Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko
Ese Ndiho “mu buryo bw’ibyishimo”?
Gashyantare 2024


“Ese Ndiho ’mu buryo bw’ibyishimo’?” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Gashyantare 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Gashyantare 2024

2 Nefi 5

Ese Ndiho “mu buryo bw’ibyishimo”?

Dore bimwe mu bitekerezo byatuma mubaho mu buryo bumwe n’ubwo Nefi yavuze abantu be babagamo.

Ishusho
urubyiruko

Igishushanyo cyahanzwe na Alyssa Gonzalez

Nyuma gato yo gutandukana n’Abalamani, Nefi yavuze ko ubwoko bwe “bwabagaho mu buryo bw’ibyishimo” (2 Nefi 5:27). Ugendeye ku kuba hari irindi tsinda ry’abantu bashakaga kubica (reba 2 Nefi 5:1–6, 14),ibyo bitangaje. Ni gute umuntu yakwishima mu bihe nk’ibi?

Mbere na mbere, mumenye ngo “twabagaho mu buryo bw’ibyishimo” ntibisobanura ko “buri Munefi wese yabaga yishimye amasaha 24 kuri 24.” bisobanura ko babagaho uburyo bumwe bw’ibyishimo, kandi nabo bagakora ibintu, muri rusange bibaganisha k’ubyishimo. Muri rusange, uretse ingorane zabo, ibindi bihe byari bishimishije.

Noneho se ni iki “uburyo bw’ibyishimo”? Ni gute dushobora kubushyira mu buzima bwacu, nabwo bufite ingorane? Reka turebe!

  • Mwumvire. “Twaritwararitse mu kubahiriza … amategeko ya Nyagasani” (2 Nefi 5:10).

    Kubahiriza Inkuru Nziza ni intambwe ya mbere. Ushobora kwishima igihe gito mu cyaha, ariko ntibizaramba. Kutumvira Imana nkana ntabwo ari “uburyo bw’ibyishimo“ (reba Aluma 41:10).

  • Tatura ibyanditswe bitagatifu. “Njyewe, Nefi … nazanye nanone inyandiko zari zaraharagaswe ku bisate by’umuringa” (2 Nefi 5:12). “ … Turazitatura maze dusanga ko zari zikenewe; koko, ndetse zari iz’agaciro gakomeye kuri twebwe” (1 Nefi 5:21)

    Abantu ba Nefi bari bafite ibyanditswe bitagatifu. Kandi ntabwo bari babifite gusa—ahubwo barabitaturaga .

  • Tega amatwi abayobozi bahumekewe n’Imana. “Njyewe, Nefi, nejejeYakobo na Yozefu, kugira ngo babe abatambyi n’abigisha mu … cy’abantu banjye” (2 Nefi 5:26).

    Aba barimu bakoresheje ibyanditswe bitagatifu nk’ibibayobora (reba 2 Nefi 4:15; 6:4).

  • Mujye mu ngoro y’Imana (n’ahandi hantu hejejwe) “Njyewe, Nefi, nubatse ingoro y’Imana” (2 Nefii 5:16)

    Ni ngombwa kugira ahantu hejejwe nk’insegero n’ingoro y’Imana aho abigishwa bahurira hamwe bakaramya Imana. (Dushobora kwibwira ko Abanefi batari bafite gusa ingoro y’Imana—ahubwo baranayikoreshaga). Niba udashobora kwitabira ingoro y’Imana imbonankubone, ushobora buri gihe gukora umurimo w’amateka y’umuryango.

  • Mube ab’ingirakamaro. “Nigishije abantu banjye kubaka inyubako, no gutunganya … Natumye abantu banjye baba abanyamuhate, kandi bakoresha amaboko yabo” (2 Nefi 5:15, 17).

    Igice cy’ “uburyo bw’ibyishimo” ni ukugira icyo gukora! Umukoro, akazi, inshingano - ikintu kiguha intumbero hamwe n’intego (hamwe n’igihe gikwiye cyo kuruhuka, birumvikana). Biragoye kwishima niba ntacyo ukora igihe cyose.

Wavuga ko ubu ubayeho mu buryo bw’ibyishimo? Niba atari byo, birashoboka ko urugero rwa Nefi rushobora kuguha ibitekerezo by’uburyo wabinoza.

Capa