2022
Igihango cy’Iteka ryose
Ukwakira 2022


“Igihango cy’Iteka ryose,” Liyahona, Ukwakira 2022

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukwakira 2022

Igihango cy’Iteka ryose

Abo bose bagiranye igihango n’Imana bashyikira ubwoko bw’urukundo n’impuhwe byihariye.

Ishusho
igihangano cya Yesu Kristo

The Lord Jesus Christ [Nyagasani Yesu Kristo], cyahanzwe na Del Parson

Muri iyi si yashegeshwe n’intambara n’ibihuha by’intambara, ugukenera ukuri, urumuri n’urukundo ruzira inenge rwa Yesu Kristo byariyongereye kurenza ikindi gihe. Inkuru nziza ya Yesu Kristo ni agahebuzo, kandi twahawe umugisha kuyiga tukaba no kubaho dukurikiza amahame yayo. Twizihirwa mu mahirwe yo kuyisangiza—guhamya ukuri kwayo aho turi hose.

Navuze kenshi ku kamaro k’igihango cya Aburahamu n’ikoraniro rya Isirayeli. Iyo twakiriye inkuru nziza tukanabatizwa, twitirirwa izina ritagatifu rya Yesu Kristo. Umubatizo ni irembo rijyana ku guhinduka abaragwa bamwe b’amasezerano ya kera yose yahawe Aburahamu, Isaka, Yakobo n’urubyaro rwabo na Nyagasani.1

Igihango gishya kandi cy’iteka ryose2 (Inyigisho n’Ibihango132:6) kandi igihango cya Aburahamu ni ingenzi mu buryo bumwe—uburyo bubiri bwo kuvugamo igihango Imana yagiranye n’abagabo ndetse n’abagore bapfa mu bihe bitandukanye.

Ntera cy’iteka ryose isobanura ko iki gihango cyabagaho na mbere y’iremwa ry’isi! Umugambi washyizwe mu Nama Nkuru mu Ijuru harimo kumenya neza ko tuzavanwa mu maso h’Imana. Icyakora, Imana isezeranya ko izatanga Umukiza uzatsinda ingaruka z’Ukugwa. Imana yabwiye Adamu nyuma y’umubatizo we ko

yaje nyuma y’itegeko rye, we utagira intagiriro ry’iminsi cyangwa iherezo ry’imyaka, kuva ku buziraheherezo kugeza ku bundi.

ko ari umwe muri we, umwana w’Imana; nuko rero bose baba abana bayo(Mose 6:67–68).

Adamu na Eva bemeye umugenzo w’umubatizo maze batangira uruhererekane rwo kuba umwe n’Imana. Bari batangiye inzira y’igihango.

Iyo njye nawe twinjiye muri iyo nzira, tugira uburyo bushya bw’ubuzima. Bityo bituma turema umubano n’Imana utuma iduha umugisha kandi ikaduhindura. Inzira y’igihango ituyobora kumugarukira. Nitureka Imana ikaganza mu buzima bwacu, icyo gihango kizatuyobora hafi na hafi kuri Yo. Ibihango byose bigenewe kuba bihuza. Birema umubano n’amasano y’iteka ryose.

Urukundo n’Impuhwe Byihariye

Tukimara gukorana igihango n’Imana, duhagarika kuba akazuyazi burundu. Imana ntizigera itererana umubano Wayo hamwe n’abo baremye isano nk’iryo na Yo. Koko rero, abo bose bagiranye igihango n’Imana bashyikira ubwoko bw’urukundo n’impuhwe byihariye. Mu rurimi rw’igiheburayo, urwo rukundo rw’igihango barwita hesed (חֶסֶד).3

Hesed ntabwo ifite ijambo bihwanye mu Cyongereza. Abasemuzi b’Ubuhinduzi bwa Bibiliya y’Umwami Yakobo bishoboke ko batorohewe no gushyira ijambo hesed mu Cyongereza. Akenshi bahitagamo “Ineza yuje urukundo.” Ibi bifata byinshi ariko atari ubusobanuro bwose bwa hesed. Ubundi busemuzi bwatanzwe bwari, nk’ “impuhwe” n’ “ubwiza.” Hesed ni ijambo ryihariye risobanura umubano w’igihango aho abari muri uwo mubano baba bagomba kuba indahemuka n’abizerwa hagati yabo.

