Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 132


Igice cya 132

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Nauvoo, muri Illinois, ku itariki ya 12 Nyakanga 1843, rirebana n’igihango gishya kandi gihoraho, kirimo akaramata k’igihango cy’ugushyingiranwa n’ihame ry’ugushyingiranwa n’abagore benshi. Nubwo iri hishurirwa ryanditswe muri 1843, ikimenyetso cyerekana ko amwe mu mahame akubiye muri iri hishurirwa yari azwi n’Umuhanuzi mbere hose muri 1831. Reba Itangazo ry’Itorero rya 1.

1–6, Ikuzo ritangwa binyuze mu gihango gishya kandi gihoraho; 7–14, Amasezerano n’ibisabwa by’icyo gihango bisobanurwa; 15–20, Ugushyingirwa selesitiyeli n’ugukomeza kw’umuryango gutuma abantu bahinduka imana; 21–25, inzira y’impatanwa kandi ifunganye ijyana ku buzima buhoraho; 26–27, Itegeko ryaratanzwe rirebana n’ugutuka Roho Mutagatifu; 28–39, Amasezerano y’ukwiyongera guhoraho n’ikuzo yahawe abahanuzi n’Abera mu bihe byose; 40–47, Joseph Smith yahawe ububasha bwo kubumba no guhambira ku isi no mu ijuru; 48–50, Nyagasani amwomekaho ikuzo rye; 51–57, Emma Smith agirwa inama yo kuba indahemuka n’umunyakuri; 58–66, Amategeko agenga ugushyingiranwa n’abagore benshi asobanurwa.

1 Ni ukuri, ni uku Nyagasani akubwira wowe mugaragu wanjye Joseph, igihe cyose wansabye kumenya no gusobanukirwamo uko njyewe, Nyagasani, natsindishirije abagaragu banjye Aburahamu, Isaka, na Yakobo, ndetse kimwe na Mose, Dawudi na Salomo, abagaragu banjye, ku birebana n’ihame n’inyigisho y’ukugira abagore benshi n’inshoreke kwabo—

2 Dore, kandi reba, ndi Nyagasani Imana yawe, kandi nzagusubiza ku birebana n’iki kibazo.

3 Kubera iyo mpamvu, tegura umutima wawe kugira ngo wakire kandi wumvire amabwiriza ngiye kuguha, kuko abahishuriwe bose iri tegeko bagomba kuryubahiriza.

4 Kuko dore, ndaguhishurira igihango gishya kandi gihoraho; kandi niba utitabiriye icyo gihango, ubwo uzacirwaho iteka; kuko ntawe uhakana iki gihango kandi ngo yemererwe kwinjira mu ikuzo.

5 Kuko abazahabwa bose umugisha mu biganza byanjye bazayoboka iri tegeko ryashyizweho kubw’uwo mugisha, n’ibisabwa naryo, nk’uko byashyizweho uhereye mbere y’iremwa ry’isi.

6 Kandi ku byerekeye igihango gishya kandi gihoraho, cyashyizweho kubw’ubusendere bw’ikuzo ryanjye; kandi uhawe ubusendere bwaryo agomba kandi azayoboka iri tegeko, cyangwa azacirwaho iteka, niko Nyagasani Imana avuga.

7 Kandi ni ukuri ndakubwira, ko ibisabwa n’iri tegeko ari ibi: Ibihango byose, amasezerano, amapatano, inshingano, indahiro, imihigo, ibigwi, imibanire, amashyirahamwe, cyangwa ibitegerejwe, bitakozwe kandi ngo byemezwe kandi bihambirwe na Roho Mutagatifu w’isezerano, y’uwasizwe, haba kubw’igihe no kubw’ubuziraherezo bwose, kandi ntagatifu cyane, kubw’ihishurirwa n’itegeko binyuze mu buryo bw’uwasizwe wanjye, natoranyije ku isi ngo agire ubu bubasha (kandi natoranyirije umugaragu wanjye Joseph kugira ubu bubasha mu minsi ya nyuma, kandi nta wundi uretse umwe ku isi mu gihe runaka ubu bubasha n’imfunguzo z’ubutambyi bihabwa), bidafite akamaro, ubutungane, cyangwa imbaraga mu muzuko w’abapfuye na nyuma yawo; kuko amasezerano yose adakozwe kubw’iyi mpamvu afite iherezo igihe abantu bapfuye.

