“Abapfuye bazahagarara imbere y’Imana,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Ukuboza 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukuboza 2023
Abapfuye Bazahagarara imbere y’Imana
Mu iyerekwa rye, Yohana yabonye Urubanza rwa Nyuma.
Abapfuye abato n’abakomeye bahagarara imbere y’Imana
Ububasha bw’Umuzuko wa Yesu Kristo buzana abantu bose imbere y’Imana kugira ngo bacirwe urubanza (reba Aluma 11:42–44; 33:22; 40:21; Helamani 14:15–17; Morumoni 9:13–14).
ibitabo byarabumbuwe
Ibi bitabo bihagarariye amakuru yafashwe ku isi y’uko abantu bakoze mu gukurikiza inzira y’igihango (reba Inyigisho n’Ibihango 128:7).
Igitabo cy’ubugingo
“Mu buryo bumwe, igitabo cy’ubugingo ni igiteranyo cy’ibitekerezo n’ibikorwa by’umuntu—amakuru cyangwa amateka y’ubuzima bwe. Icyakora, ibyanditswe na byo byerekana ko amakuru mu ijuru afatwa ku bizera harimo amazina yabo hamwe n’amakuru y’ibyiza bakoze” (Guide to the Scriptures, “Book of Life,” scriptures.ChurchofJesusChrist.org).
rwaciwe
Urubanza rwa Nyuma y’uko abantu bazutse. Yesu azaba umucamanza wa buri muntu. Uru rubanza ruzagaragaza icyubahiro cy’iteka buri muntu azahabawa. (Reba Guide to the Scriptures, “Judgment, the Last,” scriptures.ChurchofJesusChrist.org; Aluma 41:3–5; Inyigisho n’Ibihango 88:26–32.)
hakurikijwe imirimo yabo bakoze
Buri muntu wese azacirwa urubanza n’ibyo yakoze ndetse n’ibyo bifuje mu mitima yabo (reba Inyigisho n’Ibihango 137:9). Bazacirwa urubanza harebwa niba barumviye amategeko y’Imana kandi bagakorera mu mucyo n’ukuri bakiriye muri ubu buzima.
© 2023 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, December 2023. Language. 19049 716