“Namenya gute ko ndimo numva ijwi rya Nyagasani mu buzima bwanjye?” Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko, Gashyantare 2021, 29.
Ubutumwa Ngarukakwezi Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko Gashyantare 2021
Namenya gute ko ndimo numva ijwi rya Nyagasani mu buzima bwanjye?
Umuyobozi Russell M. Nelson yaduhamagariye “gutekereza byimbitse kandi kenshi” ku birebana n’ukuntu Yesu Kristo no “gutera intambwe ngo tumwumve neza kandi kenshi kurushaho” (“‘How Do You #HearHim?’ A Special Invitation,” Feb. 26, 2020, blog.ChurchofJesusChrist.org).
Dushobora kumwumva binyuze mu byanditswe bitagatifu no mu magambo y’abahanuzi. Ariko kumva gusa no gusoma aya magambo ntabwo ari cyo cy’ingenzi. Anyuze mu Muhanuzi Joseph Smith, Nyagasani yarasobanuye ati:
Ni ijwi ryanjye ryavugaga aya magambo riyakubwira; kuko ayo magambo uyahabwa na Roho… ;
Uhereye aho rero, ushobora gutanga ubuhamya ko wumvise ijwi ryanjye (Inyigisho n’Ibihango18:35–36).
Byongeye, gushaka kumva ijwi Rye ntabwo ari ikintu dukora duhubutse. Perezida Nelson yavuze ko, “Bisaba imbaraga z’umutima kandi zidacogora” (“Hear Him,” Mata 2020 general conference [Ensign cyangwa Liahona, Gicurasi 2020, 89]).
Nk’uko ubyiga, gusenga, guhimbaza gukorera Imana, no kubaha amategeko ya Nyagasani Azaguha umugisha na Roho kandi, binyuze mu Mpongano ya Yesu Kristo, bizaguhindura. Bityo rero aho ni ho uzamenyera ko wumvise ijwi Rye.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, February 2021. Kinyarwanda. 17464 716