Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ukuboza 2024
Ivuka rya Yesu
Mwige ku bijyanye n’ibihe bya Noheli tuzi maze murebe uko bidufasha kwerekeza intumbero yacu kuri Yesu Kristo.
Betelehemu
Betelehemu bisobanuye “inzu y’umugati” mu Giheburayo Rimwe na rimwe yitwa umujyi wa Dawidi, uwo byari byarahanuwe ko Mesiya azavukira mu gisekuru cye (reba Yeremiya 23:5; Yohana 7:42). Samweli yimikiye Umwami Dawidi i Betelehemu (reba 1Sanweli 16:1–13). Byahanuwe ko Mesiya azavukirayo (reba Mika 5:2).
Icumbi
Ijambo ry’Ikigereki ry’ Icumbi rishobora gusobanura ahantu aho ari ho hose ho gucumbika by’akanaya gato, icyumba cy’icumbi. Mariya “aryamisha [Umwana Kristo] mu muvure w’inka kuko bari babuze umwanya mu icumbi.” (Luka 2:7) (Ubusemuzi bwa Joseph Smith buvuga “amacumbi.”) “Babuze umwanya” bishobora gusobanurwa ko banze kubakira cyangwa nta hantu bari gucumbika hari hari umwanya wo kubyariramo. Bityo, bagiye ahantu hamwe hari umuvure.
Umuvure
Umuvure ni agasanduku kashyizwe hejuru cyangwa ikibumbiro bashyiramo ibiryo by’amatungo. Muri Yudaya ya kera, ibi byubakwagwa mu mabuye. Amacumbi yari afite igice cy’umwanya gifite imivure, kandi n’amazu yo kubamo yari afite icyumba kigari gifite imivure ku buryo bashoboraga kurazamo amatungo mu ijoro.
Imyenda y’impinja
Mu myaka ibihumbi n’ibihumbi, ababyeyi bambikaga abana bavutse (babafubikaga ikiringiti cyangwa umwenda). Ibi byatumaga batuza kandi bikabahumuriza nyuma yo kwisanga bavuye munda y’ababyeyi babo. Umwenda Mariya yakoresheje wari ufite ikimenyetso kihariye mu muryango.
Mariya na Yozefu
Bari beza kandi bari abantu b’abakiranutsi, kandi bose bakomoka kuri Dawidi. Buri wese yari yarasuwe na marayika mu kubategura kuvuka k’Umukiza (reba Matayo 1:18–25; Luka1:26–38). Bagenze kirometero 100–140 bagana i Betelehemu. Mariya yari atwite mu gihe cy’urugendo
Abungeri
Abungeri bari baragiye imikumbi yabo hafi y’i Betelehemu. Bamwe mu bahanga bavuga ko intama zonyine zari zigenewe gutambwamo ibitambo mu ngoro ari zo zari zemerewe kororerwa hafi y’umujyi. Rero aba bungeri bashobora kuba bari baragiye intama zari zihagarariye igitambo cya Yesu Kristo kuri twe (reba Mose 5:6–7). Basize imikumbi yabo bajya kureba Mesiya, uwo igitambo cye cyari gukuraho igitambo cy’amatungo.
Umwana Kristo
Yesu Kristo ni we cyitegererezo cya Ivuka Rye, ndetse n’ubuzima bwacu.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, December 2024. Kinyarwanda. 19346 716