“Yesu Yahaye Umugisha Umwe Umwe,” Inshuti, Ukwakira 2024, 26-27.
Ubutumwa Ngarukakwezi bw’ Inshuti , Ukwakira 2024
Yesu Yahaye Umugisha Umwe Umwe
Abahanuzi bigishije Abanefi ibyerekeye ibimenyetso by’urupfu rwa Yesu Kristo. Igihe yapfaga, hari umwijima mu gihugu iminsi itatu. Nyuma y’aho, abantu bumvise ijwi rya Data wo mu Ijuru rivugira mu ijuru.
Data wo mu Ijuru yaravuze ati: “Dore Umwana wanjye Nkunda” (3 Nefi 11:7). Yesu Kristo yabonekeye Abanefi. Yari yazutse! Yigishije Abanefi ibintu byinshi. Yababwiye ko bakwihana maze bakamukurikira.
Yasabye abantu kumuzanira abari barwaye kugira ngo bakire. Yabahaye umugisha.
Yahaye umugisha kandi abana bose umwe umwe. Abamarayika bazengurutse abana.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, October 2024. Kinyarwanda. 19291 716