Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Ugushyingo 2024
Gukurikira Kristo
Ibice by’inyandiko
Gukurikira Kristo ntabwo ari imigenzereze iri aho cyangwa ya rimwe na rimwe. Ni ukwiyemeza gukomeza n’uburyo bwo kubaho bukwiye kutuyobora ibihe byose n’ahantu hose. Inyigisho Ze n’Urugero Rwe bisobanura inzira kuri buri mwigishwa wa Yesu Kristo. …
Amategeko y’Imana atanga imbaraga ziyobora kandi ziringaniza mu buzima bwacu. …
Indi mu nyigisho z’Umukiza isa nkaho isaba kongera gushimangira mu mimerere y’igihe cyacu.
Iki ni igihe cy’amagamabo menshi akakaye kandi akomeretsa mu mahanahanamakuru yo mu ruhame ndetse rimwe na rimwe no mu miryango yacu. …
Ese ni iki abayoboke ba Kristo bakwiye kwigisha kandi bagakora muri iki gihe cy’amahanahanamakuru adafututse? Ese inyigisho n’ingero Ze zari izihe? …
… Dukeneye gukunda no gukorera bose ibyiza. Dukeneye kwirinda ubushyamirane kandi tukaba abanyamahoro mu mahanahanamakuru yacu yose. Ibi ntabwo bisobanuye gutandukira amahame yacu n’ibyo dushyira imbere ahubwo bisobanuye kurekera kwibasira abandi kubera ibyabo. Ibi ni byo Intangarugero yacu Itunganye yakoze mu murimo We. Uru ni urugero yaduhaye ubwo yaturarikiraga kumukurikira. …
Nk’abayoboke ba Kristo, twigisha kandi tugahamya ibya Yesu Kristo, Intangarugero yacu Itunganye. Bityo mureke tumukurikire tureka ubushyamirane. Uko dukurikira ingamba zacu dukunda cyane mu bikorwa byo mu ruhame, mureke twuzuze ibisabwa ku bw’imigisha Ye dukoresha imvugo n’imikorere y’abanyamahoro. Mu miryango n’imibano bwite yacu mureke twirinde ibikakaye n’ibyuzuye urwango.
© 2024 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, November 2024. Kinyarwanda. 19345 716