Ubukwe bwa selesitiyeli ni umubano w’igihango nk’uwo. Umugabo n’umugore bakora igihango hamwe n’Imana kandi n’ubwabo cyo kuba indahemuka n’abizerwa hagati yabo.

Hesed ni ubwoko bw’urukundo n’impuhwe byihariye Imana ikunda kandi ikanarwereka abo bakoze igihango na Yo. Natwe tukagaragaza hesed kuri Yo.

Ishusho
Ababiri bashyingiranwe vuba hanze y’ingoro y’Imana

Iyo njye nawe tumaze gukora igihango n’Imana, umubano wacu na Yo urakomera kuruta mbere y’igihango cyacu. None ubu turi kumwe ubudatana.

Ifoto yafotowe na Jerry L. Garns

Kubera ko Imana ifite Hesed ku bagiranye igihango na Yo, izabakunda. Izakomeza gukorana na bo kandi ibahe amahirwe yo guhinduka. Izabababarira ubwo bazihana. Kandi nibayoba, izabafasha kubona inzira iyigarukaho.

Iyo njye nawe tumaze gukora igihango n’Imana, umubano wacu na Yo urakomera kuruta mbere y’igihango cyacu. None ubu turi kumwe ubudatana. Kubera igihango cyacu n’Imana, ntizigera inanirwa mu muhate Wayo kugira ngo idufashe, kandi ntabwo tuzigera tumara ukwihangana kuzuye impuhwe Kwayo idufitiye. Buri wese muri twe afite umwanya wihariye mu mutima w’Imana. Afite ibyiringiro biri ku rwego rwo hejuru kuri twe.

Uzi iby’imenyesha ry’amateka Nyagasani yahaye Umuhanuzi Joseph Smith. Ryaje mu cyahishuwe. Nyagasani yabwiye Joseph ko iri sezerano ari irye na we, kuko na we ari mu ba Aburahamu kandi isezerano ryahawe aba Aburahamu (Inyigisho n’ibihango 132:31)

Bityo rero, iki gihango cy’iteka ryose cyagaruwe nk’igice cy’Ukugarurwa gukomeye kw’inkuru nziza mu bwuzure bwayo. Bitekerezeho! Ishyingiranwa ni igihango gikorerwa mu ngoro y’Imana gihita gihuzwa n’igihango cya Aburahamu. Mu ngoro y’Imana ababiri bamenyeshwa imigisha yose igenewe urubyaro rw’indahemuka rwa Aburahamu, isaka na Yakobo.

Nkuko Adamu yabikoze, wowe nanjye ubwacu twinjiye mu nzira y’igihango mu mubatizo. Noneho turushaho kuyinjiramo neza mu ngoro y’Imana. Imigisha y’igihango cya Aburahamu itangirwa mu ngoro z’Imana ntagatifu. Iyi migisha itwemerera, tukimara kuzuka, kuragwa inteko, ubwami, ububasha, ubukomangoma n’ubuhake, ku ‘ikuzwa n’ikuzo mu bintu byose’ byacu [Inyigisho n’Ibihango 132:19].4

Mu mwandiko usoza w’Isezerano rya Kera, twasomye isezerano rya Malaki ko Eliya azahindura imitima ya ba se ku bana, n’iyabana kuya ba se (Malaki 4:6) Muri Isirayeli ya kera, iyo ndango yo kuri ba data yari kuba irimo ba data Aburahamu, Isaka, na Yakobo. Iri sezerano risobanurwa neza iyo dusomye verisiyo zitandukanye z’umurongo Moroni yasubiriyemo Umuhanuzi Joseph Smith: Eliya azashimangira mu mitima y’abana amasezerano yahawe ba se, maze imitima y’abana izasubire kuri ba se (Joseph Smith—Amateka 1:39). Aba ba data nta kabuza barimo Aburahamu, Isaka, na Yakobo. (Reba Inyigisho n’Ibihango 27:9–10.)

