Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 102


Igice cya 102

Inyandikomvugo z’itangizwa ry’inteko nkuru ya mbere y’Itorero, i Kirtland, muri Ohio, ku itariki ya 17 Gashyantare 1834. Inyandikomvugo z’umwimerere zanditswe n’abakuru Oliver Cowdery na Orson Hyde. Umuhanuzi yasubiye mu nyandikomvugo ku munsi wakurikiyeho, kandi ku munsi wakurikiyeho inyandikomvugo zemewe n’inteko nkuru yose nk’”uburyo n’itegeko shingiro ry’Inteko nkuru” y’Itorero. Imirongo 30 kugeza kuri 32, irebana n’Inteko y’Intumwa Cumi n’Ebyiri, yongewemo mu 1835 ku ibwiriza rya Joseph Smith ubwo iki gice cyategurirwaga gutangazwa mu Nyigisho n’Ibihango.

1–8, Inteko nkuru ishyirirwaho gukemura ibibazo by’ingenzi bivuka mu Itorero; 9–18, Imiburanishirize ishyirwaho ngo imanza ziburanishwe; 19–23, Umuyobozi w’inteko agafata icyemezo; 24–34, Imiburanishirize y’ubujurire ishyirwaho.

1 Uyu munsi inama rusange y’abatambyi bakuru makumyabiri na bane yateraniye mu nzu ya Joseph Smith Mutoya, kubw’ihishurirwa, maze itangira gutegura inama nkuru y’itorero rya Kristo, yarimo abatambyi cumi na babiri, n’umuyobozi umwe cyangwa batatu uko byaba bisabwa.

2 Inteko nkuru yashyizweho n’ihishurirwa kubw’impamvu yo gukemura ibibazo by’ingenzi bishobora kuvuka mu itorero, bitashobora gukemurwa n’itorero cyangwa inteko y’ubwepiskopi ngo abo bireba banyurwe.

3 Joseph Smith Mutoya, Sidney Rigdon na Frederick G. Williams bemejwe ko ari abayobozi kubw’ijwi ry’inteko, na Joseph Smith Mukuru, John Smith, Joseph Coe, John Johnson, Martin Harris, John S. Carter, Jared Carter, Oliver Cowdery, Samuel H. Smith, Orson Hyde, Sylvester Smith, na Luke Johnson, abatambyi bakuru, batoranyirijwe kuba inteko ihoraho y’itorero kubw’iganze bwa burundu bw’ijwi ry’inteko.

4 Abajyanama bavuzwe haruguru noneho babajijwe niba baremeye imihamagaro yabo, kandi niba bazakora uwo murimo bijyanye n’itegeko ry’ijuru, bose basubije ko bemeye imihamagaro yabo, kandi bazasohoza imirimo yabo bijyanye n’inema y’Imana yabashyizweho.

5 Inama igizwe n’umubare w’abatoye mu izina no kubw’itorero mu gushyiraho abajyanama bavuzwe haruguru bari mirongo itatu na batatu, nk’uko bakurikira: abatambyi bakuru icyenda, abakuru cumi na barindwi, abatambyi bane, n’abanyamuryango cumi na batatu.

6 Batoye: ko inteko nkuru idashobora kugira ububasha bwo gukora hatari barindwi mu bajyanama bavuzwe haruguru, cyangwa abasimbura babo bahoraho bakaba bahari.

7 Aba barindwi bazagira ububasha bwo gushyira abandi batambyi bakuru, bashobora kubona bakwiriye kandi bashobora gukora mu mwanya w’abajyanama badahari.

8 Batoye; ko igihe icyo aricyo cyose habonetse umwanya kubw’urupfu, ukuvanwa mu murimo kubw’uguteshuka, cyangwa ukuvanwa mu ifasi y’ubuyobozi bw’iri torero k’uwo ariwe wese wo mu bajyanama bavuzwe haruguru, uzuzuzwa n’ishyirwaho ry’umuyobozi cyangwa abayobozi, kandi byemezwe n’ijwi ry’inteko y’abatambyi bakuru, batumiwe kubw’iyo mpamvu, kugira ngo babikore mu izina ry’itorero.

