“Mwakire Roho nk’Umuyobozi Wanyu,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Ukwakira 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukwakira 2023
Mwakire Roho nk’Umuyobozi Wanyu
Byakuwe mu ijambo ryo mu giterane rusange Mata 2017.
Data wa twese uri mu Ijuru yari azi ko mu buzima bupfa twari guhura n’ibigeragezo, amakuba n’imvururu; Yari azi ko tuzarwana n’ibibazo, ugutenguhwa, ibishuko n’intege nke. Kugira ngo aduhe imbaraga n’ubujyanama by’ubumana muri ubu buzima, Yaduhaye Roho Mutagatifu.
Nk’umukoro w’ubumana, Roho aratumurikira, akaduhamiriza, akatwigisha, kandi akadusaba kugendera mu rumuri rwa Nyagasani. Dufite inshingano ntagatifu zo kwiga kumenya uruhare Rwe mu buzima bwacu no gusubiza.
Ni gute dukora ibyo rero?
Icya mbere, duharanira kubaho dukwiriye Roho.
Icya kabiri, tugomba kuba twifuza kwakira Roho.
Icya gatatu, tugomba kumenya Roho iyo aje.
Icya kane, tugomba gushyira inamabyifuzo ya mbere mu bikorwa.
Mureke twakirane uburemere umuhamagaro wa Nyagasani wo guhumura, kuko azatuyobora (Inyigisho n’Ibihango 78:18). Atuyobora binyuze muri Roho Mutagatifu. Mureke tube hafi ya Roho, twihutira gushyira inamabyifuzo za mbere mu bikorwa, tumenya ko bituruka ku Mana. Ndabahamiriza iby’ububasha bwa Roho Mutagatifu butuyobora, bukaturinda, kandi bukabana natwe iteka.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, July 2023. Language. 19048 716