Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko
Ese ni gute dushobora kuba umwe niba tunyuranye bigeze aha?
Ukwakira 2024


“Ese ni gute dushobora kuba umwe niba tunyuranye bigeze aha?,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Ukwakira 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukwakira 2024

Ese ni gute dushobora kuba umwe niba tunyuranye bigeze aha?

Ishusho
kibe ziharagasweho imyambi

Twese turatandukanye. Ariko Nyagasani ashaka ko “tuba umwe” (Inyigisho n’Ibihango 38:27). Hano hari amahame makeya y’ubumwe abahanuzi n’intumwa batwigishije:

Turi umwe muri Yesu Kristo, inkuru nziza Ye n’Itorero Rye. “Ni muri kandi binyuze mu budahemuka bwacu umuntu ku giti cye n’urukundo rwa Yesu Kristo honyine dushobora kwiringira kuba umwe.”

Ubumwe busaba urukundo. Nubwo hari urusobe rw’indimi na gakondo z’imico zikuza, tugomba kugira imitima ibumbiye mu bumwe n’urukundo.

Ubumwe ntabwo ari ukuba kimwe. Ubumwe n’urusobe ntabwo ari imbusane. Dushobora kugera ku bumwe buruseho uko twimakaza umwuka w’ukwishyira ukizana n’ukubaha urusobe. “Ubumwe ntibusaba kuba kimwe, ahubwo busaba ubwumvikane.”

Ubumwe busaba gukumira ubushyamirane n’urwikekwe. “Hari umwanya wa buri wese. Ariko, nta mwanya w’urwikekwe, ubucibwe, cyangwa ubushyamirane ubwo ari bwo bwose.”

Aho byavuye

  1. D. Todd Christofferson, Igiterane rusange cya Mata 2023 (Liyahona, Gicurasi 2023, 79).

  2. Quentin L. Cook, Apr. 2015 general conference (Ensign or Liahona, May 2015, 65).

  3. Quentin L. Cook, Oct. 2020 general conference (Ensign or Liahona, Nov. 2020, 19).

  4. D. Todd Christofferson, Igiterane rusange cya Mata 2023 (79).

  5. Russell M. Nelson, “Abanyamyahoro Bakenewe,” igiterane rusange cya Mata 2023 (Liyahona, Gicurasi 2023, 101).

Capa