9 Umuyobozi w’itorero, akaba kandi umuyobozi w’inteko, atoranywa kubw’ihishurirwa, kandi akemerezwa mu buyobozi bwe kubw’ijwi ry’itorero.

10 Kandi ayobora inteko y’itorero bijyanye n’icyubahiro cy’umurimo we; kandi afite umwihariko wo gufashwa b’abandi bayobozi babiri, batoranywa mu buryo bumwe n’uko we ubwe yatoranyijwe.

11 Kandi mu gihe umwe cyangwa bombi muri abo batoranyirijwe kumufasha badahari, afite ububasha bwo kuyobora inteko nta mufasha; kandi mu gihe we ubwe adahari, abandi bayobozi bafite ububasha bwo kuyobora mu kigwi cye, bombi cyangwa uwo ariwe wese muri bo.

12 Igihe icyo aricyo cyose inteko nkuru y’itorero rya Kristo iteguwe mu buryo bwagenwe bijyanye n’icyitegererezo kiriho, izaba inshingano y’abajyanama cumi na babiri yo gutomboresha ’imibare, maze bityo bakemeza umwe muri cumi na babiri uzavuga, utangiriye kuri nimero ya mbere bigakomeza uko imibare ikurikirana kugeza ku mubare wa cumi na kabiri.

13 Igihe icyo aricyo cyose iyi nteko yumvikanye gukora ku kibazo icyo aricyo cyose, abajyanama cumi na babiri bazareba niba ari igikomeye cyangwa kidakomeye; niba kidakomeye, babiri bonyine mu bajyanama bazakivugaho, bijyanye n’uburyo bwanditswe haruguru.

14 Ariko niba batekereza ko gikomeye, bane bazatoranywa; kandi niba gikomeye kurushaho, hazatoranywa batandatu; ariko nta gihe na kimwe hazatoranywa abarenze batandatu bo kukivugaho.

15 Uwarezwe, mu bihe byose, afite uburenganzira bw’icya kabiri cy’inteko, bo gukumira ibitutsi cyangwa akarengane.

16 Kandi abajyanama batoranyirijwe kuvuga imbere y’inteko bagomba kwerekana ikibazo, nyuma y’uko ikimenyetso cyasuzumwe, mu mucyo wacyo imbere y’inteko, kandi buri muntu agomba kuvuga bijyanye n’uburinganire n’ubutabera.

17 Abo bajyanama batomboye imibare itari igiharwe, ni ukuvuga 2, 4, 6, 8 na 12 nibo bantu bagomba guhagararira uwarezwe, kandi bagakumira igitutsi n’akarengane.

18 Mu bihe byose uwareze n’uwarezwe bafite umwihariko wo kwivugira imbere y’inteko, nyuma y’uko ibimenyetso byumviswe kandi abajyanama batoranyirijwe kuvuga ku kibazo barangije amagambo yabo.

19 Nyuma y’uko ibimenyetso byumviswe, abajyanama, uwareze n’uwarezwe bavuze, umuyobozi azatanga icyemezo bijyanye n’imyumvire azaba afite y’icyo kibazo, nuko ahamagarire abajyanama cumi na babiri kumuha umwanzuro kubw’itora ryabo.

20 Ariko abajyanama basigaye, batavuze, cyangwa uwo ariwe wese muri bo, nyuma yo kumva ibimenyetso n’imiburanire nta kubogama, batahura ikosa mu cyemezo cy’umuyobozi, bashobora kurigaragaza, maze ikibazo kikongera kuburanishwa.

21 Kandi niba, nyuma y’irindi buranishwa ryitondewe, umucyo uwo ariwo wose wiyongereyeho uragaragazwa kuri icyo kibazo, icyemezo kirahindurwa mu buryo bukwiriye.

