“Aburahamu na Sara”, Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2022
”Rusi na Nawomi”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Kamena 2022
Rusi na Nawomi
Nawomi n’umuryango we bagiye mu gihugu gishya kubera inzara. Bahuye n’umukobwa muto witwa Rusi. Rusi yashakanye n’umuhungu wa Nawomi.
Hanyuma umugabo wa Rusi arapfa. Rusi yarababaye cyane.
Nawomi na we yarababaye cyane. Ntiyari agifite umuryango wo kumwitaho. Yahisemo gusubira mu gihugu yaturutsemo.
Nawomi yabwiye Rusi gusubira mu muryango we. Ariko Rusi yakundaga Nawomi. Yiyemeje kujyana na Nawomi ndetse no kumwitaho.
Rusi na Nawomi bari abakene. Rusi rero yakoranye umwete kugira ngo ashakishe ibyo barya.
Umunsi umwe umugabo witwa Bowazi yabonye Rusi atoragura ingano zasigaye mu murima we.
Bowazi yari umugwaneza. Yabwiye abakozi be gusigira Rusi ibyo kurya by’inyongera.
Nyuma Rusi na Bowazi barashyingiranywe. Babyaranye umwana w’umuhungu. Nawomi yamufashije kumwitaho.
Nshobora gutanga ubufasha bwo kwita ku bandi. Nshobora kugirira neza abakeneye ubufasha.
Urupapuro rwo Gusigaho Amabara
Nshobora Kwita ku Bandi
Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.
Igishushanyo cya Apryl Stott
Ni gute wafasha?
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira ku nyandiko burakomye. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Ubutumwa bwa buri kwezi bw’inshuti, Kamena 2022. Ururimi. 18315 000