“Getsemani,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mata 2023.
Ahantu hava mu byanditswe Bitagatifu
Getsemani
Iga birushijeho ku hantu ububabare bw’Umukiza bwatangiriye ku bwacu.
Ni he?
Ku ibanga ry’umusozi wa Elayono, mu burasirazuba bw’i Yerusalemu (iburyo mu gishushanyo, bugaragazwa n’igiti kinini).
Ni Iki Cyariyo?
Agashyamba k’ibiti by’imyelayo ndetse wenda n’urwengero rwo kuvanwamo amavuta ya elayo.
Ni Iki Cyabaye Hano?
Nyuma y’igaburo rya nyuma, Yesu Kristo yajyanye n’intumwa cumi n’imwe i Getsemani. Ubundi ajya hirya ngo asenge ajyana Petero, Yakobo, na Yohana hamwe na We.
“Atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.” Aravuga ati: “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica” (Mariko 14:33–34).
Arasenga ati: “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.
“Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga.
“Kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:42–44).
Nyuma y’uyu mubabaro ukabije w’Umukiza, yagambaniwe na Yuda ubundi afatwa n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’itsinda ry’abasirikare b’Abaroma.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, June 2023. Language. 19026 716