“Yesu yarabatijwe,” Inshuti, Gashyantare 2021
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2021
Yesu Yarabatijwe
Yohana Umubatiza yari umuhanuzi uhambaye. Yigishije abantu kwihana aranababatiza.
Umunsi umwe Yohana Umubatiza yarimo abatiza abantu mu mugezi wa Yorodani. Yesu araza maze asaba Yohana kumubatiza. Yohana yari azi ko Yesu nta byaha yari afite. None se kuki Yesu yashakaga kubatizwa?
Yesu yavuze ko yagombaga kubaha amategeko yose. Kubatizwa ni itegeko.
Nyuma y’uko Yohana amaze kubatiza Yesu, inuma iraza yerekana ko Roho Mutagatifuyari ahari. Ijwi rya Data wo mu Ijuru rituruka mu ijuru, riravuga riti, “Nguyu Umwana wanjye nkunda, nkamwishimira” (Matayo 3:17).
Dushobora kumvira amategeko maze tugahitamo kubatizwa, nk’uko Yesu yabigenje. Bityo rero tugakomezwa maze tugahabwa kandi impano ya Roho Mutagatifu.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2021. Kinyarwanda. 17464 716