Igiterane Rusange
Ceceka, Utuze
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Ceceka, Utuze

Umukiza atwigisha uko twakwumva amahoro n’umutuzo ndetse n’ubwo imiyaga yahuha cyane impande yacu n’imiraba igashaka kurengera ibyiringiro byacu.

Ubwo abana bacu bari bakiri bato, umuryango wacu wamaranye iminsi mike ku kiyaga cyiza. Umunsi umwe nyuma ya saa sita, bamwe mu bana bambaye amakoti y’ubuzima mbere yo gusimbuka inkombe no mu mazi. Umukobwa wacu muto yarebanaga ugushidikanya, yitegereza abavandimwe be. N’ubutwari bwose yashoboraga kuba afite muri we, yafunze izuru rye, n’ikiganza kimwe nuko arasimbuka. Ako kanya yahise acuburuka n’ubwoba bwinshi mu ijwi rye arasakuza cyane ati, “Mumfashe! Mumfashe!”

Ubwo, ntabwo yari ari mu kaga ko gupfa; ikoti ry’ubuzima mu mazi ryari riri gukora akazi karyo kandi yari ari kureremba mu mahoro. Twashoboraga kumugeraho tukamukururira ku nkombe dukoresheje imbaraga nke. Nyamara, uko yabibonaga, yari akeneye ubufasha. Ahari byari ubukonje bw’amazi cyangwa ubushyashya bw’ibyamubayeho. Ibyo ari byo byose, yarongeye yurira ku nkombe, aho twamufubitse mu bitambaro byumye, kandi tunamushimira ubutwari bwe.

Twaba dukuze cyangwa turi batoya, benshi muri twebwe, mu bihe by’amakuba, twavuze twihuse amagambo nka “Mumfashe!” “Ntabara!” cyangwa “Nyamukeka, subiza isengesho ryanjye!”

Ibihe nk’ibyo byabaye ku bigishwa ba Yesu mu gihe cy’umurimo we ku isi. Muri Mariko dusoma ko Yesu “yongeye kwigisha ku kibaya cy’inyanja, abantu benshi bateranira aho ari.”1 Imbaga y’abantu yabaye nyinshi nuko Yesu “ yikira mu bwato bwari mu nyanja abwicaramo”2 avugira mu kibaya cyayo. Umunsi wose yigishiriza abantu mu migani bicaye ku nkombe.

“Nuko … ubwo [umugoroba] wari uje,” arababwira ati, “Twambuke tujye hakurya. Basiga abantu,”3 bava ku kibaya, berekeza i Galileya mu nyanja. Ashaka umwanya mu bwato, Yesu awuryamamo arasinzira. Hashize akanya gato “Nuko ishuheri y’umuyaga iraza, umuraba wisuka mu bwato bigeza aho [bwenda] kurengerwa”4 n’amazi.

Abenshi mu bigishwa ba Yesu bari abarobyi b’inararibonye kandi bari banazi uko batwara ubwato mu muhengeri. Bari abigishwa be yizeye—koko, Abakundwa be—abigishwa. Bari barasize imirimo, inyungu zabo bwite, n’umuryango kugirango bakurikire Yesu. Ukwizera kwabo muri we kwagaragaririye no mu kuba mu bwato kwabo. Kandi ubwo ubwato bwabo bwari hagati mu muhengeri, no ku musozo wo kurohama.

