2022
Mbese Umwumva ute?
Werurwe 2022


“Mbese Umyumva Ute? Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Werurwe. 2022.

Monthly Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Werurwe 2022

Ese Umyumva ute?

Byakuwe mu ijambo ryo mu giterane rusange, Mata 2020.

Ishusho
ibice by’ihurizo
Ishusho
abantu bafite ibice by’ihurizo bibura

Byashushanyijwe na Oksana Grivina

Hamwe n’ubuyobozi butekanye duhabwa na Roho Mutagatifu, uko ibihe bisimburana, Imana imenya neza mu buryo bufite imbaraga kandi bwihariye kuri buri muntu muri twe ko ituzi kandi idukunda. Noneho, mu bihe byacu bigoye, Umukiza agarura ubu buhamya mu mitwe yacu.

Tekereza ku buzima bwawe bwite. Ubu buhamya bushobora kutubaho mu bihe by’ifatizo mu buzima bwacu cyangwa mu bintu bishobora mbere na mbere kwigaragaraza nk’ibirangaza. Ibi bihe bigaragazwa na roho bibaho mu bihe binyuranye kandi mu nzira zinyuranye, mu buryo bwihariye kuri buri wese muri twe.

Yozefu Smith yasobanuye ko rimwe na rimwe twakira “uruhurirane rutunguranye rw’ibitekerezo byinshi” Kandi rimwe na rimwe ni umuyoboro nyawo w’ubwenge.1

Perezida Dallin H. Oaks, mu gusubiza umugabo w’umunyakuri wavugaga ko atari yarigeze agira ubwo buhamya, yamugiriye inama, “Wenda birashoboka ko amasengesho yawe yasubijwekenshi, ariko wari utegereje ikimenyetso kinini cyane cyangwa ijwi riranguruye cyane ku buryo utekereza ko nta gisubizo wabonye.”2

Duherutse kumva Perezida Russell M. Nelson avuga: “Ndabatumiye kugira ngo mutekereze byimbitse kandi kenshi ibyerekeye iki kibazo k’ingenzi: Mbese Umyumva Ute? Ndabatumiye na nonengo mutere intambwe mu kumwumva kurushaho kandi kenshi.”3

Aho byavuye

  1. Ibyigisho by’umuyobozi w’Itorero: Joseph Smith (2007), 132.

  2. Dallin H. Oaks, Amasomo y’Ubuzima yizwe: Ibitekerezo byihariye (2011), 116.

  3. Russell M. Nelson, “‘Mbese #umwuvaUte?’ Ubutumire bwihariye,” Gashyantare. 26, 2020, urubuga.ChurchofJesusChrist.org).

Capa