Ishusho
ishusho ya Yesu Kristo

Abo bakora ibihango bitagatifu bakanabyubahiriza basezeranywa ubugingo buhoraho n’ikuzwa. Yesu Kristo ni umwishingizi w’ibyo bihango.

Igihangano cya Christ and the Rich Young Ruler [Kristo n’Umutware ukiri Muto], cyahanzwe na Heinrich Hofmann

Yesu Kristo: Ishingiro ry’Igihango

Igitambo cy’impongano cy’Umukiza cyashoboje Data gusohoza amasezerano yahaye abana Bayo. Kubera ko Yesu Kristo ari “inzira, ukuri, n’ubugingo,” bikurikira ibi “nta we ujya kwa Data, [Atamujyanye]” (Yohana 14:6). Ugusohozwa kw’igihango cya Aburahamu bihinduka ibishoboka kubera Impongano y’Umukiza wacu, Nyagasani Yesu Kristo. Yesu Kristo ni ishingiro ry’igihango cya Aburahamu.

Isezerano rya Kera ntabwo ari igitabo cy’icyanditswe gitagatifu gusa; ni n’igitabo cy’amateka. Uribuka usoma iby’ishyingiranwa rya Sarayi na Aburamu. Kubera ko nta mwana bagiraga, Sarayi yamuhaye umuja we, Hagari, ngo na we abe umugore w’Aburamu, bikurikije ubujyanama bwa Nyagasani. Hagari yabyaye Ishimayeli.5 Aburamu yakundaga Ishimayeli, ariko ntabwo yari we mwana igihango kizacamo. (Reba Itangiriro 11:29–30; 16:1, 3, 11; Inyigisho n’ibihango 132:34.)

Nk’umugisha uva ku Mana, kandi nk’igisubizo k’ukwizera kwa sarayi,6 aratwita mu myaka ye y’ubusaza kugira ngo igihango kinyure mu muhungu we , Isaka (reba Itangiriro 17:19). Yavukiye mu gihango.

Imana yahaye Sarayi na Aburamu amazina mashya—Sara na Aburahamu (reba Itangiriro 17:5, 15). Uguhabwa ayo mazina mashya byagaragaje itangiriro ry’ubuzima bushya n’igeno rishya ry’uyu muryango.

Aburahamu yakundaga Ishimayeli na Isaka bombi. Imana yabwiye Aburahamu ko Ishimayeli azororoka akavamo ishyanga rikomeye (reba Itangiriro 17:20). Mu gihe kimwe, Imana yerekanye ko igihango cy’iteka ryose kizashyirwaho binyuze muri Isaka (reba Itangiriro 17:19).

Abo bose bemera inkuru nziza baba abo mu gesekuru cya Aburahamu. Mu bagalatiya dusoma duti:

“Kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

“… Mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

“Ubwo muri aba Kristo, muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nkuko byasezeranyijwe.” (Abagalatiya 3:27–29).

Bityo, dushobora guhinduka abaragwa b’igihango binyuze mu kuvuka cyangwa mu kurerwa.

Ishusho
abantu bakoranye ku bw’iteraniro ry’umubatizo.

Tukimara gukorana igihango n’Imana, duhagarika kuba akazuyazi burundu. Imana ntizigera itererana umubano Wayo hamwe n’abo bagiranye isano na Yo.

