“Aburahamu na Sara”, Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2022
“Aburahamu na Sara”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2022
Aburahamu na Sara
Aburahamu yari umuhanuzi. Imana yagiranye igihango na Aburahamu n’umugore we, Sara.
Imana yasezeranyije kubaha imigisha. Yababwiye ko bazibaruka abana. Aburahamu na Sara basezeranije gukurikira Imana.
Aburahamu na Sara bakomeje isezerano ryabo. Ariko ntibibarutse abana na bamwe igihe kirekire. Barushijeho gukomeza gusaza.
Amaherezo, ubwo Aburahamu yari afite imyaka 100 na Sara 90, bibarutse umwana w’umuhungu. Bamwise Isaka. Bamenye ko Imana yabahaye umugisha.
Nshobora kwizera Imana. Rimwe na rimwe imigisha ntihita iza ako kanya. Ariko Imana iteka yubahiriza amasezerano Yayo.
Urupapuro rw’Amashusho asigwamo amabara
Nshobora Kwizera Imana
Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.
Igishushanyo cya Apryl Stott
Ni gute Data wo mu Ijuru yagufashije ubwo wari utinye cyangwa ubabaye?
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, February 2022. Kinyarwanda. 18313 716