Igice cya 107
Ihishurirwa ku butambyi, ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, ari i Kirtland, muri Ohio, ahagana muri Mata 1835. Nubwo iki gice cyanditswe mu 1835, inyandiko z’amateka zemeza ko imyinshi mu mirongo ya 60 kugeza ku 100 ikubiyemo ihishurirwa ryanyujijwe kuri Joseph Smith ku itariki ya 11 ugushyingo, 1831. Iki gice cyahujwe n’ishyirwaho ry’Ihuriro ry’Aba Cumi na babiri muri Gashyantare na Werurwe 1835. Bisa nk’aho Umuhanuzi yayivuze ari kumwe n’abarimo gutegura kujya ku itariki ya 3 Gicurasi 1835, mu butumwa bwabo bwa mbere bw’ihuriro.
1–6, Hariho ubutambyi bubiri, ubwa Melikisedeki n’ubwa Aroni; 7–12, Abafite Ubutambyi bwa Melikisedeki bafite ububasha bwo gukora mu mirimo yose mu Itorero; 13–17, Ubwepiskopi buyobora Ubutambyi bwa Aroni, aribwo buyobora imigenzo yo hanze; 18–20, Ubutambyi bwa Melikisedeki bufite imfunguzo z’imigisha ya roho yose; Ubutambyi bwa Aroni bufite imfunguzo z’umurimo w’amarayika; 21–38, Ubuyobozi bwa Mbere, Aba Cumi ba Babiri, n’Aba Mirongo Irindwi bagize inteko ziyobora, ibyemezo byazo bigomba gufatirwa mu bumwe n’ubukiranutsi; 39–52, urwungano rwa patiriyariki bwashyizweho uhereye kuri Adamu kugeza kuri Nowa; 53–57, Abera ba kera bateraniye i Adam-ondi-Ahman, maze Nyagasani arabigaragariza; 58–67, Aba Cumi na Babiri bagomba gushyira mu nzego abakozi b’Itorero; 68–76, Abepiskopi bakora nk’abacamanza rusange muri Isirayeli; 77–84, Ubuyobozi bwa Mbere n’Aba Cumi na Babiri bagize urukiko rusumba izindi mu Itorero; 85–100, Abayobozi y’ubutambyi bayobora inteko zabo zihariye.
1 Mu itorero, hari ubutambyi bubiri, aribwo, ubwa Melikisedeki n’ubwa Aroni, burimo Ubutambyi bw’Abalewi.
2 Igituma ubwa mbere bwitwa Ubutambyi bwa Melikisedeki, ni ukubera ko Melikisedeki yari umutambyi ukomeye rwose.
3 Mbere y’igihe cye bwitwaga Ubutambyi Butagatifu, bijyanye n’Icyiciro cy’Umwana w’Imana.
4 Ariko kubw’icyubahiro cyangwa igitinyiro dufitiye Ikiremwa Gisumba byose, ngo twirinde isubiramo kenshi cyane ry’izina rye, mu itorero, mu minsi ya kera, bitiriye ubwo butambyi Melikisedeki, cyangwa Ubutambyi bwa Melikisedeki.
5 Ubundi bushobozi bwose cyangwa inzego mu itorero ni imigereka kuri ubu butambyi.
6 Ariko hari ibice bibiri cyangwa imitwe minini—Umwe ni Ubutambyi bwa Melikisedeki, naho undi ni Ubutambyi bwa Aroni cyangwa Ubutambyi bw’Abalewi.
7 Urwego rw’umukuru ruza munsi y’ubutambyi bwa Melikisedeki.
8 Ubutambyi bwa Melikisedeki bufite uburenganzira bw’ubuyobozi, kandi bufite ububasha n’ubushobozi ku nzego zose mu itorero mu bihe byose by’isi, byo kuyobora mu bintu bya roho.
9 Ubuyobozi bw’Ubutambyi Bukuru, bijyanye n’icyiciro cya Melikisedeki, bufite uburenganzira bwo gukora imirimo mu nzego zose z’itorero.
10 Abatambyi bakuru bijyanye n’icyiciro cy’Ubutambyi bwa Melikisedeki bafite ubureganzira bwo gukora imirimo mu myanya yabo bwite, bayobowe n’ubuyobozi, mu gucunga ibintu bya roho, ndetse mu rwego rw’umukuru, umutambyi (w’icyiciro cy’Abalewi), umwigisha, umudiyakoni, n’umunyamuryango.
