“Ese ni gute dushobora kuba umwe niba tunyuranye bigeze aha?,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Ukwakira 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukwakira 2024
Ese ni gute dushobora kuba umwe niba tunyuranye bigeze aha?
Twese turatandukanye. Ariko Nyagasani ashaka ko “tuba umwe” (Inyigisho n’Ibihango 38:27). Hano hari amahame makeya y’ubumwe abahanuzi n’intumwa batwigishije:
Turi umwe muri Yesu Kristo, inkuru nziza Ye n’Itorero Rye. “Ni muri kandi binyuze mu budahemuka bwacu umuntu ku giti cye n’urukundo rwa Yesu Kristo honyine dushobora kwiringira kuba umwe.”
Ubumwe busaba urukundo. Nubwo hari urusobe rw’indimi na gakondo z’imico zikuza, tugomba kugira imitima ibumbiye mu bumwe n’urukundo.
Ubumwe ntabwo ari ukuba kimwe. Ubumwe n’urusobe ntabwo ari imbusane. Dushobora kugera ku bumwe buruseho uko twimakaza umwuka w’ukwishyira ukizana n’ukubaha urusobe. “Ubumwe ntibusaba kuba kimwe, ahubwo busaba ubwumvikane.”
Ubumwe busaba gukumira ubushyamirane n’urwikekwe. “Hari umwanya wa buri wese. Ariko, nta mwanya w’urwikekwe, ubucibwe, cyangwa ubushyamirane ubwo ari bwo bwose.”
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, October 2024. Kinyarwanda. 19344 716