Igiterane Rusange
Mureke Imana Iganze
Igiterane Rusange ukwakira 2020


Mureke Imana iganze

Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? Ese ufite ubushake bwo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwawe?

Bavandimwe na bashiki banjye nkunda, mbega uburyo nishimiye ubutumwa buhebuje bwo muri iki giterane ndetse ko mbonye aya mahirwe yo kuganira namwe ubu.

Maze igihe kirenga imyaka 36 mbaye intumwa, inyigisho y’ikoranywa rya Isirayeli ryankoze ku mutima.1 Buri kintu kirebana nabyo cyanteye amatsiko yo kubyibazaho, harimo n’umurimo ndetse n’amazina2 ya Aburahamu, Isaka, na Yakobo; ubuzima bwabo n’abagore babo; igihango Imana yagiranye nabo n’uko yaguwe binyuze mu bisekuruza byabo;3 itatanywa ry’imiryango cumi n’ibiri; hamwe n’ubuhanuzi butabarika bwerekeye ikoranywa mu gihe cyacu.

Nacukumbuye ikoranywa, nasengeye ibyerekeranye naryo, nkora ibirori kuri buri cyanditswe kirebana naryo, ndetse nasabye Nyagasani kuzamura imyumvire yanjye.

Noneho, mwibaze umunezero wanjye igihe vuba aha nayobowe ku bumenyi bushya. Ku bufasha bw’intiti ebyiri z’Abaheburayo, Namenye ko kimwe mu busobanuro bw’Igiheburayo bw’ijambo Isirayeli ari “Mureke Imana iganze.”4 Ubwo, izina rya Isirayeli bivuga umuntu ufite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwe. Icyo gitekerezo cyakanguye ubugingo bwanjye!

Ijambo ubushake ni ingirakamaro mu gusobanukirwa Isirayeli.5 Twese dufite amahitamo. Dushobora guhitamo kuba Isirayeli, cyangwa ntitubihitemo. Dushobora guhitamo kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu, cyangwa ntitubihitemo. Dushobora guhitamo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwacu, cyangwa ntitubihitemo.

Mu gihe cy’akanya gato, mureke twibuke igihe gikomeye cyane mu buzima bwa Yakobo, umwuzukuru wa Aburahamu. Ahantu Yakobo yahaye izina rya Peniyeli (bisobanuye “mu maso h’Imana”),6 Yakobo yarwanye n’imbongamizi ikomeye. Amahitamo ye yarageragejwe. Binyuze mu gukirana kwe, Yakobo yerekanye icy’ingenzi kuri we. Yerekanye ko yari afite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwe. Nk’igisubizo, Imana yahinduye izina rya Yakobo riba Isirayeli,7 bisobanuye “Mureke Imana iganze.” Noneho Imana isezeranya Isirayeli ko imigisha yose yavuzwe ku mutwe wa Aburahamu nayo izaba iye.8

Birababaje, k’ urubyaro rwa Isirayeli rwishe ibihango byabo n’Imana. Bicishije amabuye abahanuzi kandi nta bushake bari bafite bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwabo. Ikaba intandaro y’uko, Imana yabatatanyije mu mpande enye z’isi.9 N’impuhwe, Nyuma yasezeranye kubakoranya, nk’uko byavuzwe na Yesaya: “Mbaye nkuretse akanya gato [Isirayeli]; ariko nzagukoranya ngufitiye impuhwe nyinshi.”10

Dushyize mu bitekerezo ubusobanuro bw’Igiheburayo bwa Isirayeli , tubona ko ikoranywa rya Isirayeli rirushaho kugira indi ntera. Nyagasani ari gukoranya abafite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwabo. Nyagasani ari gukoranya abafite ubushake bwo guhitamo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwabo.

Mu gihe cy’ibinyejana, abahanuzi bavuze mbere iri koranywa,11 ndetse ririmo kuba muri aka kanya! Nk’umusogongero w’ingenzi ku kuza kwa kabiri kwa Nyagasani, nicyo gikorwa kiruta ibindi mu isi!

Iri koranywa rya mbere ry’ikinyagihumbi ni igikorwa cy’umuntu ku giti cye cyo kwagura ukwizera hamwe n’imbaraga za roho ku mamiliyoni y’abantu. Nk’abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, cyangwa se “igihango cy’ umunsi wanyuma cya Isirayeli,”12 twahawe inshingano zo gufasha Nyagasani muri uyu murimo uhatse yindi.13

Iyo tuvuga gukoranywa kwa Isirayeli mu mpande zombi z’urusika, yego tuba dukomoza, ku ivugabutumwa, ingoro, hamwe n’amateka y’umuryango. Ariko tuba tunakomoza ku kubaka ukwizera n’ubuhamya mu mitima y’abo tubana, dukorana, ndetse dufasha. Igihe cyose dukoze ikintu icyo aricyo cyose gifite abo gifasha—ku ruhande rumwe cyangwa urundi rw’urusika—gukora cyangwa kubahiriza ibihango byabo n’Imana, tuba dufashije gukoranya Isirayeli.

