2024
Umubano Ukomeye
Kanama 2024


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kanama 2024

Umubanoukomeye

Igihango kirenze amasezerano;ni umubano.

Iintebe z’icyatsi

Ndakibuka ifoto y’intebe z’icyatsi Umukuru Pistone n’umukuru Morasco bicayeho igihe bigishaga umuryango wange mu rugo rwacu muri Argentina. Bigishije n’imbaraga za roho ku buryo mukuru wange w’imyaka 10 nange (w’imyaka 9) twirukaga tukajya gukora ku ntebe nyuma yuko bagiye, twizeye ko imbaraga ziratuzaho.

Bidatinze nize ko imbaraga zidaturuka ku ntebe ahubwo ziva mu kugirana igihango n’umubano n’Imana na Yesu Kristo.

Ibijyanye n’Umubatizo Wange

Nakoze isezerano ryange rya mbere kuya 13 Gushyingo, 1977 Ntabwo nibuka byinshi ku bijyanye n’umubatizo wange, ariko Umukuru Pistone ambatiza n’Umukuru Morasco anyemeza nk’umunyamuryango igihe umsatsi wange wari ugitose. Ndibuka kandi umunezero numvise igihe umunyaryango mushya wa paruwasi yampoberaga ndetse akansoma mu buryo bwa Argentine ndetse n’ibyiyumviro numvise byo kuba umukobwa wubaha wa Data wo mu Ijuru.

Umuryango ku mubatizo

Mushiki wacu Spannaus akiri muto ( hagati) hamwe n’ababyeyi (ibumoso), murumuna we muto Silvana (hirya iburyo), n’Umukuru Morasco.

Nyuma naje kubona ko umunezero numvise wavuye kumpano ya Roho Mutagatifu. Nize ko uko nkomeza kubaha ibihango byange n’Imana, Roho aba ari kumwe nange. Roho Mutagatifu ni umwe mu migisha ikomeye iva mu mubano n’ igihango n’Imana na Yesu Kristo.

Ubu, n’ubwo akanyamuneza kange, ibitekerezo, n’ibikorwa bicitse intege, mfite ikizere cyo gukomeza kugerageza. Kubera iki? Kuberako gufata Isakaramentu bituma nshobora guhindura bushya ibihango no gukora ibihango bishyashya buri cyumweru. Kandi ndashima kubw’uwo mugisha.

Igihango, Umubano mwiza

Kenshi na kenshi twumva ko ibihango ari uburyo bubiri bw’isezerano hagati yacu n’Imana. Mu gihe ibyo ari ukuri, byose siko biri. Mu byukuri, “kubahiriza igihango ntabwo ari ibyawe gusa ahubwo ni umubano wuje ubwuzu.”

Ni gute wagira igihango n’umubano hamwe na Data wo mu Ijuru n’Umukiza? Baragukunda byuzuye kandi bashaka kuguha umugisha (reba Nefi 3, 14:11). Ariko buri mubano w’ uburyo bubiri ufata umwanya ndetse n’urukundo ku mpande zombi.

Ese ushaka kumarana akanya kisumbuyeho nabo? Igihe ukoze ibintu na Bo bagakoze,uri kugendana nabo! Ibyo bishobora nko kuba utuntu duto nko gutega amatwi inshuti mu bihe bigoye, kugena umwanya wo gukina n’umuvandimwe, cyangwa umuntu wumva ari nyakamwe. Mu gihe gishize, namaze umwanya ngendana n’Imana binyuze mu gufata amajwi y’ubutumwa ndetse no kohereza ubutumwa bwanditse ku nshuti muri Argentina yumvaga ari nyakamwe. Nafashe umwanzuro wo kugira urupapuro rwo kujya mu Ngoro y’Imana kuguranga mbe nagirana umwanya na Nyagasani mu nzu ye itunganye. Ushobora gusengera ibitekerezo bizagufasha kugirana ibihe na Data wo mu Ijuru n’Umukiza.

Ushaka kubagaragariza ko ubitaho? Koresha amategeko wasezeranyije kubaha nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo, atari urutonde rw’ amabwiriza. Urugero, kubaha ijambo ry’ubwenge, nize guteka ibiryo byubaka umubiri. Ubu ndikwigisha abakobwa bange kugenza batyo. Uko wubahaga amategeko y’Imana ubishaka, urukundo rwawe kuri we no k’Umukiza ruzakura.

Igihango n’umubano hamwe na Data wo mu Ijuru na Jesu Kristo bizadufasha kubamenya neza no kugira uruhare ku bubasha Bwabo mu buzima bwacu: by’umwihariko birenze ibyo intebe z’icyatsi zatanga. Kandi ubwo bubasha buraduhindura burundu!

Aho byavuye

  1. Ann M. Madsen, in Truman G. Madsen, Ingoro y’Imana: Aho Ijuru rihuriza n’Isi (2008), 69.