Isaka n’umuhungu wa Rebeka Yakobo bavukiye mu gihango. Byongeyeho, yahisemo kujyamo ku bushake bwe. Nk’uko ubizi, izina rya Yakobo ryahinduwe Isirayeli (reba Itangiriro 32:28), bivuga ngo “reka Imana iganze” cyangwa “umwe uganzanya n’Imana.”7

Mu Kuva dusoma ko “Imana yibuka igihango cyayo yagiranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo” (Kuva 2:24). Imana yabwiye abana ba Isirayeli, “None nimunyumvira by’ukuri, mukitondera igihango cyanjye, muzambera amaronko” (Kuva 19:5).

Imvugo “amaronko” yasemuwe iva mu giheburayo segullah, bivuga ubutunzi bw’agaciro kanini—“ubutunzi.”8

Igitabo cyo gutegeka kwa kabiri gisubiramo akamaro k’igihango. Intumwa zo mu Isezerano Rishya zari zizi iby’iki gihango. Nyuma yuko Petero akiza umugabo w’ikirema imbere y’ingazi z’ingoro y’Imana, yigishije abareba ibya Yesu. Petero yaravuze ati: “Imana ya Aburahamu na Isaka na Yakobo, ari yo Mana ya ba sogokuruza, yahaye ikuzo Umwana wayo Yesu” (Ibyakozwe n’intumwa 3:13).

Petero yasoje ubutumwa bwe abwira abari bamuteze amatwi, “Namwe muri abana b’abahanuzi, kandi muri ab’isezerano Imana yasezeranye na ba sekuruza wanyu, ibwira Aburahamu iti: mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha” (Ibyakozwe n’intumwa 3:25.) Petero yarabasobanuriye neza ko igice cy’ubutumwa bwa Yesu Kristo cyari ugusohoza igihango cy’Imana.

Nyagasani yatanze ikibwiriza ku bantu bo muri Amerika ya kera. Aho, Kristo wazutse yabwiye abantu abo bari bo bya nyabyo. Yavuze ko

Ari abana b’abahanuzi; kandi ari abana ba Isirayeli; kandi na none ari ab’igihango Data yagiranye na ba sogokuruza babo, abwira Aburahamu: mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.

Data yabashije kumuhagarika imbere yabo mbere, maze amwohereza kubaha umugisha ngo akure buri umwe muri bo mu gukiranirwa kwabo; kandi ibyo byari ukubera ko ari abana b’igihango (3 Nefi 20:25–26).

Urabona ubusobanuro bw’ibi? Abo bubahiriza ibihango byabo n’Imana bazahinduka inkubiri z’ubugingo buhangana n’icyaha! Abo bubahiriza ibihango byabo bazagira imbaraga zo kurwanya amoshya ahoraho buri munsi mu isi.

Ishusho
umugabo urimo gufata isakaramentu

Abo bubahiriza ibihango byabo n’Imana bazahinduka inkubiri z’ubugingo buhangana n’icyaha! Abo bubahiriza ibihango byabo bazagira imbaraga zo kurwanya amoshya ahoraho buri munsi mu isi.

Umurimo w’Ivugabutumwa: Gusangiza Igihango

Nyagasani yategetse ko dusakaza inkuru nziza tukanasangiza igihango. Ni yo mpamvu dufite abavugabutumwa. Yifuza ko buri wese mu bana Be bagira amahirwe yo guhitamo inkuru nziza y’Umukiza ubundi ugahita ujya mu nzira y’igihango. Imana ishaka guhuza abantu bose mu gihango yagiranye kera na Aburahamu.

Bityo, umurimo w’ivugabutumwa ni igice cy’ingenzi cy’ikoraniro rikomeye rya Isirayeli. Iryo koraniro ni wo murimo w’ingenzi uri kuba ubu ku isi. Nta kintu bingana mu buremere. Nta kintu bingana mu kamaro. Abavugabutumwa ba Nyagasani—abigishwa Be—bahawe umuhigo ukomeye kuruta indi, impamvu ikomeye kuruta izindi, umurimo ukomeye ku isi kuruta indi uyu munsi.