Ntiharaca iminsi, umugore w’umwe mu buzukuru bacu yari ari kurwana mu bya roho. Ndamwita “Jill.” Nubwo yiyirije, agasenga, ndetse agahabwa imigisha ya gitambyi, se wa Jill yari hafi yo kwitaba Imana. Yafashwe n’ubwoba ko agiye gutakaza icy’arimwe papa we n’ubuhamya bwe.

Bumaze kwira, umugore wanjye, Wendy Nelson, yamenyesheje uko ibya Jill byifashe. Mu gitondo gikurikira Wendy yaratangaye cyane, ashaka gusangiza Jill ko igisubizo cyanjye ku bimurwanira muri roho ye ari ijambo rimwe! iryo jambo ryari miyopi.

Nyuma Jill yaje kwemerera Wendy ko mu maza ya mbere yari yababajwe n’igisubizo cyanjye. Yaravuze ati, “Nari nizeye ko Sogokuru anyizeza igitangaza kuri papa. Nagumye nibaza kuki ijambo miyopi ari ryo yagombye kuvuga.”

Nyuma y’aho se wa Jill yitabye Imana, rya jambo miyopi ryakomeje rigaruka mu bitekerezo bye. Yafunguye umutima we ngo asobanukirwe byimbitse ko miyopi ishaka kuvuga “ureba hafi.” N’uko ibitekerezo bye byatangiye kuzamuka. Noneho Jill aravuga ati, “Miyopi yanteye kurekeraho, gutekereza, no gukira. Rya jambo ubu rinyuzuza amahoro. Rinyibutsa kwagura intumbero yanjye hamwe no gushaka ibihoraho. Rinyibutsa ko hariho umugambi w’ijuru kandi ko papa akiriho kandi ankunda ndetse andeberera. Miyopi yangejeje ku Mana.”

Nishimiye umukazana wacu dukunda. Mu gihe gikomereye umutima mu buzima bwe, Jill wanjye yize kwemera ubushake bw’Imana kuri se, mu ntumbero ihoraro y’ubuzima bwe bwite. Mu uguhitamo kureka Imana ikaganza, arimo kubona amahoro.

Nitubyemera, hari inzira nyinshi ibi bisobanuro byo mu Giheburayo bya Isirayeli byadufasha. Mutekereze uburyo amasengesho yacu ku bavugabutumwa—ndetse no mihate yacu yo gukoranya Isirayeli— bishobora guhinduka mu gihe dushyize imbere iyi myumvire. Akenshi dusengera ko twebwe n’abavugabutumwa bayoborwa ku bantu biteguye kwakira ukuri kuri mu Nkuru Nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. Nibaza, abo tuzayoborwaho igihe tuzingingira kubona abantu bafite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwabo?

Dushobora kuzayoborwa kuri bamwe batigeze bemera Imana na rimwe cyangwa Yesu Kristo ariko ubu bifuza kwiga ibiberekeyeho n’umugambi wabo w’ibyishimo. Abandi bashobora kuba “baravukiye mu gihango”14 ariko kuva ubwo barazerereye hanze y’inzira y’igihango. Bashobora kuba ubu biteguye kwihana, guhindukira no kureka Imana ikaganza. Dushobora kubafasha tubaha ikaze n’amaboko arambuye hamwe n’umutima ufunguye. Kandi bamwe mu bo twayoborwaho bashobora kuba barahoze bumva hari ikintu kibura mu buzima bwabo. Nabo, bifuza ubwuzure n’umunezero biza ku bafite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwabo.

Ubushobozi byo gukoranya Isirayeli buragutse. Hari umwanya wa buri muntu uzakirana yombi nyabyo inkuru nziza ya Yesu Kristo. Buri munyamuryango mushya ahinduka umwe mu bana b’igihango cy’Imana,15 biturutse uko yavutse cyangwa se yinjijwemo. Buri umwe ahinduka umuragwa wuzuye kuri byose Imana yemereye abana bizera ba Isirayeli!16

Buri umwe muri twe yifitemo ubushobozi bwo kuzaba nk’Imana kubera ko buri wese ari umwana w’Imana. Buri wese areshya nk’undi mu maso Ye. Ubusobanuro bw’uku kuri burakomeye. Bavandimwe, Bashiki banjye, mwumve mwitonze ibyo ngiye kuvuga. Imana ntikunda ibara ry’uruhu rimwe kurusha irindi. Inyigisho yayo kuri iki kintu irasobanutse. Iraduhamagarira twese kuyisanga, “uwirabura n’uwera, imbohe n’uwisanzuye, umugabo n’umugore.”17

Mbijeje ko uko uhagaze imbere y’Imana bitagenwa n’ ibara ry’uruhu rwawe. Ubutoni cyangwa kutaba umutoni ku Imana biterwa n’ukwiyegurira Imana n’amategeko ye byawe, ntago biterwa n’ibara ry’uruhu rwawe.

