Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko
Ese ni iki twizeza igihe tubatizwa?
Kamena 2024


“Ese ni iki twizeza igihe tubatizwa?,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Kamena 2024

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kamena 2024

Ese ni iki twizeza igihe tubatizwa?

umubatizo

Baptism [Umubatizo], igihangano cyahanzwe na Annie Henrie Nader (Again this is instructed in the TRG)

Ibyanditswe bitagatifu bitwigisha ko igihe tubatizwa, dukora igihango (cyangwa dusezeranya) kwishyiraho izina rya Yesu Kristo, gukorera Imana, no kubahiriza amategeko Ye (reba Mosaya 18:10; Inyigisho n’Ibihango 20:37, 77).

Nanone twiga mubyanditswe bitagatifu ko umubatizo udufasha kuzuza icyifuzo cyacu cyo “kuza mu mukumbi w’Imana, kandi tukwitwa abantu be” (Mosaya 18:8). Muyandi magambo, impamvu imwe ituma tubatizwa nuko tuba dushaka kuba abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo no kwishimira urukundo ndetse no kugira inkomoko ituruka mukugira ubumwe muri Kristo.

Kwiyemeza gukorera Nyagasani no kubahiriza amategeko Ye byakenera byinshi mu buzima bwacu. Urugero, harimo nko gushaka kwikorera ibiremereye abandi, … kurirana n’abarira; koko, no guhumuriza abakeneye ihumure, no guhagarara nk’abahamya b’Imana mu bihe byose no mu bintu byose, n’ahantu hose mwaba muri” (Mosaya 18:8–9).