“Igiti cy’Ubugingo,” Inshuti, Mutarama. 2024, 26–27.
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2024
Igiti cy’ubugingo
Lehi yari umuhanuzi Imana yamubwiye kujyana umuryango we mu gihugu cy’isezerano. Ubwo barimo bagenda, yagize inzozi zerekeye igiti cyiza cyane. Kitwaga igiti cy’ubugingo.
Igiti cyeze imbuto z’umweru ziryoshye. Lehi yumvise yishimye cyane igihe yaziryagaho! Yashakaga ko umuryango we nawo uryaho.
Lehi kandi abona inkoni y’icyuma yerekeza ku giti. Abantu bafataga kuri iyo nkoni kugira ngo bagere ku giti kandi barye urubuto.
Igiti cyo mu nzozi za Lehi ni nk’urukundo rw’Imana Iyo nkoni y’icyuma ni nk’ibyanditswe bitagatifu. Iyo dusomye ibyandistwe bitagatifu, twegera Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2024. Language. 19273 716