti nshya. Yaturaga ineza abandi. Yafashije umuryango we.
Nshobora gufasha imitekerereze yanjye n’umubiri gukura. Nshobora kwiga ibyerekeye Imana. Nshobora kuba inshuti nziza. Nzakura mu nzira nziza nk’uko Yesu yabikoze!
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira bwose burarinzwe. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2021. Kinyarwanda. 17463 716