8 Dore, inzu yanjye ni inzu y’itegeko, niko Nyagasani Imana avuga, kandi ntabwo ari inzu y’akavuyo.

9 None se nzemere ituro, niko Nyagasani avuga, ridatanzwe mu izina ryanjye?

10 Cyangwa nzahabwe n’ibiganza byanyu ibyo ntatoranyije?

11 Kandi nzagutoranya, niko Nyagasani avuga, uretse kubw’itegeko, ndetse nk’uko njyewe na Data twagutoranyije, mbere y’uko isi ibaho?

12 Ndi Nyagasani Imana yawe; kandi nguhaye iri tegeko—ko nta muntu uzagera kuri Data atari ku bwanjye cyangwa kubw’ijambo ryanjye, ariyo tegeko ryanjye, niko Nyagasani avuga.

13 Kandi buri kintu kiri mu isi, cyaba icyashyizweho n’abantu, ubwami, cyangwa ubutware, cyangwa ububasha, cyangwa ibintu by’amazina, ibyo aribyo byose bishoboka kubaho, bitari ku bwanjye cyangwa kubw’ijambo ryanjye, niko Nyagasani avuga, bizasenywa, kandi ntibizahamaho nyuma y’uko abantu bapfuye, haba mu muzuko cyangwa nyuma yawo, niko Nyagasani Imana yanyu avuga.

14 Kuko ibintu ibyo aribyo byose bihamaho ku bwanjye, kandi ibintu ibyo aribyo byose bitariho ku bwanjye bizatigiswa maze birimburwe.

15 Kubera iyo mpamvu, niba umugabo ashyingiranywe n’umugore mu isi, kandi ntamushyingirwe ku bwanjye cyangwa kubw’ijambo ryanjye, kandi akagirana igihango na we icyo gihe ari mu isi kandi n’umugore ari kumwe na we, igihango cyabo n’ugushyingirwa kwabo ntibigira agaciro iyo bapfuye, kandi batakiri mu isi; kubera iyo mpamvu, ntibaba bahambiriwe n’itegeko iryo ari ryo ryose iyo bavuye mu isi.

16 Kubera iyo mpamvu, igihe bavuye mu isi ntibashyingirwa na rimwe, ahubwo bagirwa abamarayika mu ijuru, aribo bamarayika bafasha abagaragu, bakorera umurimo abakwiye ikuzo riremereye rihoraho rirenze kandi rihebuje.

17 Kuko aba bamarayika batayobotse itegeko, kubera iyo mpamvu, ntibashobora kwagurwa, ahubwo bagumya kuba bonyine kandi ari ingaragu, nta kuzo, mu mibereho yabo yakijijwe, mu buziraherezo bwose; kandi uhereye ubu n’ahazaza ntababa imana, ahubwo ni abamarayika b’Imana ubuziraherezo n’iteka ryose.

18 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, niba umugabo ashyingiranywe n’umugore, kandi akagirana igihango na we by’igihe n’ubuziraherezo bwose, niba icyo gihango kitabaye ku bwanjye cyangwa kubw’ijambo ryanjye, ariryo tegeko ryanjye, kandi ntigihambirwe na Roho Mutagatifu w’isezerano, binyuze mu wo nasize kandi nashyizeho ubu bubasha, ubwo nta gaciro gifite igihe bavuye mu isi, kubera ko badashyigikiwe nanjye, niko Nyagasani avuga, cyangwa n’ijambo ryanjye; igihe bavuye mu isi ntigishobora kwakirwayo, kubera ko abamarayika n’imana bashyizweyo, badashobora gutambukwaho; ntibashobora, kubera iyo mpamvu, kuragwa ikuzo ryanjye; kuko inzu yanjye ari inzu y’itegeko, niko Nyagasani Imana avuga.