Ariko hari n’ibindi—byinshi kurushaho. Birakenewe cyane gusakaza inkuru nziza ku bantu nari hirya y’umwenda ukingiriza. Imana ishaka ko buri wese, kuri buri mpande zombi z’umwenda ukingiriza, anezererwa n’imigisha y’igihango Cye. Inzira y’igihango irafunguye kuri bose. Turinginga buri wese kugendana natwe muri iyo nzira. Nta wundi murimo rusange udakumira n’umwe nk’uwo. Kuko Nyagasani igirira impuhwe abo bose bazashaka, mu butariganya bw’imitima yabo, kwiyambaza izina rye (Helamani 3:27).

Kubera ko Ubutambyi bwa Melikizedeki bwagaruwe, abagabo n’abagore bubahiriza ibihango bashyikira imigisha yose y’ibya roho y’inkuru nziza (Inyigisho n’Ibihango 107:18; emphasis added).

Mu kwegurira Imana ingoro y’Imana ya Kirtland mu 1836, bagendeye ku bujyanama bwa Nyagasani, Eliya yaraje. Umugambi we? Guhindukiza … abana kuri ba se (Inyigisho n’Ibihango 110:15). Eliyasi nawe yaragaragaye. Umugambi we? Guha mu nshingano Joseph Smith na Oliver Cowdery ubusonga bw’inkuru nziza ya Aburahamu, ivuga ngo muri twe n’urubyaro rwacu ibisekuruza byose bizaza nyuma yacu bikwiye guhabwa umugisha (Inyigisho n’Ibihango 110:12). Bityo, Umwigisha yahaye ubushobozi bw’ubutambyi Joseph Smith na Oliver Cowdery n’uburenganzira bwo gutanga imigisha yihariye y’igihango cya Aburahamu ku bandi.9

Mu itorero, tugenda inzira y’igihango ku giti cyacu na hamwe byombi. Nk’uko abashakanye n’imiryango basangira isano ryihariye ringana rirema urukundo rwihariye, ni na ko bigenda k’umubano mushya twakoze ubwo twihuzaga n’Imana mu buryo butaziguye mu gihango!

Ibi byaba ari byo Nefi yavugaga ubwo yavugaga ko Imana “ikunda abazayigira ngo ibe Imana yabo.” (1 Nefi 17:40. Ibi ni yo mpamvu neza, nk’igice cy’igihango, urukundo n’impuhwe byihariye—cyangwa hesed—bihari kuri buri wese winjira muri uyu mubano uhuza kandi wa hafi n’Imana, ndetse “mu bisekuru igihumbi” (Kuva 7:9)

Kugirana igihango n’Imana bihindura umubano wacu na Yo burundu. Biduha umugisha n’urugero rw’ikirenga rw’urukundo n’impuhwe.10 Bigira ingaruka ku bo turi bo n’uko Imana izadufasha guhinduka ibyo dushobora kuba byo. Dusezeranywa ko dushobora, no, kuba “amaronko” kuri We (Zaburi 135:4).

Amasezerano n’Uburenganzira bwihariye

Abo bakora ibihango bitagatifu kandi bakabyubahiriza basezeranywa ubugingo buhoraho n’ikuzwa, impano iruta izindi mu mpano zose z’Imana (Inyigisho n’ibihango 14:7). Yesu Kristo ni umwishingizi w’ibyo bihango (reba Abaheburayo 7:22; 8:6). Abubahiriza igihango bakunda Imana bakayemerera no kuganza hejuru y’ibindi byose mu buzima bwabo bayigira ubutware bukomeye mu buzima bwabo.

Mu minsi yacu dufite igikundiro cyo kwakira imigisha ya patiriyaki no kwiga kw’ihuriro ryacu n’abapatiriyaki ba kera. Iyo migisha ikugaragariza ibishobora kuba biri imbere.

