“Liyahona,,” Inshuti Gashyantare 2024, 26–27.
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Gashyantare 2024
Liyahona
Nyagasani yabwiye Lehi kujya mu gihugu cy’isezerano hamwe n’umuryango we. Ariko ntibari bazi neza uko bazahagera.
Nyagasani yahaye Lehi igikoresho kidasanzwe. Cyari nk’indangacyerekezo. Kerekanaga inzira bagombaga gucamo. Bacyitaga Liyahona.
Igihe bakurikizaga amategeko, Liyahona yarakoraga. Yabagezaga ahari amafunguro n’umutekano. Ariko iyo batonganaga kandi ntibumvire amategeko, Liyahona yahagararaga gukora.
Umuryango wa Lehi wakurikiranaga Liyahona kugira ngo bashobore kugera mu gihugu cy’isezerano. Igihe duhisemo igikwiye, Data wo mu ijuru nawe azatuyobora.
© 2024 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi Monthly Friend Message, February 2024. Language. 19276 716