19 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, niba umugabo ashyingiranywe n’umugore kubw’ijambo ryanjye, ariryo tegeko ryanjye, no kubw’igihango gishya kandi gihoraho, kandi bikabahambirwaho na Roho Mutagatifu w’isezerano, kubw’uwasizwe, we nahaye ubu bubasha n’imfunguzo z’ubu butambyi, kandi bazabwirwa bati:—Muzahaguruka mu muzuko wa mbere; kandi nibibaho ko ari nyuma y’umuzuko wa mbere, mu muzuko utaha; maze mukaragwa intebe z’ubwami, ubwami, ubutware, n’ububasha, ubutware, ubuhagarike bwose n’ubwimbike—icyo gihe bizandikwa mu Gitabo cy’Ubugingo cya Ntama, ko atazakora ubwicanyi butuma amena amaraso y’abere, kandi nimwitabira igihango cyanjye, kandi ntimukore ubwicanyi butuma mumena amaraso y’abere, bazakorerwa mu bintu ibyo ari byo byose umugaragu wanjye yabahaye, mu gihe, n’ubuziraherezo bwose; kandi kizagira agaciro igihe bavuye mu isi; kandi batambuka ku bamarayika, n’imana, bashyizwe aho, kubw’ikuzo ryabo n’ikuzo mu bintu byose, nk’uko byahoze bihambiriye ku mitwe yabo, iryo kuzo rikazaba ubusendere n’ugukomeza kw’imbyaro ubuziraherezo n’iteka ryose.

20 Icyo gihe bazaba imana, kubera ko batazagira iherezo; kubera iyo mpamvu bazava mu buziraherezo bajya mu buziraherezo, kubera ko bakomeza; ubwo bazaba hejuru ya byose, kubera ko ibintu byose bigengwa na bo. Icyo gihe bazaba imana, kubera ko bafite ububasha bwose, kandi abamarayika bagengwa na bo.

21 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ntimushobora gushyikira ikuzo ryanjye keretse mwubashye itegeko ryanjye.

22 Kuko irembo ni impatanwa, kandi inzira ijyana ku ikuzo n’ugukomeza ubuzima irafunganye, kandi hariho bakeya bayibona, kubera ko ntimwakiriye mu isi nta nubwo mwamenye.

23 Ariko nimunyakira mu isi, icyo gihe muzamenya, kandi muzahabwa ikuzo ryanyu; kugira ngo aho ndi namwe muzahabe.

24 Ibi ni ubuzima buhoraho—kumenya Imana ishishoza kandi y’ukuri, na Yesu Kristo, yohereje. Ndiyo. Nimwakire, kubera iyo mpamvu, itegeko ryanjye.

25 Irembo rigari kandi ryagutse niyo nzira ijyana ku mpfu; kandi hariho benshi bajya aho hantu, kubera ko batanyakiriye, nta nubwo bayobotse itegeko ryanjye.

26 Ni ukuri ni ukuri, ndababwira, niba umugabo ashyingiranywe n’umugore bijyanye n’ijambo ryanjye, kandi barahambiranyijwe na Roho Mutagatifu w’isezerano, bijyanye n’itegeko ryanjye, kandi umugabo cyangwa umugore nakora icyaha cyangwa igicumuro icyo aricyo cyose cy’igihango gishya kandi gihoraho, n’ubwoko bwose bw’ibitutsi, kandi niba badakoze ubwicanyi butuma bamena amaraso, ntibazazamurwa ku muzuko wa mbere, kandi bakinjire mu ikuzo; ahubwo bazarimburwa mu mubiri, kandi bagabizwe bipfunsi bya Satani kugeza ku munsi w’ugucungurwa, niko Nyagasani Imana avuga.

27 Gutuka Roho Mutagatifu, kikaba ikintu kitazababarirwa mu isi cyangwa hanze y’isi, biri mu gukora ubwicanyi butuma mumena maraso y’abere, kandi mukemeza ibirebana n’urupfu rwanjye, nyuma y’uko mwakiriye igihango gishya kandi gihoraho, niko Nyagasani Imana avuga, kandi utayoboka itegeko ryanjye nta buryo na bumwe azinjira mu ikuzo ryanjye, ahubwo azacirwaho iteka, niko Nyagasani avuga.

28 Ndi Nyagasani Imana yanyu; kandi nzabaha itegeko ry’Ubutambyi Butagatifu bwanjye, nk’uko ryashyizweho nanjye na Data mbere y’uko isi ibaho.

29 Aburahamu yakiriye ibintu byose, byose yabyakiriye, kubw’ihishurirwa n’itegeko, kubw’ijambo ryanjye, niko Nyagasani avuga, kandi yinjiye mu ikuzo rye none yicaye ku ntebe ye y’icyuhabiro.