11 Umukuru afite uburenganzira bwo gukora imirimo mu kigwi cy’umutambyi mukuru iyo uyu adahari.
12 Umutambyi mukuru n’umukuru bagomba kuyobora ibintu bya roho, bijyanye n’ibihango n’amategeko y’itorero; kandi bafite uburenganzira bwo gukora imirimo muri izi nzego zose z’itorero mu gihe nta bayobozi bakuru bahari.
13 Ubutambyi bwa kabiri bwitwa Ubutambwi bwa Aroni, kubera ko bwahawe Aroni n’urubyaro rwe, kugeza mu bisekuruza byabo byose.
14 Impamvu bwiswe ubutambyi butoya ni ukubera ko ari umugereka ku bukuru, cyangwa Ubutambyi bwa Melikisedeki, kandi bufite ububasha bwo kuyobora imigenzo yo hanze.
15 Ubwepiskopi nibwo buyobozi bw’ubu butambyi, kandi bufite imfunguzo cyangwa ubushobozi bwabwo.
16 Nta muntu ufite uburenganzira ahabwa n’itegeko kuri uru rwego, bwo kugira imfunguzo z’ubu butambyi, keretse ari ukomoka nyabyo kuri Aroni.
17 Ariko, nk’uko umutambyi mukuru w’Ubutambyi bwa Melikisedeki afite ubushobozi bwo gukorera umurimo mu nzego zose ntoya, ashobora gukora umurimo mu cyiciro rw’umwepiskopi mu gihe ntawe ukomoka nyabyo kuri Aroni ushoboye kuboneka, asabwa gusa kuba yarahamagawe kandi yaratoranyijjwe kandi yarimitswe kuri ubu bubasha, arambitsweho ibiganza n’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Ubutambyi bwa Melikisedeki.
18 Ububasha n’ubushobozi bwo hejuru, cyangwa Ubutambyi bwa Melikisedeki, bugomba kugira imfunguzo z’imigisha ya roho yose y’itorero—
19 Kugira amahirwe yo kwakira amayobera y’ubwami bw’ijuru, gufungurirwa amajuru, gusangira n’ikoraniro rusange n’itorero ry’Imfura, no kunezererewa ugusangira n’ubwitabire bw’Imana Data, na Yesu umuhuza w’igihango gishya.
20 Ububasha n’ubushobozi butoya, cyangwa Ubutambyi bwa Aroni, bugomba kugira imfunguzo z’umurimo w’abamarayika, no kuyobora imigenzo yo hanze, inkuru nziza nyakuri, umubatizo w’ukwihana kubw’ukubabarirwa ibyaha, bijyanye n’ibihango n’amategeko.
21 Ni ngombwa ko habaho abayobozi, cyangwa abakozi bayoboye bagutse, cyangwa batoranyijwe mu bimikiwe inzego zitandukanye muri ubu butambyi bubiri.
22 Mu Butambyi bwa Melikisedeki, Abatambyi Bakuru Bayoboye batatu, batoranyijwe n’ihuriro, bashyirwaho kandi bakimikwa muri urwo rwego, kandi bagashyigikirwa kubw’icyizere, ukwizera n’isengesho ry’itorero, bakora Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Itorero.
23 Abajyanama cumi na babiri bakora ingendo bahamagarirwa kuba Intumwa Cumi n’Ebyiri, cyangwa abahamya badasanzwe b’izina rya Kristo mu isi yose—bityo bagatandukana n’abakozi bandi mu itorero mu nshingano z’umuhamagaro wabo.
24 Kandi bakora ihuriro, bareshya mu bushobozi n’ububasha n’abayobozi batatu bavuzwe haruguru.
25 Aba Mirongo Irindwi nabo bahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza, no kuba abahamya badasanzwe ku Banyamahanga no mu isi yose—bityo bagatandukana n’abandi bakozi mu itorero mu nshingano z’umuhamagaro wabo.
26 Maze bagakora ihuriro, rireshya mu bushobozi n’abahamya badasanzwe Cumi na babiri cyangwa Intumwa zimaze kuvugwa haruguru.
