2021
Gukomeza Icyahishuwe
Werurwe 2021


“Gukomeza Icyahishuwe,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Werurwe 2021, 16.

Ubutumwa Ngarukakwezi Kubw’Imbaraga z’Urubyiruko Werurwe 2021

Gukomeza Icyahishuwe

Kuva mu ijambo ryo mu giterane rusange, Mata 2020.

Umuhanuzi Joseph Smith yabonye icyahishuwe nyuma y’icyahishuwe kindi. Ibyahishuwe byinshi byabonywe n’Umuhanuzi Joseph byatubungabungiriwe mu Nyigisho n’Ibihango.

Byongeyeho twahawe umugisha no gukomeza icyahishuwe ku bahanuzi bariho “bahawe ububasha nk’abakozi ba Nyagasani, bemerewe kumuvugira.”1

Icyahishuwe bwite kinaboneka kuri bose bashaka ubujyanama buva kuri Nyagasani bicishije bugufi. Ni icy’ingenzi nk’icyahishuwe cy’ubuhanuzi.

Icyahishuwe bwite gishingiye ku kuri kwa roho kwakirwa kuva kuri Roho Mutagatifu. Roho Mutagatifu ni umuhishuzi n’umuhamya w’ukuri kose, cyane cyane uk’Umukiza. Nta Roho Mutagatifu, ntitwari kubasha kumenya by’ukuri ko Yesu ari Kristo. Uruhare rw’ ishingiro rwe ni uguhamya Inyito n’Ikuzo bya Data na Mwana.

Ndabizeza ko ubujyanama bw’icyahishuwe bushobora kwakirwa na buri umwe muri twe uko duca bugufi dukora mu ruzabibu rwa Nyagasani.

Ukwinginga kwanjye guciye bugufi ni uko buri umwe muri twe azashaka gukomeza icyahishuwe ngo kuyobore ubuzima bwacu no gukurikira Roho uko duhimbaza Imana Data n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.

Aho byavuye

  1. Hugh B. Brown, “Joseph Smith among the Prophets” (Sixteenth Annual Joseph Smith Memorial Sermon, Logan Institute of Religion, Dec. 7, 1958), 7.