30 Aburahamu yahawe amasezerano arebana n’urubyaro rwe, n’ay’urubuto rw’urura rwe—uhereye ku rura nawe ubwawe urirwo, mugaragu wanjye Joseph—bagombaga gukomeza igihe kirekire uko bari mu isi; kandi ku birebana na Aburahamu n’urubyaro rwe, bazakomeza no hanze y’isi; haba mu isi no hanze y’isi bazakomeza kutabarika nk’inyenyeri; cyangwa, ni nk’uko waba ugomba kubara umusenyi wo ku nkombe y’inyanja ntiwashobora kubabara.

31 Iri sezerano ni iryawe nawe, kubera ko uri uwo mu nzu ya Aburahamu, kandi isezerano ryahawe Aburahamu; kandi kubw’iri tegeko hari ugukomeza kw’imirimo ya Data, imwambika ikuzo.

32 Kubera iyo mpamvu, genda, maze ukore imirimo ya Aburahamu; winjire mu itegeko ryanjye kandi uzakizwa.

33 Ariko niba utinjiye mu itegeko ryanjye ntushobora guhabwa isezerano rya Data, iryo yahaye Aburahamu.

34 Imana yategetse Aburahamu, maze Sara ashyingira Hagari ngo amugire umugore. Ni kuki yabikoze? Kubera ko iri ryari itegeko; kandi kuri Hagari hashibutse abantu benshi. Ibi, kubera iyo mpamvu, byuzuzaga, mu bundi buryo, amasezerano.

35 Aburahamu se, kubera iyo mpamvu, yaba yaraciriweho iteka? Ni ukuri ndakubwira, Oya; kuko njyewe, Nyagasani narabitegetse.

36 Aburahamu yategetswe gutamba umuhungu we Isaka; ariko, byari byanditswe ngo: Ntuzice. Aburahamu, nyamara, ntiyabyanze, kandi yabazweho ubukiranutsi.

37 Aburahamu yahawe inshoreke, kandi babyaye abana; kandi yabazweho ubukiranutsi, kubera ko yazihawe, kandi yayobotse itegeko ryanjye, nk’uko ndetse Isaka na Yakobo nta bintu bindi bakoze uretse ibyo bategetswe; kandi kubera ko nta bintu bindi bakoze uretse ibyo bategetswe, binjiye mu ikuzo ryabo, bijyanye n’amasezerano, kandi bicaye ku ntebe z’icyubahiro, kandi ntabwo ari abamarayika ahubwo ni imana.

38 Dawudi nawe yahawe abagore benshi n’inshoreke, ndetse n’abagaragu banjye Salomo na Mose, ndetse kimwe n’abandi bagaragu banjye benshi, uhereye mu ntangiriro y’iremwa kugeza iki gihe; kandi nta kintu na kimwe bakozemo icyaha keretse mu bintu batahawe nanjye.

39 Abagore n’inshoreke ba Dawudi yabahawe nanjye, binyujije ku mugaragu wanjye Natani, n’abandi b’abahanuzi bari bafite imfunguzo z’ubu bubasha; kandi nta na kimwe muri ibi bintu yankoreyemo icyaha keretse mu kibazo cya Uriya n’umugore we; kandi, kubera iyo mpamvu yatakaje ikuzo rye, kandi yahawe igihano cye; none ntazabaragwa hanze y’iyi si, kuko nabahaye undi, niko Nyagasani avuga.

40 Ndi Nyagasani Imana yawe, kandi naguhaye, mugaragu wanjye Joseph, inshingano, maze ugarure ibintu byose. Saba ibyo ushaka, kandi uzabihabwa bijyanye n’ijambo ryanjye.

41 Kandi nk’uko wabajije ibyerekeye ubusambanyi, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, niba umugabo ahawe umugore mu gihango gishya kandi gihoraho, kandi niba uwo mugore ari kumwe n’undi mugabo, kandi ntamuhaye kubw’ugusigwa gutagatifu, ubwo yakoze ubusambanyi kandi azarimburwa.

42 Niba uwo mugore atari mu gihango gishya kandi gihoraho, kandi akaba ari kumwe n’undi mugabo, ubwo yakoze ubusambanyi.

43 Kandi niba umugabo we ari kumwe n’undi mugore, kandi akaba yarakoze indahiro, ubwo yatatiriye indahiro ye kandi yakoze ubusambanyi.

