“Ese Dukeneye Kuba Intungane Ubu?” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Gashyantare 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Gashyantare 2023
Ese Dukeneye Kuba Intungane Ubu?
Yakuwe mu ijambo ryo mu giterane rusange Ukwakira 2017.
Ibyanditswe bitagatifu byanditswe kugira ngo bihe umugisha kandi bidushyigikire , kandi nta kabuza bikora ibyo. Ariko wabonye ko rimwe na rimwe umwandiko ugira utya ukaza utwibutsa ko turimo kubura ibintu bimwe? Urugero: “Namwe mube mukiranutse nk’uko So … mu ijuru akiranuka” (Matayo 5:48). Hamwe n’iryo tegeko, dushaka gusubira mu buriri maze tukiyorosa no ku mutwe wacu. Intego nk’iyo ya selesitiyeli isa nkaho irenze aho twashyikira. Nyamara nta kabuza Nyagasani ntabwo yakwigera aduha itegeko atazi ko dushobora kubahiriza.
Moroni yinginga ko twasanga Kristo, kandi tugatunganyirizwa muri we. Dukunde Imana n’umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose, maze bikozwe n’inema ye twaba intungane muri Kristo(Moroni 10:32; ishimangira ryongeweho). Ibyiringiro byacu byonyine by’ubutungane nyakuri ni mu kubuhabwa nk’ impano iva mu ijuru—ntabwo dushobora “kubukorera”.
Keretse Yesu, ntabwo higeze habaho umuntu n’umwe wabayeho atunganye mu rugendo rwo mu isi turimo, bityo mu gihe tukiri mu isi mureke duharanire inonosora rihamye kandi twirinde ibyo twiteze gukora birenze ubushobozi bwacu n’ubw’abandi.
Niba tudacogoye, nuko ahantu hamwe mu buziraherezo inonosora ryacu rizaba rirangiye kandi ryuzuye—bikaba ari bwo busobanuro bwo mu isezerano Rishya bw’ ubutungane.
© 2023 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, February 2023. Language. 18910 716