“Nefi Abona uruhinja Yesu,” Inshuti, Ukuboza 2024, 26–27.
Ubutumwa ngarukakwezi bw’ Inshuti , Ukuboza 2024
Nefi Abona Uruhinja Yesu
Se wa Nefi, Lehi, abona Yesu Kristo mu iyerekwa. Nefi na we yashatse kubona iri yerekwa. Yaresenze maze asaba kubona ibyo se yabonye.
Roho Mutagatifu yereka Nefi iyerekwa rimwe. Nefi yabonye umukobwa w’inkumi witwa Mariya. Roho Mutagatifu yavuze ko ari we uzaba nyina w’umwana w’Imana, Yesu Kristo.
Nefi abona uruhinja Yesu na Mariya. Roho Mugatatifu yavuze ko Yesu azaza ku isi gufasha abana ba Data wo mu Ijuru.
Nefi abona ubuzima bwa Yesu Kristo. Yamubonye akorera kandi yigisha abantu. Nefi yize byinshi ku bijyanye n’Umukiza. Namwe mushobora kwiga ibijyanye na We musoma ibyanditswe bitagatifu.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, December 2024. Kinyarwanda. 19350 716