22 Ariko igihe nta mucyo wiyongereyeho utanzwe, icyemezo cya mbere gihamaho, ubwiganze bw’inteko bukaba bufite ububasha bwo kwemeza bimwe bya mbere.

23 Mu gihe cy’ikibazo cyo kubahiriza inyigisho cyangwa ihame, niba hatari inyandiko zihagije zo gutuma ikibazo gisobanuka mu bitekerezo by’inteko, umuyobozi ashobora kubaza kandi agahabwa igitekerezo cya Nyagasani kubw’ihishurirwa.

24 Abatambyi bakuru, mu gihe bari kure, bafite ububasha bwo guhamagara no gutegura inama mu buryo bwavuzwe haruguru, ngo ikemure ibibazo, mu gihe abo bireba cyangwa uwo ariwe wese muri bo abisabye.

25 Kandi iyo nteko yavuzwe y’abatambyi bakuru bagira ububasha bwo gutoranya umwe mu mubare wabo kugira ngo ayobore inama nk’iyo muri icyo gihe.

26 Iyo nama yavuzwe izaba ifite inshingano yo koherereza ako kanya inteko nkuru y’intebe y’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Itorero, kopi y’ibyo bakoze, hamwe n’imvugo yuzuye y’ubuhamya buherekeje icyemezo cyabo.

27 Abo bireba cyangwa umwe muri bo baramutse batishimiye iicyemez cy’iyo nteko yavuzwe, bashobora kujuririra inteko nkuru y’icyicaro cy’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Itorero, maze bagakora irindi buranisha, icyo kibazo kigakemurwa, bijyanye n’icyitegererezo cyanditswe mbere, nk’aho nta cyemezo nk’icyo cyari cyarafashwe.

28 Iyi nteko y’abatambyi bakuru bari kure, igomba guhamagarirwa gusa ibibazo bikomeye cyane by’ibintu by’itorero; kandi nta kibazo rusange cyangwa gisanzwe kigomba kuba gihagije kugira ngo hatumizwe inama nk’iyo.

29 Abatambyi bakuru bari mu rugendo cyangwa basanze bari kure, bafite ububasha bwo kuvuga niba ari ngombwa guhamagara inteko nk’iyo cyangwa ntabayihamagare.

30 Hariho itandukanyirizo hagati y’inteko nkuru cyagwa abatambyi bakuru bari mu rugendo kure, n’inteko nkuru iri mu rugendo ikozwe n’intumwa cumi n’ebyiri, mu byemezo byabo.

31 Uhereye ku cyemezo cy’aba mbere hashobora kubaho ubujurire; ariko ku cyemezo cya nyuma ntabubaho.

32 Iki cya nyuma gishobora gusa guhamagarwa mu kibazo kubw’abayobozi rusange b’itorero mu gihe bateshutse.

33 Biranzuwe: ko umuyobozi cyangwa abayobozi b’icyicaro cy’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Itorero bazagira ububasha bwo kwemeza niba ikibazo nk’iki icyo aricyo cyose, uko cyajuririwe, mu by’ukuri bafite uburenganzira bwo kongera kukiburanisha, nyuma yo gusuzuma ubujurire n’ibimenyetso n’imvugo bigiherekeje.

34 Abajyanama cumi na babiri noneho bakoze ubufindo cyangwa baratoye, kugira ngo bamenye neza ugomba kuvuga mbere; kandi ibikurikira nibyo byavuyemo: 1. Oliver Cowdery; 2. Joseph Coe; 3. Samuel H. Smith; 4. Luke Johnson; 5. John S, Carter; 6. Sylvester Smith; 7. John Johnson; 8. Orson Hyde; 9. Jared Carter; 10. Joseph Smith Mukuru; 11. John Smith, 12. Martin Harris.Nyuma y’isengesho igiterane cyarasubitswe.

Oliver Cowdery,

Orson Hyde,

Abanditsi