Ntabwo tuzi igihe barwanye no kugumisha ubwato bureremba mu umuyaga, ariko bakanguye Yesu mu bwoba mu majwi yabo, bavuga bati:

“Mwigisha, ntubyitayeho ko turimbuka?”5

“Nyagasani, Dutabare: Tugiye gupfa.”6

Bamwitaga “Umwigisha” kandi koko ni we. Ndetse ni we “Yesu Kristo, Umwana w’Imana, Umubyeyi w’Ijuru n’Isi, Umuremyi w’ibintu byose guhera mu ntangiriro”7

Ishusho
Ceceka, Utuze

Aho Yesu yari ari mu bwato, Yesu yarahagurutse acyaha umuyaga avugisha inyanja ikaze ati, “Ceceka, Utuze. Umuyaga [uratuza], nuko habaho umutuzo ukomeye.”8 Ndetse n’Umwigisha w’abigisha, Yesu yigishije abigishwa be binyuze mu bibazo bibiri byoroshye ariko by’urukundo. Arabaza ati:

“Ni iki kibateye ubwoba?”9

“Ukwizera kwanyu kuri hehe?”10

Hariho uguteshuka muri ubu buzima, ndetse n’ikigeragezo, ubwo twisanga hagati mu bigeragezo, ibibazo, cyangwa imibabaro dutakamba tuti, “Mwigisha, ntubyitayeho ko ngiye gupfa? Ntabara.” Ndetse na Joseph Smith yatakambiriye muri gereza mbi ati, “O Mana, uri hehe? Kandi riri hehe ihema ritwikira ubwihisho bwawe?”11

Mu by’ukuri, Umukiza w’isi asobanukirwa inzitizi z’intege nke zacu z’umubiri, kuko atwigisha kumva amahoro n’ituze, n’iyo umuyaga uhuha cyane hafi yacu n’imiraba yawo igashaka kurengera ibyiringiro byacu.

Ku bafite kwizera kugaragara, kwizera nk’ukw’abana, cyangwa n’uduce duto duto tw’ukwizera,12 Yesu aratubwira ati: “Nimuze aho ndi.”13’ “Mwemere izina ryanjye.”14 “Munyigireho, mwumve amagambo yanjye.”15 Ategekana ubwuzu ati, “Mwihane nuko mubazitizwe mu izina ryanjye,”16 “Mukundane; nk’uko nabakunze,”17 kandi “Munanyibuke buri gihe.”18 Yesu yizeza, asobanura agira ati: “Ibi bintu mbibabwiye, kugira ngo mugire amahoro muri njye. Mu isi muzagira amakuba: ariko nimuhumure; Nanesheje isi.”19

Nshobora kwiyumvisha ko abigishwa ba Yesu mu bwato bwajengerejwe n’umuhengeri bari, bagowe, bahuze bareba imiraba iri gusenya ubwato bwabo, banavanamo amazi. Nshobora gukurura ishusho yabo bari kurwana n’amahema, bashaka kugumana igisa n’ukugenga ubwato bwabo. Intego yabo yari iyo kurokoka ako kanya, kandi n’ugutakambira ubufasha kwabo kwari kubavuye ku mutima.

Benshi muri twe ntaho dutandukaniye muri iki gihe. Ibintu biherutse kuba ku isi hose no mu bihugu byacu, aho tuba, n’imiryango byaduteye ibigeragezo tutari twiteguye Mu bihe by’imivurungano, ukwizera kwacu gushobora kwumva kugeragejwe birenze ukwihangana n’imyumvire yacu. Imiraba y’ubwoba ishobora kuturangaza, bigatuma twibagirwa ubwiza bw’Imana, bityo tugasigara tutareba kure kandi tutitegereza neza. Nyamara ni muri iyi nzira igoye y’urugendo rwacu niho ukwizera kwacu kutageragezwa gusa ahubwo gukomerezwa.

Tutitaye ku bibazo byacu, dushobora kugira ubwacu umwete wo kwubaka no kwongera ukwizera kwacu muri Yesu Kristo. Kurakomezwa iyo twibutse ko turi abana b’Imana kandi ko idukunda. Ukwizera kwacu gukura uko dukorera ku ijambo ry’Imana n’ibyiringiro n’umwete, dukora ibishoboka byose mu gukurikira inyigisho za Kristo. Ukwizera kwacu kwiyongera uko duhitamo kwizera aho gushidikanya, kubabarira aho guca imanza, kwihana aho kwigomeka. Ukwizera kwacu kuranozwa iyo twiringiye twishingikirije ku bikwiye, impuhwe n’inema za Mesiya Mutagatifu.20

