2022
Mwitegereza! Mube nk’Abungeri
Ukuboza 2022


“Mwitegereza! “Mube nk’Abungeri,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Ukuboza 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukuboza 2022

Luka 2:8–20

Mwitegereza! Mube nk’Abungeri

Ishusho
abungeri

Kera mu ijoro rituje, abungeri baragiye imikumbi yabo bafite umwete.

Ishusho
intama

Abungeri bari bafite akazi k’ingirakamaro. Intama zari zikeneye ibiribwa, amazi n’uburinzi bw’ikibi.

Ishusho
marayika

Mu kanya gato, umumarayika araboneka!

“Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi. … Kuko uyu munsi Umukiza abavukiye …, uzaba Kristo Nyagasani.”

Ishusho
marayika

Marayika yabwiye abungeri ko barasanga uruhinja rwambaye imyenda y’uruhinja, ruryamye mu muvure i Betelehemu.

Ishusho
korali y’abamarayika

Korali y’abamarayika yuzuye ikirere yihuza na marayika mu guhimbaza Imana.

“Mu ijuru ikuzo ribe iry’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”

Ishusho
abungeri

“Nimuze tuge i Betelehemu turebe ibyo Nyagasani atumenesheje.”

Ishusho
abungeri bakurikira inyenyeri

Abungeri ntabwo bategereje. Ibi byari ingirakamaro cyane! “Baje bihuta” i Betelehemu.

Ishusho
abungeri ku muvure

Abungeri babonye Yesu yambaye imyenda y’uruhinja, aryamye mu muvure, nk’uko marayika yabivuze.

Ishusho
uruhinja Yesu

Ibi byari Mesiya wasezeranijwe uzaza kuba Umukiza n’Umucunguzi w’isi no kutuzanira umunezero nyakuri!

Ishusho
abungeri

Abungeri barishimye cyane! Basangije ibyo bumvishe n’ibyo babonye.

“Umukiza w’isi yavutse!”

“Mesiya kera kabaye yaje!”

Ishusho
umusore arimo yiga ibyanditswe bitagatifu

Abungeri “baje bihuta” basanga Yesu. Nawe wabishobora!

Ushobora kwiga Ibye.

Ishusho
umusore arimo akata ibyatsi

Ushobora kumukorera ufasha abandi.

Ishusho
Inkumi isangiza Igitabo cya Morumoni umusore

Ushobora guhamya Ibye.

Capa