2023
Getsemani
Kamena 2023


“Getsemani,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mata 2023.

Ahantu hava mu byanditswe Bitagatifu

Getsemani

Iga birushijeho ku hantu ububabare bw’Umukiza bwatangiriye ku bwacu.

Ishusho
agashyamba k’imyelayo

Ni he?

Ku ibanga ry’umusozi wa Elayono, mu burasirazuba bw’i Yerusalemu (iburyo mu gishushanyo, bugaragazwa n’igiti kinini).

Ishusho
Ikarita ya Yerusalemu ya kera

Ikarita ya Yerusalemu yashushanyijwe na Jim Madsen

Ni Iki Cyariyo?

Agashyamba k’ibiti by’imyelayo ndetse wenda n’urwengero rwo kuvanwamo amavuta ya elayo.

Ishusho
urwengero ruvanwamo amavuta ya elayo

Ni Iki Cyabaye Hano?

Nyuma y’igaburo rya nyuma, Yesu Kristo yajyanye n’intumwa cumi n’imwe i Getsemani. Ubundi ajya hirya ngo asenge ajyana Petero, Yakobo, na Yohana hamwe na We.

“Atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.” Aravuga ati: “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica” (Mariko 14:33–34).

Arasenga ati: “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.

“Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga.

“Kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi” (Luka 22:42–44).

Nyuma y’uyu mubabaro ukabije w’Umukiza, yagambaniwe na Yuda ubundi afatwa n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’itsinda ry’abasirikare b’Abaroma.

Ishusho
Yesu Kristo i Getsemani

Gethsemane [Getsemani], cyahanzwe na Michael Malm

Aho byavuye

  1. Guide to the Scriptures, “Gethsemane.”

  2. Reba D. Todd Christofferson, Igiterane rusange, Ukwakira 2016 (Ibendera cyangwa Liyahona,, Ugushyingo 2016, 50).

Capa