“Nubwo ukwizera atari ubumenyi butunganye,” Umukuru Neal A. Maxwell yaravuze ati “Kuzana icyizere cyimbitse mu Mana, yo ifite ubumenyi butunganye!”21 Ndetse no mu bihe by’imidugararo, ukwizera muri Nyagasani Yesu Kristo ni ubutwari no gushikama. Kudufasha kunyura mu birangaza bidafite akamaro. Kudushishikariza gukomeza kugenda mu nzira y’igihango. Ukwizera kutunyuza mu biduca intege kukanadufasha guhangana n’ahazaza twiyemeje kandi twemye. Gutuma dusaba ukugobotorwa n’ihumure uko dusenga Data mu izina ry’Umwana We. Kandi iyo ugutakamba mu isengesho gusa nk’aho kudasubijwe, ukwizera kwacu kudahwema muri Yesu Kristo kubyara ukwiyoroshya, ukwicisha bugufi, n’ubushobozi bwo kuvugana ubwitonzi tuti “Ugushaka Kwawe Gukorwe.”22

Umuyobozi Rusell M. Nelson yarigishije ati:

“Ntitugomba kureka ubwoba bwacu ngo buhungabanye ukwizera kwacu. Dushobora kurwanya ubwo bwoba dukomeza ukwizera kwacu.

“Tangirira ku bana bawe. … Reka bumve ukwizera kwawe, ndetse n’ubwo ibigeragezo bikomeye byakuzaho. Reka ukwizera kwawe gutumbirire kuri Data wo mu Ijuru udukunda n’Umwana we Akunda, Nyagasani Yesu Kristo. … Igisha buri muhungu n’umukobwa ko ari umwana w’Imana, uremye mu ishusho ye, hamwe n’umugambi n’ubushobozi bitagatifu. Buri wese avukana imbogamizi zo kunesha n’ukwizera kwo kwubaka.”23

Vuba aha numvishe, abana babiri b’imyaka ine basangiza ukwizera kwabo muri Yesu Kristo, basubiza ikibazo ngo “Ni gute Yesu Kristo agufasha?” Umwana wa mbere yaravuze ati, “Nziko Yesu ankunda kuko yamfiriye. Ndetse anakunda abantu bakuru.” Umwana wa kabiri yaravuze ati, “Amfasha iyo mbabaye cyangwa mfite umushiha. Anamfasha iyo ndi kurohama.”

Yesu yaratangaje ati, “Nuko rero, uzihana akansanga nk’umwana muto, azambona, kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abo.”24

“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.”25

Vuba aha, Umuyobozi Nelson yasezeranije “ko ubwoba bugabanyutse n’ukwizera kwiyongereye bizakurikira” ubwo “tuzatangira bundi bushya mu by’ukuri kwumva, kwumvira no gukurikira amagambo y’Umukiza.”26

Ishusho
Yesu aturisha inyanja

Bashiki namwe Bavandimwe, Ibi bihe bigoranye byacu ntabwo ari byo herezo, ry’urugendo rwacu. Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, mu gihango twiyemeje kwitirirwa izina rya Yesu Kristo. Dufite ukwizera mu bubasha bwe bucungura n’ibyiringiro mu masezerano akomeye kandi y’agaciro kenshi. Dufite buri mpamvu yose yo kwishima, kuko Nyagasani wacu n’Umukiza azi neza ibibazo byacu, ibitubabaje, n’agahinda kacu. Nk’uko Yesu yari kumwe n’abigishwa ba kera, Ari mu bwato bwacu! Ndahamya ko Yatanze ubuzima bwe kugirango wowe nanjye tutarimbuka. Tumwizere, Twumvire amategeko ye, kandi hamwe n’ukwizera tumwumve avuga ati, “Ceceka, Utuze”27 Mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Capa