Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Nzeri 2024
Utinya Kwihana?
Jessica Zoey Strong
Amagazeti y’Itorero
Tugendeye ku Muyobozi Russell M. Nelson, aha hari impamvu utakabaye.
Ni iki wowe utinya? Ibyicungo? Ishuri ry’imibare? Kugerageza kumva Yesaya?
Ese ni iki ku ukwihana? Niba ibitekerezo byo kwihana bituma ushaka kwihisha munsi y’ibikorosa cyangwa ukarya shokora nyinshi, iyi ngingo ni iyawe.
Umuyobozi Russell M. Nelson yaravuze ati, “Nyamuneka ntimutinye cyangwa ngo mutinze kwihana”. Kandi n’impamvu nziza. Aha hari ibintu bike byerekana icyo ukwihana aricyo nicyo ataricyo, tugendeye ku Muyobozi Nelson.
Umuyobozi Nelson yaravuze ati: “Kuberako isi yari ikeneye gukizwa, kandi kubera ko wowe nanjye dukeneye gukizwa[, Data wo mu Ijuru] yatwoherereje Umukiza.
“… Mureke twemere Impano y’agaciro y’Imana Itunganye. Reka dusuke imizigo yacu n’ibyaha ku birenge by’Umukiza maze twiyumvemo umunezero uturuka mu kwihana no guhinduka.”