27 Kandi buri cyemezo gikozwe na rimwe muri aya mahuriro kigomba kuba kubw’ijwi ryiganje ryaryo; ni ukuvuga, buri munyamuryango muri buri huriro agomba kwemeranya n’ibyemezo byaryo, kugira ngo bakore ibyemezo bifite ubwo bubasha cyangwa akamaro hagati yayo.
28 Ubwiganze bushobora gukora ihuriro igihe ibihe bituma ridashoboka kubaho ukundi—
29 Bitabaye bityo, ibyemezo byaryo ntibyemerewe imigisha imwe nk’uko ibyemezo by’ihuriro ry’abayobozi batatu bari bimitswe bijyanye n’icyiciro cya Melikisedeki yahozeho kera, kandi bari abantu batagatifu kandi b’abakiranutsi.
30 Ibyemezo by’aya mahuriro, cyangwa rimwe muri yo, bigomba gufatwa mu bukiranutsi bwose, mu butagatifu, n’ukwiyoroshya mu mutima, ubugwaneza n’ukwiyumanganya, kandi mu kwizera, n’ubugiraneza, n’ubumenyi, ukwifata, ukwihangana, ubumana, ineza ya kivandimwe n’urukundo rutizigama.
31 Kubera ko isezerano ari, niba ibi bintu bisagiranye muri bo ntibazaba ingumba mu byo kumenya Nyagasani.
32 Kandi babayeho ko icyemezo icyo aricyo cyose cy’aya mahuriro gifashwe kibogamye, gishobora kuzanwa imbere y’ikoraniro rusange ry’amahuriro atandukanye, bagakora abayobozi ba roho b’itorero; naho ubundi nta bujurire bwashobora kubaho ku cyemezo cyabo.
33 Aba Cumi na babiri ni Inteko Nkuru Iyoboye Ikora ingendo, kugira ngo bakore umurimo mu izina rya Nyagasani, bayobowe n’Ubuyobozi bw’Itorero, bijyanye n’itegeko ry’ijuru; kugira ngora bubake itorero, kandi batunganye imikorere yaryo mu mahanga yose, mbere na mbere mu Banyamahanga naho ubwa kabiri mu Bayuda.
34 Aba Mirongo irindwi bagomba gukora mu izina rya Nyagasani, bayobowe n’aba Cumi ba Babiri cyangwa inteko nkuru ikora ingendo, bubaka itorero kandi batunganya imikorere y’ibintu byose byaryo mu mahanga yose, mbere na mbere mu Banyamahanga nuko hanyuma no mu Bayuda—
35 Aba Cumi ba babiri batumwa, bafite imfunguzo, zo gufungura umuryango kubw’itangazo ry’inkuru nziza ya Yesu Kristo, kandi mbere na mbere mu Banyamahanga nuko hanyuma no mu Bayuda.
36 Inteko nkuru ziri, mu mambo za Siyoni, zigize ihuriro rireshya mu bushobozi mu bintu by’itorero, mu byemezo byazo byose, byerekeye ihuririo ry’ubuyobozi, cyangwa byerekeye nteko nkuru ikora ingendo.
37 Inteko nkuru muri Siyoni igize ihuririo rireshya mu bushobozi mu bintu by’itorero, mu byemezo byabo byose, byerekeye inteko z’aba Cumi na babiri mu mambo za Siyoni.
38 Ni inshingano y’inteko nkuru ikora ingendo yo kwitabaza aba Mirongo irindwi, mu gihe bakeneye inkunga, yo kuzuza imihamagaro itandukanye kubw’ukubwiriza no gutanga inkuru nziza, mu kwigwi cy’abandi abo aribo bose.
39 Ni inshingano y’aba Cumi na babiri, mu mashami yose magari y’itorero, kwimika ababwiriza inkuru nziza; uko bazabitorerwa kubw’ihishurirwa—
40 Icyiciro cy’ubu butambyi byemejwe ko gihererekanywa hagati ya se n’umwana, kandi kubw’itegeko bwahariwe abakomoka nyabo ku rubyaro rwatoranyijwe, bakorewe amaszerano.
