“Umva, Umvira, Ubahiriza,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mutarama 2021, 32.
Ubutumwa Ngarukakwezi Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko Mutarama 2021
Umva, Umvira, Ubahiriza
Byavuzwe mu ijambo ryo mu giterane rusange, Mata 2020.
Ijambo rya mbere na mbere mu Nyigisho n’ibihango ni kumvira (reba Inyigisho n’Ibihango 1:1). Bisobanuye “gutega amatwi ufite ubushake kumvira.” Kumvira bivuga “kumwumva”— kumva ibyo Umukiza avuga maze u kubahiriza inama Ze. Muri ayo magambo abiri—“Mwumve”—Imana iduha inzira yo gutsinda, ibyishimo, n’umunezero muri ubu buzima. Tugomba kumva amagambo ya Nyagasani, kuyumvira no kubahiriza ibyo Yatubwiye!
Ni hehe dushobora kujya ku Mwumva?
Dushobora kujya mu byanditswe bitagatifu. Dushobora no Kumwumvira mu ngoro y’Imana. Tuna Mwumva neza kurushaho iyo tunonosoye ubushobozi bwacu bwo kumenya ukongorera kwa Roho Mutagatifu. Hanyuma, tukamwumva twubahiriza amagambo y’abahanuzi, bamenya, n’abahishura.
Ni iki kizaba nimwumva kurushaho mubigamije, mwumvira, munubahiriza ibyo Umukiza yavuze n’ibyo Ari kuvuga ubu binyuze mu bahanuzi Be? Nijeje ko muzahabwa umugisha n’ububasha bw’inyongera bwo guhangana n’igishuko, n’ingorane, n’intege nke. Nijeje ibitangaza mu mibanire y’umuryango wanyu n’akazi ka buri munsi. Kandi Nijeje ko ubushobozi bwanyu bwo kumva umunezero buziyongera n’ubwo imidugararo yakwiyongera mu buzima bwanyu.
© 2020 na Intellectual Reserve, Inc. Uburenganzira bwose burarinzwe. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. IUbusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, January 2021. Kinyarwanda. 17463 716