44 Kandi niba uwo umugore atarakoze ubusambanyi, ahubwo akaba ari umwere kandi ataratatiriye indahiro ye, kandi akaba abizi, ndaguhishuriye, mugaragu wanjye Joseph, ubwo uzagira ububasha, kubw’ububasha bw’Ubutambyi Butagatifu, bwo kumufata maze ukamuha umugabo utarakoze ubusambanyi ahubwo wabaye umukiranutsi; kuko azagirwa umutegetsi kuri benshi.

45 Kuko naguhaye imfunguzo n’ububasha bw’ubutambyi, zituma ngarura ibintu byose, kandi nkakumenyesha ibintu byose mu gihe gikwiye.

46 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko icyo ari cyo cyose uhambiriye ku isi kizahambirwa mu ijuru; kandi icyo aricyo cyose uhambiriye mu isi, mu izina ryanjye no kubw’ijambo ryanjye, niko Nyagasani avuga, kizahambirwa ubuziraherezo mu majuru; kandi ibyaha ibyo aribyo byose muzababarira ku isi bizababarirwa ubuziraherezo mu majuru; kandi ibyaha ibyo aribyo byose mutazababarira ntibizababarirwa mu ijuru.

47 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, uwo ari we wese uzaha umugisha nzamuha umugisha, kandi uwo ariwe wese uzavuma nzamuvuma, niko Nyagasani avuga, kuko njyewe, Nyagasani, ndi Imana yawe.

48 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, mugaragu wanjye Joseph, ko icyo aricyo cyose utanze ku isi, n’uwo ariwe wese uhaye ku isi, kubw’ijambo ryanjye kandi bijyanye n’itegeko ryanjye, bizaherekezwa n’imigisha atari imivumo, kandi hamwe n’ububasha bwanjye, niko Nyagasani avuga, kandi ntacirwaho iteka mu isi no mu ijuru.

49 Kuko ndi Nyagasani Imana yawe, kandi nzabana nawe ndetse kugeza ku mpera z’isi, kandi binyuze mu buziraherezo bwose; kuko ni ukuri nkomekanyijeho ikuzo ryawe, kandi nguteguriye intebe y’icyubahiro mu bwami bwa Data, hamwe na so Aburahamu.

50 Dore, nabonye ibitambo byawe, kandi nzakubabarira ibyaha byawe byose; nabonye ibitambo byawe mu kumvira ibyo nakubwiye. Kubera iyo mpamvu, genda, maze wicire inzira y’ubuhungiro, nk’uko nemeye ituro ry’Aburahamu ry’umuhungu we Isaka.

51 Ni ukuri, ndakubwira: Mpaye itegeko umuja wanjye, Emma Smith, umugore wawe, naguhaye, ko yifata maze akigomwa ibyo nagutegetse kumuha; kuko nabikoze, niko Nyagasani avuga, kugira ngo mbagerageze mwese, nk’uko nabikoreye Aburahamu, kandi kugira ngo nshobore gusaba ituro ryanyu, kubw’igihango n’igitambo.

52 Kandi umuja wanjye, Emma Smith, niyakire abahawe umugaragu wanjye Joseph bose, kandi batunganye kandi basukuye imbere yanjye; naho abadasukuye, kandi bavuze ko basukuye, bazarimburwa, niko Nyagasani Imana avuga.

53 Kuko ndi Nyagasani Imana yawe, kandi uzumvira ijwi ryanjye; kandi mpaye umugaragu wanjye Joseph kuzagirwa umutegetsi ku bintu byinshi, kuko yabaye umukiranutsi mu bintu bikeya, kandi uhereye ubu nzamukomeza.

54 Kandi ntegetse umuja wanjye, Emma Smith, guhamana no kwiyomeka ku mugaragu wanjye Joseph, nta wundi n’umwe. Ariko natihambira kuri iri tegeko azarimburwa, niko Nyagasani avuga; kuko ndi Nyagasani Imana yawe, kandi nzamurimbura natihambira ku kuyoboka itegeko ryanjye.

55 Ariko natihambira kuri iri tegeko, ubwo umugaragu wanjye Joseph azamukorera ibintu byose, ndetse uko abivuze; nzamuha umugisha kandi nzagwiriza kandi nzamuha inshuro ijana muri iyi si, ababyeyi b’abagabo n’abagore, abavandimwe, amazu n’ubutaka, abagore n’abana, n’amakamba y’ubugingo buhoraho mu masi ahoraho.

