“Mumusange,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Werurwe 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Werurwe 2023
Mumusange
Umukiza aduhamagarira kumutura imitwaro yacu.
Munsange
Dushobora gusanga Umukiza twiga inkuru nziza Ye, tugira ukwizera muri We, twihana, dukora kandi tukanubahiriza ibihango, ndetse dukurikiza urugero Rwe.
abarushye … abaremerewe
Umuruho n’imitwaro by’umubiri bishobora kutugwisha agacuho, ariko ni na ko ibyo mu mutwe, amarangamutima na roho byakatugwisha. Umukiza aduha amahoro Ye, hatitawe ku bwoko bw’imitwaro twaba twikoreye.
umugogo
Umugogo ni igikoresho cyo gukomatanya inyamaswa ebyiri hamwe kugira ngo zishobore gukururira umutwaro hamwe, nk’isuka cyangwa igare. Umugogo akenshi ugira ingiga y’igiti iba iteretse ku ipfupfu ry’urutugu rwa buri nyamaswa, ugabanya ibiro.
kwiga
Dushobora kwigira kuri Yesu Kristo twigira mu nyigisho Ze kandi no ku rugero Rwe—ndetse no kugerageza kubikurikiza.
uburuhukiro
Uburuhukiro bw’Umukiza ni amahoro Ye, aturisha imitima na roho zacu. Adufasha kunesha impungenge z’iby’isi kandi aduha imbaraga z’ibya roho iyo twiyumvamo gucika intege.
kutaruhije … utaremereye
Kuba abagaragu b’Umukiza bisobanuye kwihuza na We binyuze mu bihango. Bisobanuye kumuha imitima yacu no kuyishyira mu murimo We. Iyo dukoze ibi, imitwaro yacu irushaho koroha kubera ko arimo kudufasha.
© 2023 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, March 2023. Language. 18905 716