Ishusho
Yesu arimo kuvugisha Petero

Kubera igihango cyacu n’Imana, ntizigera inanirwa mu muhate Wayo kugira ngo idufashe, kandi ntabwo tuzigera tumara ukwihangana kuzuye impuhwe Kwayo itugirira.

Lovest Thou Me More Than These?[Urusha Aba Kunkunda?] cyahanzwe na David Lindsley

Umuhamagaro wacu nka Isirayeli y’igihango ni ukugira ngo buri munyamuryango w’Itorero abone umunezero n’uburenganzira bwihariye bizana no kugirana igihango n’Imana. Ni umuhamagaro wo gushishikariza buri mugabo n’umugore wese wubahiriza igihango, umuhungu n’umukobwa, kugira ngo dusangize inkuru nziza n’abo baza bavuye aho bavuga rikijyana. Ni umuhamagaro na none wo gushyigikira no gushishikariza abavugabutumwa bacu, baba batumwe bahawe amabwiriza yo kubatiza no gufasha gukoranya Isirayeli, kugira ngo hamwe tube twaba abantu b’Imana maze na Yo itubere Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 42:9.).

Buri mugabo n’umugore ugira uruhare mu migenzo y’ubutambyi agakora kandi akubahiriza ibihango n’Imana ashyikira mu buryo butaziguye ububasha bw’Imana. Twitirirwa izina rya Nyagasani buri wese ku giti cye. Kandi tunitirirwa izina Rye nk’abantu. Kugira ishyaka ku kuba dukoresha izina nyaryo ry’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni uburyo bw’ingenzi ko twe nk’abantu twitirirwa izina Rye. Mu by’ukuri, igikorwa cy’ineza cy’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma n’abanyamuryango baryo ni ukugaragaza hesedy’Imana.

Ni ukubera iki Isirayeli yatatanye? kuko abantu bishe amategeko bakanatera amabuye abahanuzi. Data ukunda ariko ufite agahinda yasubije itatanya Isirayeli kure kandi hagari cyane.11

Icyakora, yabatatanyije n’isezerano ko umunsi umwe Isirayeli izakorana na none mu mukumbi Wayo.

Umuryango wa Yuda wahawe inshingano yo gutegurira isi ukuza kwa mbere kwa Nyagasani. Kuva muri uwo muryango, Mariya yarahamagawe ngo abe nyina w’Umwana w’Imana.

Umuryango wa Yosefu, binyuze mu bahungu be n’aba Asenati, Efurayimu na Manase (reba Itangiriro 41:50–52; 46:20), wahawe inshingano yo kuyobora mu ikoraniro rya Isirayeli, kugira ngo bategurire isi Ukuza kwa Kabiri kwa Nyagasani.

Muri uwo umubano wa hesed utagoheka, ni ibisanzwe gusa ko Imana ishaka gukoranya Isirayeli. Ni Data wa twese wo mu Ijuru! Ishaka ko buri wese mu bana Bayo—ku mpande zombi z’umwenda ukingiriza—kugira ngo bumve ubutumwa bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo yagaruwe.

Inzira y’Urukundo

Inzira y’igihango ni inzira y’urukundo—iyo hesedidasanzwe, uko kwita ku bandi kuzuye ibambe no kumenya uko abandi bameze. Kwiyumvamo ko urukundo ari urubohora n’urwubaka. Umunezero ukomeye kuruta indi uzigera ugira ni ubwo uba waramazwe n’urukundo rw’Imana n’urw’abana Bayo.

Gukunda Imana kurusha umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose ni yo miterere izana amahoro, ihumure, icyizere n’umunezero nyakuri.