56 Kandi byongeye, ni ukuri ndakubwira, umuja wanjye nababarire umugaragu wanjye Joseph ibicumuro bye; nuko noneho azababarirwe ibicumuro bye, byatumye ancumuraho; kandi njyewe, Nyagasani Imana yawe, nzamuha umugisha, kandi nzamugwiza, kandi ntere umutima we kunezerwa.

57 Kandi byongeye, ndavuze ngo umugaragu wanjye Joseph navane umutungo we mu maboko ye, hato umwanzi ataza maze akamurimbura; kuko Satani ashakisha kurimbura; kuko ndi Nyagasani Imana yanyu, kandi ni umugaragu wanjye, kandi dore, kandi nimurebe, ndi kumwe na we, nk’uko nari kumwe na Aburahamu, so, ndetse kugeza ku ikuzo n’icyubahiro bye.

58 Ubu, ku birebana n’itegeko ry’ubutambyi, hari ibintu byinshi biryerekeyeho.

59 Ni ukuri, niba umugabo ahamagawe na Data, nk’uko Aroni yahamagawe, n’ijwi ryanjye bwite, kandi n’ijwi ry’uwantumye, kandi nkaba naramuhaye ingabire y’imfunguzo z’ububasha bw’ubutambyi, nakora ikintu icyo aricyo cyose mu izina ryanjye, kandi bijyanye n’itegeko no kubw’ijambo ryanjye, ntazakora icyaha, kandi nzamutsindishiriza.

60 Kubera iyo mpamvu, ntihazagire umuntu wiha umugaragu wanjye Joseph; kuko nzamutsindishiriza, kuko azatanga igitambo mwaka ku giti cye kubw’ibicumuro bye, niko Nyagasani Imana yanyu avuga.

61 Kandi byongeye, ku byererekeye itegeko ry’ubutambyi—niba umugabo ashyingiranywe n’umwari utunganye, kandi akifuza gushyingiranwa n’undi, kandi uwa mbere ababyemera, kandi niba ashyingiranywe n’uwa kabiri kandi bose ari abari batunganye, kandi nta mugabo wundi bagiranye isezerano, icyo gihe aratsindishirizwa; ntashobora gukora ubusambanyi kuko baramuhawe; kuko ntashobora gukora ubusambanyi n’uwamweguriwe we wenyine.

62 Kandi niba afite abari batunganye icumi yahawe kubw’itegeko, ntashobora kuba ari ugukora ubusambanyi; kuko baramweguriwe, kandi baramuhawe; kubera iyo mpamvu aratsindishirizwa.

63 Ariko niba umwe cyangwa undi muri abo bari batunganye icumi, nyuma y’uko ashyingirwa, azabana n’undi mugabo, azaba akoze ubusambanyi, kandi azarimburwa; kuko yabaherewe kororoka no kuzura isi, bijyanye n’itegeko ryanjye, no kuzuza isezerano ryatanzwe na Data mbere y’iremwa ry’isi, no kubw’ikuzo mu masi ahoraho, kugira ngo bashobore kubyara roho z’abantu; kuko hano niho umurimo wa Data ukomereza, kugira ngo ashobore guhabwa ikuzo.

64 Kandi byongeye, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, niba umugabo ufite imfunguzo z’ubu bubasha afite umugore, kandi akamwigisha itegeko ry’ubutambyi, ryerekeranye n’ibi bintu, icyo gihe azabyemera kandi amufashe, cyangwa azarimburwe, niko Nyagasani Imana yanyu avuga; kuko nzamurimbura; kuko nzakuza izina ryanjye ku bakira kandi bakayoboka itegeko ryanjye bose.

65 Kubera iyo mpamvu, biremewe mu mategeko yanjye; niba uwo mugore atakiriye iri tegeko, ko uwo mugabo ahabwa ibintu ibyo aribyo byose njyewe, Nyagasani Imana ye, nzamuha, kubera ko umugore atemeye cyangwa ngo amufashe bijyanye n’ijambo ryanjye; kandi uwo mugore ubwo azaba acumuye, kandi umugabo azaba asonewe itegeko rya Sara, washyigikiye Aburahamu bijyanye n’itegeko ubwo nategekaga Aburahamu kugira Hagari umugore.

66 Kandi ubu, ku birebana n’iri tegeko, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, nzariguhishurira kurushaho, nyuma y’aha; kubera iyo mpamvu, reka turekere aha ibi birahagije kuri iki gihe. Dore, ndi Alufa na Omega. Amena.