41 Iki cyiciro cyashyizweho mu gihe ya Adamu, kandi bwahererekanyijwe binyuze mu gisekuru mu buryo bukurikira:
42 Uhereye kuri Adamu kugeza kuri Seti, wimitswe na Adamu ku kigero cy’imyaka mirongo itandatu n’icyenda, kandi yahawe umugisha na we imyaka itatu mbere y’urupfu rwe (rwa Adamu), kandi yahawe isezerano ry’Imana na se, ko urubyaro rwe ruzaba inkoramutima za Nyagasani, kandi ko bazarengerwa kugeza ku mperuka y’isi.
43 Kubera ko we (Seti) yari umugabo utunganye, kandi asa na se bihebuje, ku buryo yagaragaraga ko asa na se mu bintu byose, kandi yashoboraga gutandukanywa na we gusa kubw’ikigero cye.
44 Enosi yimitswe n’ukuboko kwa Adamu ku kigero cy’imyaka ijana na mirongo itatu n’ine n’amazei ane.
45 Imana yavugishirije Kenani mu gasi ku mwaka wa mirongo ine w’ikigero cye; kandi yahuye na Adamu arimo kujya i Shedolamaki. Yari afite imyaka mirongo inani n’irindwi y’ubukure ubwo yimikwaga.
46 Mahalaleli ari fite imyaka magana ane na mirongo cyenda n’itandatu n’iminsi irindwi y’ubukure ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Adamu, wanamuhaye umugisha.
47 Yeredi yari afite imyaka magana abiri y’ubukure ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Adamu, wanamuhaye umugisha.
48 Enoki yari afite imyaka makumyabiri n’itanu y’ubukure ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Adamu; kandi yari afite imyaka mirongo itandatu n’itanu kandi Adamu yamuhaye umugisha.
49 Kandi yabonye Nyagasani, kandi yagendanye na we, kandi yabaga imbere y’amaso ye ubudahwema; kandi yagendanye n’Imana imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu; bimuha imyaka magana ane na mirongo itatu y’ubukure ubwo yimurwaga.
50 Metusela yari afite imyaka ijana y’ubukure ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Adamu.
51 Lameshi yari afite imyaka mirongo itatu n’ibiri y’ubukure ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Seti.
52 Nowa yari afite imyaka icumi ubwo yimikwaga n’ukuboko kwa Metusela.
53 Imyaka itatu mbere y’urupfu rwa Adamu, yahamagaye Seti, Enosi, Kenani, Mahalaleli, Yeredi, Enoki, na Metusela, bose bari abatambyi bakuru, hamwe n’abasigaye b’urubyaro rwe bari abakiranutsi, mu kibaya cya Adam-Ondi-Ahman, maze ahabahera umugisha we wa nyuma.
54 Kandi Nyagasani yarababonekeye, nuko barahaguruka maze barahaguruka bashimira Adamu, nuko bamwita Mikayile, igikomangoma, umumarayika mukuru.
55 Kandi Nyagasani yahaye Adamu ihumure, nuko aramubwira ati: Naguteguriye kuba ku mutwe, imbaga y’amahanga azaguturukaho, kandi uri igikomangoma kuri bo ubuziraherezo.
56 Kandi Adamu yarahagurutse rwagati mu iteraniro; nuko, nubwo yari yarunamishijwe n’imyaka, kandi yuzuye Roho Mutagatifu, avuga ibizagwira byose urubyaro rwe kugeza ku gisekuru cya nyuma.
57 Ibi bintu byose byanditswe mu gitabo cya Enoki, kandi bigomba gutangirwa ubuhamya mu gihe cya ngombwa.
58 Ni inshingano y’aba Cumi na babiri, na none, kwimika no gushyira kuri gahunda abandi bakozi bose b’itorero, bijyanye n’ihishurirwa rivuga riti:
59 Ku itorero rya Kristo mu gihugu cya Siyoni, mu nyongera ku mategeko y’itorero bijyanye n’umurimo w’itorero.
60 Ni ukuri, ndababwira, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, hakenewe ko habaho abakuru bayoboye bo kuyobora abari mu rwego rw’umukuru;
61 Ndetse n’abatambyi bo kuyobora abari mu rwego rw’umutambyi;
62 Ndetse n’abigisha bo kuyobora abari mu rwego rw’umwigisha, mu buryo busa nk’uko, ndetse n’abadiyakoni—
63 Kubera iyo mpamvu, uhereye ku mudiyakoni kugeza ku mwigisha, kandi uhereye ku mwigisha kugeza ku mutambyi, no ku mutambyi kugera ku mukuru; mu buryo butandukanye nk’uko batoranyijwe, bijyanye n’ibihango n’amategeko y’itorero.