Mbabajwe n’uko abavandimwe bacu b’abirabura ku isi hose bihanganira ububabare bw’ ivangura ruhu n’urwikekwe. Uno munsi ndahamagarira abanyamuryango ku isi hose kuyobora abandi mu kureka imico n’ibikorwa by’urwikekwe. Ndabatakambiye ngo muteze imbere ukubaha mu bana bose b’Imana.

Ikibazo kuri twe twese, tutitaye ku ibara ryacu ry’uruhu, ni kimwe. Ese u fite ubushake bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe? Ese u fite ubushake bwo kureka Imana ikaba imbaraga ziruta izindi mu buzima bwawe? Ese uzemerera ijambo Ryayo, amategeko Yayo, n’ibihango Byayo kugira ububasha kubyo ukora buri munsi? Ese uzemerera ijwi Ryayo gufata umwanya wa mbere ku bindi? Ese ufite ubushake bwo kureka icyo agukeneyeho cyose ko ukora gifata iyabukuru ku kindi cyifuzo cyose? Ese ufite ubushake bwo kubona ubushake bwawe bumizwe mu bwayo?18

Zirikana uko ubushake bwawe bushobora kuguhesha umugisha. Niba utarashinga urugo kandi ukaba ushakisha umufasha uhoraho, icyifuzo cyawe cyo kuba “uwa Isirayeli” kizagufasha gufata icyemezo cy’uwo uzarambagiza n’uburyo uzamurambagiza.

Niba warashyingiwe ku mufasha wishe igihango cye, ubushake bwawe bwo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe buzemerera ibihango byawe n’Imana kuguma bidahungabanye. Umukiza azakiza umutima wawe wamenetse. Amajuru azakinguka igihe uzashakisha kumenya uburyo uzajya mbere. Ntabwo ukeneye kuzerera cyangwa kwibaza.

Niba ufite ikibazo giturutse ku mutima kirebana n’Inkuru nziza cyangwa Itorero, mu gihe uhisemo kureka Imana ikaganza, uzayoborwa ku kubona no kumva ukuri guhoraho kandi kuzuye kuzayobora ubuzima bwawe kandi bizagufasha guhama ushikamye mu nzira y’igihango.

Igihe uzahura n’ikigeragezo—niyo icyo kigeragezo kizaza mu gihe wacitse intege cyangwa wumva uri wenyine cyangwa utumvwa—tekereza imbaraga ushobora kwegeranya igihe uhisemo kureka Imana ikaganza mu buzima bwawe no mu gihe umwinginze ngo agukomeze.

Mu gihe icyifuzo cyawe cy’ikirenga ari kureka Imana ikaganza, kuba igice cya Isirayeli, ibyemezo byinshi bifatwa ku buryo bworoshye. Ibibazo byinshi bihinduka ibintu bisanzwe! Umenya uburyo bwiza bwo kwiyerekana. Umenya ibyo wareba n’ibyo wasoma, aho wamara igihe kinini, n’uwo mwafatanya. Umenya icyo ushaka kugeraho. Umenya uwo ushaka kuba we.

Ubu, bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, bisaba ukwizera n’imbaraga z’ubutwari kugirango ureke Imana iganze. Bisaba gutsimbarara, umurimo ukomeye wa roho wo kwihana no gushyira ku ruhande umuntu wa kamere binyuze mu mpongano ya Yesu Kristo.19 Bisaba kuba uhamye, umurimo wa buri munsi wo kubaka umuco bwite wo kwiga inkuru nziza, gushakashaka biruseho byerekeye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo, no gushakisha no kugira icyo dukora ku mahishurirwa bwite.

Mu gihe cy’ibi bihe bigoranye Intumwa Pawulo yahanuye,20 Satani nta nubwo akigerageza guhisha ibitero bye ku mugambi w’Imana. Ibibi byorohejwe ni byinshi cyane. Niyo mpamvu, inzira yonyine yo kurokoka mu bya roho ari ukwiyemeza kureka Imana ikaganza mu buzima bwacu, gushakisha kumva ijwi rye, no gukoresha intege zacu dufasha gukoranya Isirayeli.

