2023
Yesu Yatweretse Inzira
Kanama 2023


“Yesu Yatweretse Inzira,” Inshuti, Kanama 2023, 4–5

Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti Kanama 2023

Yesu Yatweretse Inzira.

Alt text

Ibishushanyo byashushanyijwe na Dan Burr

Yesu Kristo ni Umwana wa Data wo mu Ijuru. Yaje hano ku isi kutwereka uko twasubira kuri Data wo mu Ijuru umunsi umwe. Yesu Yarabatijwe. Yigishije ko dukwiye kubatizwa.

alt text

Yesu yatweretse uko tubaho. Yakunze kandi afasha buri wese. Ashaka ko tumukurikira.

alt text

Yesu yiyumvisemo imibabaro yacu kandi ababazwa ku bw’ibyaha byacu. Noneho aradupfira. Ibi byitwa Impongano ya Yesu Kristo. Yarazutse. Bisobanuye ko Ariho uyu munsi! Kubera Yesu Kristo, tuzongera kubaho nyuma yo gupfa.

alt text

Yesu yadukoreye ibi bintu byose kubera ko adukunda. Kubera We, dushobora gusubira kubana na Data wo mu Ijuru hamwe n’ imryango yacu umunsi umwe.

alt text

Dushobora gukurikira Yesu binyuze mu kubatizwa. Dushobora nanone kumukurikira buri munsi igihe dukunda kandi tugafasha abandi ndetse tukubaha amategeko Ye.