“Ugururira Umutima Wawe Roho Mutagatifu,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mata 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Mata 2023
Ugururira Umutima Wawe Roho Mutagatifu
Byakuwe mu Ijambo ryo mu giterane rusange Mata 2018.
Muri ibi bihe bya Pasika, ndashimira Data wo mu Ijuru ku bw’impano y’Umwana wayo w’Ikinege, waje ku bwende bwe ku isi kuba Umucunguzi wacu. Nejejwe no kumenya ko yahongeye ibyaha byacu kandi ko yahagurutse mu Muzuko. Buri munsi mpabwa umugisha no kumenya ko, kubera Impongano Ye, bishoboka ko umunsi umwe nazazuka nkabaho iteka ryose mu muryango urimo urukundo.
Ibyo bintu mbizi mu buryo bumwe rukumbi uwo ari we wese muri twe ashobora kubimenyamo. Roho Mutagatifu yarabimbwiye mu mitekerereze yanjye no mu mutima wanjye ko biri ukuri—bitari rimwe gusa ahubwo kenshi.
Dufite isezerano ritagira agaciro ryo kugira Roho Mutagatifu nk’umusangirangendo. Inshingano yacu ni uguhitamo kugurura imitima yacu tukakira ubujyanama buhoraho n’ihumure binyuze muri Roho Mutagatifu ubuzima bwacu bwose.
Amahitamo ya mbere ni ukwiyoroshya imbere y’Imana.
Aya kabiri ni gusengana ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo.
Aya gatatu ni ukumvira kuzuye.
Noneho aya nyuma ni ugusengera kumenya ibyo abandi bakeneye n’imitima y’abandi n’uburyo bwo kubafasha ku bwa Nyagasani.
Ndasenga n’umutima wanjye wose ngo mwumve ijwi rya Roho, woherejwe kuri mwe mu buntu bwinshi. Ndasenga kandi ngo muzugurure igihe cyose imitima yanyu kugira ngo mwakire roho ngo bishoboke ko mwagira umunezero wo kumugira nk’umusangirangendo wa buri munsi.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, April 2023. Language. 19006 716