64 Noneho hakaza Ubutambyi Bukuru, aribyo busumba ubundi bwose.
65 Kubera iyo mpamvu, ni ngombwa ko umwe atoranywa n’Ubutambyi Bukuru kugira ngo ayobore ubutambyi, kandi akazitwa Umuyobozi w’Ubutambyi Bukuru bw’Itorero.
66 Cyangwa, mu yandi magambo, Umutambyi Mukuru Uyoboye Ubutambyi Bukuru bw’Itorero.
67 Niwe uyobora imigenzo n’imigisha ku itorero, kubw’ukurambika ibiganza.
68 Kubera iyo mpamvu, urwego rw’umwepiskopi ntirureshya narwo, kuko urwego rw’umwepiskopi ruri mu miyoborere y’ibintu byose by’isi;
69 Ariko umwepiskopi agomba gutoranywa mu Butambyi Bukuru, keretse ari ukomoka nyabyo mu rubyaro rwa Aroni.
70 Kuko keretse ari ukomoka nyabyo mu rubyaro rwa Aroni, naho ubundi ntashobora kugira imfunguzo z’ubwo butambyi.
71 Ariko, umutambyi mukuru, ni ukuvuga, bijyanye n’icyiciro cya Melikisedeki, ashobora gushyirwa mu miyoborere y’ibintu by’isi, kubera ko afite ubumenyi bwabyo kubwa Roho w’Ukuri;
72 Ndetse no kuba umucamanza muri Isirayeli, gukora ibintu by’itorero, kwicara mu rubanza rw’abacumuye ku buhamya nk’uko bizaramburwa imbere ye bijyanye n’amategko, kubw’inkunga y’abajyanama, yatoranyije cyangwa bazatoranya mu bakuru b’itorero.
73 Iyi niyo nshingano y’umwepiskopi udakomoka nyabyo mu rubyaro rwa Aroni, ahubwo wimikiwe Ubutambyi Bukuru bijyanye n’icyiciro cya Melikisedeki.
74 Bityo azaba umucamanza, ndetse umucamanza rusange mu batuye Siyoni; cyangwa mu rumambo rwa Siyoni, cyangwa mu ishami iryo ariyo ryose ry’itorero, aho azashyirwa muri uyu murimo; kugeza ubwo imbibi za Siyoni zaguwe maze bikaba ngombwa kugira abandi bepiskopi cyangwa abacamanza muri Siyoni cyangwa ahandi hose.
75 Kandi igihe hari abandi bepiskopi batoranyijwe bazakorera mu rwego rumwe.
76 Ariko ukomoka nyabyo mu rubyaro rwa Aroni afite uburenganzira bw’itegeko ku buyobozi bw’ubu butambyi, kugeza ku mfunguzo z’uyu murimo, kugira ngo akorere muri uru rwego rw’umwepiskopi yigenga, nta bajyanama, keretse mu gihe aho Umuyobozi w’Ubutambyi Bukuru, bijyanye n’icyiciro cya Melikisedeki, ageragejwe, ngo yicare nk’umucamanza muri Isirayeli.
77 Kandi icyemezo cy’imwe muri izi nteko, bijyanye n’itegeko rivuga riti:
78 Byongeye, ni ukuri, ndababwira, ikintu cy’ingenzi kiruta ibindi byose mu itorero, n’ibibazo bikomeye cyane by’itorero, igihe cyose hatabayeho ukwishimira icyo cyemezo cy’umwepiskopi cyangwa abacamanza, kirahererekanywa kandi kikajyanwa mu nteko y’itorero, imbere y’Ubuyobozi bw’Ubutambyi Bukuru.
79 Kandi Ubuyobozi bw’inteko y’Ubutambyi Bukuru bugira ububasha bwo guhamagara abandi batambyi bakuru, ndetse cumi na babiri, kugira ngo bafashe nk’abajyanama; maze bityo Ubuyobozi bw’Ubutambyi Bukuru n’abajyanama babwo bagire ububasha bwo gufata icyemezo ku buhamya bijyanye n’amategeko y’itorero.