Inzira y’igihango ni iyerekeye iby’umubano wacu n’Imana—n’umubano wa hesed na Yo. Iyo twinjiye mu igihango n’Imana, tuba twamaze gukora igihango na Yo izahora ihagaze ku ijambo Ryayo. Izakora buri kintu cyose ishoboye, itarengereye ku mahitamo yacu, kugira ngo idufashe kubahiriza icyacu.

Igitabo cya Morumoni gitangirana kandi kikanarangirana n’indango z’iki gihango cy’iteka ryose. Kuva ku mutwe w’urupapuro kugeza ku buhamya bwa Morumoni na Moroni, Igitabo cya Morumoni gitanga indango ku gihango (reba Morumoni 5:20; 9:37). “Ukuza kw’Igitabo cya Morumoni cyari ikimenyetso ku isi yose ko Nyagasani yamaze gutangira gukoranya Isirayeli no gusohoza ibihango yagiranye na Aburahamu, Isaka na Yakobo.”12

Bavandimwe na bashiki banjye bakundwa, twahamagariwe muri iki gihe cy’ingenzi mu mateka y’isi kugira ngo twigishe isi ibijyanye n’ubwiza n’ububasha bw’igihango cy’Iteka ryose. Data wa twese wo mu Ijuru aratwizera mu buryo buziguye mu gukora uyu murimo ukomeye.

Ubu butumwa kandi bwatanzwe mu iteraniro ry’ubuyobozi ry’igiterane rusange kuwa 31 Werurwe, 2022

Aho byavuye

  1. Reba Russell M. Nelson, “Children of the Covenant,” Ibendera, Gicurasi 1995, 34.

  2. Igihango gishya kandi cy’iteka ryose ni ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ikubiyemo imigenzo n’ibihango byose bikenewe ku bw’agakiza kacu (reba Inyigisho n’Ibihango 66:2). Ni “nshyashya” igihe cyose Nyagasani ayivuguruye cyangwa ayigaruye, kandi ni iy’“iteka ryose” kubera ko idahinduka.

  3. Ikiganiro kirambuye kirebana na hesed n’igihango cy’iteka ryose kiboneka muri Kerry Muhlestein, God Will Prevail: Ancient Covenants, Modern Blessings, and the Gathering of Israel (2021).

  4. Russell M. Nelson, muri “Special Witnesses of Christ,” Liyahona, Mata 2001, 7.

  5. Ijambo ry’igiheburayo Ishimayeli bivuga “Imana irumva” (Bible Dictionary, “Ishmael”).

  6. “Kwizera ni ko kwatumye na Sara abashishwa gusama inda nubwo yari acuze, kuko yatekereje ko Iyasezeranije ari iyo kwizerwa” (Abaheburayo 11:11).

  7. Bible Dictionary, “Israel.”

  8. Reba Bible Dictionary, “Peculiar”; “Hebrew and Chaldee Dictionary,” Strong’s Exhaustive Concordance of the Bible (1984), 82, word 5459.

  9. Reba Russell M. Nelson, “Thanks for the Covenant” (Brigham Young University devotional, Nov. 22, 1988), 4, speeches.byu.edu.

  10. Buri gihango n’Imana ni amahirwe yo kurushaho kuyegera. Kuri buri wese utekereza akanya ku byo bamaze kwiyumvamo ku rukundo rw’Imana, kubona iryo sano rirushaho gukomezwa n’uwo mubano urushaho gukomera ni ibitasubizwa inyuma (Henry B. Eyring, “Making Covenants with God” [Brigham Young University fireside, Nzeri 8, 1996], 3, speeches.byu.edu).

  11. Nyagasani yakoresheje uku gutatana kw’abantu Bayo yahisemo mu mahanga y’isi kugira ngo ihe umugisha ayo mahanga (Guide to the Scriptures, “Israel,” scriptures.ChurchofJesusChrist.org; reba na none Yakobo 5:1-8, 20).

  12. Russell M. Nelson, “The Future of the Church: Preparing the World for the Savior’s Second Coming,” Liyahona, Mata 2020, 9.

Capa