2022
Itabaza ry’Ibirenge Byacu
Kanama 2022


“Itabaza ry’Ibirenge Byacu,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Kanama 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kanama 2022

Itabaza ry’Ibirenge Byacu

Igikoresho gisanzwe mu Bisirayeli ba kera gishobora kutwigisha ukuntu Nyagasani atuyobora.

Ishusho
itabaza ry’amavuta

Imvaho

Mu bihe by’Isezerano rya Kera, abantu bakoreshaga amatabaza y’amavuta kugira ngo bagendane urumuri mu mwijima. Amenshi muri aya matabaza yari afite ibice bitatu by’ibanze:

  1. ibakure y’ibumba ijyamo amavuta ya elayo; kenshi nto bishoboka ku buryo yapfumbatwa mu kiganza cy’umuntu

  2. Urutambi rwo kwatswa nyuma yo kunywa amavuta

  3. akobo cyangwa akazuru ko gufata urutambi

Amatabaza yoroheje y’amavuta afite urutambi rumwe gusa yoherezaga urumuri muri metero imwe hafi yayo. Niba akoreshejwe umuntu agenda genda, yoherezaga urumuri ruhagije ngo ubone intambwe ikuri imbere kugira ngo ushobore kugira aho ugera mu bwitonzi mu mwijima.

Ibyo Dushobora Kwiga

Ishusho
Yesu Kristo afashe itabaza ry’amavuta

Yakoreshejwe hamwe n’uruhushya. Lead, Kindly Light [Yobora, Mu neza Rumuri], cyahanzwe na Simon Dewey. Courtesy of altusfineart.com © 2022.

Ijambo rya Nyagasani rishobora kumurikira inzira zacu mu mwijima no mu rujijo bidukikije mu isi.

Nyagasani yadusabye kudapfukirana urumuri rwacu ahubwo tukagendana urumuri rw’inkuru nziza kugira ngo abandi barubone (reba Matayo 5:14–16).

Ni twe bireba kumenya neza ko amatabaza yacu yuzuyemo amavuta (reba Matayo 25:1–13). Dukora ibi binyuze mu isengesho, kwiga ibyanditswe bitagatifu, gukurikira umuhanuzi n’ibindi bikorwa by’ukwizera n’ubwitange (reba Spencer W. Kimball, Faith Precedes the Miracle [1972], 256).

Niba dukoresheje ukwizera kwacu, Nyagasani rimwe na rimwe amurikira inzira yacu bihagije ku buryo twatera indi ntambwe imwe (reba Boyd K. Packer, “The Candle of the Lord,” Ensign, Jan. 1983, 54).

Capa