“Aroni Yigisha Umwami,” Inshuti, ya Nyakanga 2024, 26–27.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , ya Nyakanga 2024
Aroni Yigisha Umwami
Aroni yari umwe mu bahungu ba Mosaya. Yari umuvugabutumwa. Yigishije umwami w’Abalamani mu gihugu hose
Aroni yabajije umwami niba yaremeraga Imana. Umwami yavuze ko yari bwemere Aroni amubwiye ko Imana iriho koko. Yasabye Aroni kumubwira byinshi byerekeye Imana.
Aroni yasomeye umwami ibyanditswe. Yamwigishije ibijyanye n’iremwa ry’isi. Yamwigishije ibijyanye n’umugambi w’Imana. Yabwiye umwami ibijyanye na Yesu Kristo.
Nyuma yaho, umwami yarasenze. Yabajije Imana niba ibyo Aroni yavuze ari ukuri. Umwami yakiriye igisubizo ko ari ukuri!
Umwami yemeye ibyo Aroni yamwigishije. Buri umwe wese mu nzu ye nawe yaremeye. Barabatijwe kandi bahitamo gukurikira Yesu Kristo.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, July 2024. Kinyarwanda. 19348 716