“Isakaramentu rya Mbere,” Inshuti, Kamena
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Kamena 2023
Inkuru zo mu Byanditswe Bitagatifu
Isakaramentu rya Mbere
Mbere y’uko apfa, Yesu Kristo yahuye n’Intumwa ze. Yabahaye isakaramentu.
Yesu amanyura umugati arabaha. Abasaba kuwurya ngo ubafashe kujya bibuka ko yatanze ubuzima bwe ku bwabo.
Hanyuma Yesu abaha igikombe. Abasaba ko banyweramo. Ngo bibafashe nabyo kumwibuka.
Na nyuma Yesu atarikumwe n’intumwa Ze, isakaramentu ryabafashije kumutecyerezaho. Bashoboraga kumva urukundo Rwe bakibuka gukurikiza amategeko.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, June 2023. Language. 19026 716