Ubu, Ni gute Nyagasani yumva ibyerekeye abantu bazareka Imana ikaganza? Nefi yabivuze muri make ati: “[Nyagasani] akunda abazayigira ngo abe Imana yabo. Dore, yakunze ba data, kandi yagiranye nabo igihango, koko, ndetse Aburahamu, Isaka, na Yakobo; kandi yibuka ibihango yagize.”21

None ni iki Nyagasani ashaka gukorera Isirayeli? Nyagasani yategeye ko “azarwana intambara [zacu], n’intambara z’abana [bacu],n’[intambara] z’abana b’abana bacu … kugeza ku gisekuruza cya gatatu n’icya kane”!22

Uko wiga ibyanditswe byawe mu mezi atandatu akurikira, ndagushishikariza gukora urutonde rw’ibyo Nyagasani yasezeranije byose ko azakora Isirayeli y’igihango. Ndatekereza ko muzatangara! Muzatekereze byimbitse kuri ayo masezerano. Muzayaganirize abo mu muryango wanyu n’inshuti. Maze mube kandi mucungane n’iyuzuzwa ry’ayo masezerano mu buzima bwanyu bwite.

Bavandimwe na Bashiki banjye nkunda, uko muhitamo kureka Imana ikaganza mu buzima bwanyu, muzibonera ko Imana yacu ari Imana y’ibitangaza.”23 Nk’imbaga, turi abana Bayo b’igihango, kandi tuzitwa izina Ryayo. Ndabihamya mu izina ritagatifu rya Yesu Kristo, amena.

Aho byavuye

  1. I have spoken of Israel in at least 378 of the more than 800 messages I have delivered during my 36 years as an Apostle.

  2. In Hebrew, Abram is a noble name meaning “exalted father.” But when God changed that name to Abraham, the name took on even greater significance, meaning “father of a multitude.” Indeed, Abraham was to be the “father of many nations.” (See Genesis 17:5; Nehemiah 9:7.)

  3. The Lord God Jehovah made a covenant with Abraham that the Savior of the world would be born through Abraham’s seed, certain lands would be inherited, and all nations would be blessed through Abraham’s lineage (see Bible Dictionary, “Abraham, covenant of”).

  4. See Bible Dictionary, “Israel.”

  5. The word Israel appears more than a thousand times in the scriptures. It can apply to Jacob’s (Israel’s) family of twelve sons, plus daughters (see Genesis 35:23–26; 46:7). Today it can apply geographically as a place on planet Earth. But its scriptural use applies to people who are willing to let God prevail in their lives.

  6. See Genesis 32:30; also spelled as Penuel in Genesis 32:31.

  7. See Genesis 32:28.

  8. See Genesis 35:11–12.

  9. For further study, see Topical Guide, “Israel, Scattering of.”

  10. Isaiah 54:7.

  11. See Isaiah 11:11–12; 2 Nephi 21:11–12; Mosiah 15:11.

  12. See Encyclopedia of Mormonism (1992), “Covenant Israel, Latter-Day,” 1:330–31.

  13. As we participate in the gathering of Israel, the Lord has a wonderful way of describing those being gathered. He refers to us collectively as His “peculiar treasure” (Exodus 19:5; Psalm 135:4), as His “jewels” (Malachi 3:17; Doctrine and Covenants 101:3), and as a “holy nation” (Exodus 19:6; see also Deuteronomy 14:2; 26:18).

  14. This phrase refers to the very covenant that God made with Abraham, saying, “In thy seed shall all the kindreds of the earth be blessed” (3 Nephi 20:27). “Born in the covenant” means that before a person was born, that person’s mother and father were sealed in the temple.

  15. Such a promise was taught by God to Abraham: “As many as receive this Gospel shall be called after thy name, and shall be accounted thy seed, and shall rise up and bless thee, as their father” (Abraham 2:10; see also Romans 8:14–17; Galatians 3:26–29).

  16. Each faithful member may request a patriarchal blessing. Through the inspiration of the Holy Ghost, the patriarch declares that person’s lineage in the house of Israel. That declaration is not necessarily a pronouncement of his or her race, nationality, or genetic makeup. Rather, the declared lineage identifies the tribe of Israel through which that individual will receive his or her blessings.

  17. 2 Nefi 26:33

  18. See Mosiah 15:7. Being of Israel is not for the faint of heart. To receive all the blessings that God has in store for Abraham’s seed, we can each expect to be given our own unique “Abrahamic test.” God will test us, as the Prophet Joseph Smith taught, by wrenching our very heartstrings. (See recollection of John Taylor in Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith [2007], 231.)

  19. See Mosiah 3:19.

  20. See 2 Timothy 3:1–13.

  21. 1 Nephi 17:40; emphasis added.

  22. Doctrine and Covenants 98:37; see also Psalm 31:23; Isaiah 49:25; Doctrine and Covenants 105:14.

  23. Mormon 9:11.

Capa