80 Kandi nyuma y’iki cyemezo, ntikizongera kugarurwa ukundi imbere ya Nyagasani, kuko iyi ari inteko isumba izindi y’itorero ry’Imana, n’icyemezo cya burundu ku mpaka mu bintu bya roho.
81 Nta muntu uwo ariwe wese ubarirwa mu itorero utarebwa n’iyi nteko y’itorero.
82 Kandi igihe cyose Umuyobozi w’Ubutambyi Bukuru azarenga itegeko, azahanirwa imbere y’inteko rusange y’itorero, ifashijwe n’abajyanama cumi na babiri b’Ubutambyi Bukuru.
83 Kandi icyemezo cyabo ku mutwe we kizaba iherezo ry’impaka zimwerekeyeho.
84 Bityo, nta n’umwe utazarebwa n’ubutabera n’amategeko y’Imana, kugira ngo ibintu byose bishobore gukorwa kuri gahunda n’umurava imbere ye; bijyanye n’ukuri n’ubukiranutsi.
85 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, inshingano y’umuyobozi ku rwego rw’umudiyakoni ni ukuyobora abadiyakoni cumi na babiri, kwicarana na bo mu nteko, no kubigisha inshingano yabo, bubakana hagati yabo, nk’uko babihawe bijyanye n’ibihango.
86 Ndetse inshingano z’umuyobozi ku rwego rw’abigisha ni ukuyobora abigisha makumyabiri na bane, no kwicara mu inteko hamwe na bo, ubigisha inshingano z’urwego rwabo, nk’uko babihawe mu bihango.
87 Na none inshingano z’umuyobozi ku Butambyi bwa Aroni ni ukuyobora abatambyi mirongo ine n’umunani, no kwicara mu nteko hamwe na bo, kugira ngo abigishe inshingano z’umurimo wabo, nk’uko babihawe mu bihango.
88 Uyu muyobozi agomba kuba umwepiskopi; kuko iyi ni imwe mu nshingano z’ubutambyi.
89 Byongeye, inshingano y’umuyobozi ku rwego rw’abakuru ni ukuyobora abakuru mirongo cyenda na batandatu, no kwicara mu nteko hamwe na bo, no kubigisha bijyanye n’ibihango.
90 Ubu buyobozi ni bumwe butandukanye n’ubw’aba mirongo irindwi, kandi bushyirirwaho abatagira ingendo mu isi yose.
91 Kandi byongeye, inshingano z’Umuyobozi w’urwego rw’Ubutambyi Bukuru ni ukuyobora itorero uko ryakabaye, no gusa na Mose—
92 Dore, hano hari ubushishozi; koko, kuba bamenya, uhishura, umusemuzi, n’umuhanuzi, ufite impano zose z’Imana ashyira ku mutwe w’itorero.
93 Kandi bijyanye n’iyerekwa ryerekana icyiciro cy’aba Mirongo irindwi, ko bagomba kugira abayobozi barindwi bo kuyobora, abatoranyijwe mu mubare w’aba mirongo irindwi;
94 Kandi umuyobozi wa karindwi muri aba bayobozi agomba kuyobora batandatu.
95 Kandi aba bayobozi barindwi bagomba gutoranya abandi mirongo irindwi iruhande rw’aba mbere mirongo irindwi babarirwamo, kandi bagomba kubayobora.
96 Ndetse abandi mirongo irindwi, kugeza kuri karindwi inshuro zirindwi, niba umurimo mu ruzabibu ari ngombwa ko ubisaba.
97 Kandi aba mirongo irindwi bagomba kuba abavugabutumwa bafata ingendo bakajya mu Banyamahanga ndetse no mu Bayuda.
98 Mu gihe abandi bakozi b’itorero, batabarirwa mu ba Cumi na babiri, no mu ba Mirongo irindwi, baba badafite inshingano yo gufata ingendo mu mahanga yose, ahubwo bagomba gufata ingendo uko ibihe byabo bibibemerera, hatitaweho ko bashobora guhama hejuru kandi bashinzwe imirimo mu itorero.
99 Kubera iyo mpamvu, ubu buri muntu namenye inshingano ye, kandi akore mu rwego yatoranyirijwe, n’umwete wose.
100 Umunebwe ntabarwa nk’ukwiriye guhagarara, kandi utamenya inshingano ye kandi akiyerekana ko atemewe ntazabarwa nk’ukwiriye guhagarara. Bigende bityo. Amena.