“Yesu Azura Lazaro mu Bapfuye,” Inshuti Mata. 2023, 46–47.
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mata 2023
Yesu Azura Lazaro mu Bapfuye
Mariya na Marita bari bafite musaza wabo witwaga Lazaro. Bari inshuti za Yesu Kristo.
Lazaro ararwara cyane. Bidatinze, arapfa. Mariya na Marita bagize agahinda. Yesu aje, yariranye na bo.
Hanyuma Yesu ajyana na bo ku gituro cya Lazaro. Yaravuze ati: “Lazaro, sohoka.”
Lazaro yarahagurutse kandi yasohotse mu gituro. Yari yongeye kuba muzima! Kubera Yesu, twese tuzongera kubaho nyuma yo gupfa!
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, April 2023. Language. 19006 716