“Ndashaka Gukurikira Yesu,” Inshuti Werurwe 2021
Inkuru za Yesu
Ndashaka Gukurikira Yesu
Umunsi umwe Yesu yuriye mu bwato. Asaba abarobyi kubwinjiza mu mazi. Yahagaze ku bwato yigisha imbaga z’abantu bari ku nkombe.
Nuko Yesu abwira umurobyi witwa Petero kurekera inshundura ze hasi mu mazi. Petero avuga ko atigeze afata ifi n’imwe umunsi wose, ariko ko arongera akagerageza. Kuri iyi nshuro, Petero yafashe ifi zihagije zo kuzuza amato abiri!
Yesu asaba abarobyi gusiga amato yabo bakanamukurikira. Yashakaga ko baba abigishwa Be.
Abigishwa ba Yesu bategaga amatwi uko yigisha kuri Data wo mu Ijuru. Barebaga Yesu akiza abarwayi anereka urukundo abandi. Nyuma y’uko Yesu apfuye, abigishwa bakoze ibyo bari barabonye Yesu akora. Barigishije, barakijije baranakunda.
Nshobora kwigisha abandi ku bijyanye na Yesu mu byo mvuga n’ibyo nkora. Nshobora gukiza ibyiyumviro by’ububabare bw’abantu mu bugwaneza. Nshobora gufasha kwita ku bantu barwaye cyangwa bakennye. Nzerekana urukundo, nka Yesu.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2021. Kinyarwanda. 17466 716