“Abungeri Basura Umwana Yesu,” Inshuti, Ukuboza 2023, 46–47.
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Ukuboza 2023
Abungeri Basura Umwana Yesu
Ijoro rimwe, umumarayika yasuye abungeri mu murima. Umumarayika yababwiye ko umwana w’ingenzi yavutse. Izina rye ryari Yesu Kristo. Azaba Umukiza ku bantu bose bo mu isi. Abamarayika benshi baraje. Barararimba bati:“Mu ijuru ikuzo ribe iry’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”
Abungeri bihutiye cyane kuza gusura umwana Yesu. Bari bishimiye kumubona!
Abungeri babwiye abandi bantu ibyerekeye Yesu Kristo. Bashakaga ko buri wese yumva inkuru nziza.
© 2023 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, December 2023. Language. 19049 716