2023
Uburyo 4 Yesu Kristo Agukomeza
Mutarama 2023


“Uburyo 4 Yesu Kristo Agukomeza Wowe,” Ku bw’imbaraga z’Urubyiruko, Mutarama 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mutarama 2023

Uburyo 4 Yesu Kristo Agukomeza Wowe

Nshobora gukora ibintu byose binyuze muri Kristo.
Abafilipi 4:13

umurundo w’amabuye

Mu isi hose, Abakristo banezererwa muri iki cyanditswe gitagatifu: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13).

Iyo abantu bumvise ibi, bamwe muri bo batekereza ko bisobanura ko bashobora gutsinda igerageza iryo ari ryo ryose, batsinda umukino uwo ari wo wose, kandi buri cyifuzo icyo ari cyo cyose cyasohozwa. Ariko ntabwo ari ibyo iki cyanditswe gitagatifu cyigisha.

Cyanditswe n’Intumwa Pawulo ubwo yari ari mu nzu y’imbohe. Nk’imbohe, hari byinshi Pawulo atashoboraga gukora, ariko yari azi ko Yesu Kristo ashobora kumukomeza kugira ngo akore iby’ingirakamaro kuruta ibindi.

Ibimeze kimwe ni ukuri kuri mwe!

1 Kristo Agukomeza kugira ngo Umenye

Yesu Kristo yabahaye uburyo bwinshi bw’ingirakamaro mushobora kumenyeramo ibiri byo. Yatwigishije twese gusenga buri gihe (reba 3 Nefi 18:18) maze tugasaba kumenya ibiri ukuri (reba Moroni 10:4–5). Ushobora na none kubona no kumenya ibiri byo binyuze mu nyigo yawe y’ibyanditswe bitagatifu.

Isengesho n’inyigo by’icyanditswe gitagatifu bizana Roho mu buzima bwawe. Roho yavugisha imitekerereze yawe n’umutima wawe (Inyigisho n’Ibihango 8:2), yakuzuza ubugingo bwawe umunezero, kandi akamurikira imitekerereze yawe (Inyigisho n’Ibihango 11:13).

Muri ubu buryo, mushobora kumwumva—kumva amagambo y’Umukiza no gukurikiza ibyo yavuze. Umuyobozi Russell M. Nelson yigishije ko ibi ari “icyitegererezo cy’intsinzi, ibyishimo n’umunezero muri ubu buzima.”1

2 Kristo Agukomeza kugira ngo Ukore

Imbaraga zikuzaho uko uharanira kubahiriza amategeko kandi ugakora amahitamo meza ageza ku mahoro n’ibyishimo. Yesu Kristo agukomeza kugira ngo ukore ibi ndetse n’iyo ayo mahitamo agoranye kuyakora. Rimwe na rimwe wakora ihitamo ribi. Ku bw’ishimwe, Impongano y’Umukiza ituma ukwihana bishoboka. Kubera Yesu Kristo, ushobora guhinduka uwogejwe kandi ukabona umunezero. Ashobora kugukomeza kugira ngo urusheho “gukora ibyiza kandi urusheho kuba mwiza”2 buri munsi.

3 Kristo Agukomeza kugira ngo Uneshe

Ari mu nzu y’imbohe, Pawulo yanditse ati: “Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite.

“Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga: n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose nigishijwe” (Abafilipi 4:11–12).

Mu yandi magambo, Pawulo yize ko, binyuze muri Kristo, ashobora kunesha kandi akigira mu bigeragezo no mu mbogamizi ze zose. Yesu Kristo ashobora kugukomeza kugira ngo ukore ibimeze kimwe.

Umukiza yemeye “ububabare n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko.” Yishyizeho ubumuga bwacu kugira ngo “ashobore kumenya … uko atabara [bisobanuye gufasha] abantu be hakurikijwe ubumuga bwabo.” (Aluma 7:11–12). Hatitaweho ibyo uhangana na byo, Yesu Kristo ashobora kugukomeza kugira ngo wihanganire kandi ugere ku bintu utari kubasha gukora ku bwawe.

4 Kristo Agukomeza kugira ngo Uhinduke

Yesu Kristo yagize umuzuko ukuri ku bwacu twese, kandi agira ubugingo buhoraho ubushoboka kuri abo bihana, bakira imigenzo y’ingenzi, kandi bagakora bakanubahiriza ibihango bihuye na yo. Nta Kristo, ntabwo twari gushobora gusohoza ibyo Data wo mu Ijuru ashaka kuruta ibindi—ko turushaho guhinduka nka We n’Umwana We, Yesu Kristo, no kubana na Bo mu buryo buhoraho.

Yesu Kristo

Ushobora kurushaho guhinduka nka Yesu Kristo uko umwigiraho, umugenderaho ukanamugirira icyizere, kandi ugakurikiza urugero Rwe. Ibi bizakujyana ku kubaho ufite ukwizera, ibyiringiro, urukundo ruhebuje, ukwihangana, ukwiyoroshya, ubuziranenge n’ukumvira biruseho. Ibi byose ni imiterere y’Umukiza.

Uko uharanira gukurikira Yesu Kristo, Azaba ibyiringiro byawe n’urumuri rwawe ruzakuyobora guhinduka ibyo azi byose ko ushobora guhinduka. Kandi, hamwe na Pawulo, uzabasha kuvuga uti: “Nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga.”

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Hear Him,” igiterane rusange Mata 2020 (Ibendera cyangwa Liyahona, Gicurasi 2020, 89).

  2. Reba Russell M. Nelson, “We Can Do Better and Be Better,” igiterane rusange Mata 2019 (Ibendera cyangwa Liyahona, Gicurasi 2019, 67).