Igice cya 135
Iki gice ni itangazwa ry’ukwicwa kw’Umuhanuzi Joseph Smith n’umuvandimwe we, Hyrum Smith Patiriyariki, bazira ukwizera kwabo, i Carthage, muri Illinois, ku itariki ya 27 Kamena 1844 Iyi nyandiko yashyizwe ku mpera y’ubwanditsi bw’Inyigisho n’Ibihango bwo muri 1844, bwari hafi yo gutangazwa ubwo Joseph na Hyrum Smith bicwaga.
1–2, Joseph na Hyrum biciwe mu nzu y’imbohe ya Carthage bazira ukwizera kwabo; 3, Umwanya uhebuje w’Umuhanuzi utangazwa; 4–7, Amaraso yabo maziranenge ahamya ukuri n’uko umurimo uturuka ku Mana.
1 Kugira ngo dufatanyishe ikimenyetso ubuhamya bw’iki gitabo n’Igitabo cya Morumoni, dutangaje ukwicwa kw’Umuhanuzi Joseph Smith, na Patiriyariki Hyrum Smith. Barasiwe mu nzu y’imbohe ya Carthage n’igitero cy’abantu hagati ya 150-200, bitwaje intwaro—bisize irangi ry’umukara—ku itariki ya 27 Kamena 1844, hafi ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, Hyrum yarashwe mbere maze agwa hasi adasambye, ataka ati: Ndapfuye! Joseph yagerageje gusimbuka mu idirishya, maze yicwa arashwe, ataka ati: O Nyagasani Mana yanjye! Bombi barashwe nyuma y’uko bari bamaze gupfa, mu buryo buhubutse; maze bombi baraswa amasasu ane.
2 John Taylor na Willard Richards, babiri mu ba Cumi na babiri, nibo bantu bonyine bari mu cyumba muri icyo gihe; uyu wa mbere yakomerekejwe mu buryo bwa kinyamaswa n’amasasu ane, ariko yarorohewe, uwa nyuma, binyuze mu gutabara kudasanzwe kw’Imana, yaracitse, nta n’umwenge mu mwenda we.
3 Joseph Smith, Umuhanuzi na Bamenya wa Nyagasani, kubw’agakiza k’abantu muri iyi si, yakoze ibisumba, undi muntu uwo ariwe wese wayibayemo, uretse Yesu wenyine. Mu gihe kigufi cy’imyaka makumyabiri, yahishuye Igitabo cya Morumoni yasemuye kubw’impano n’ububasha bw’Imana, kandi yabaye igikoresho cyo kugitangaza ku migabane ibiri; yohereje ubusendere bw’inkuru nziza ihoraho, ikubiyemo, mu bice bine by’isi; yafunguye amahishurwa n’amategeko agize igitabo cy’Inyigisho n’Ibihango, n’izindi nyandiko nyinshi n’amabwiriza kubw’inyungu y’abana b’abantu; yakoranyije ibihumbi byinshi by’Abera b’Iminsi ya Nyuma, yatangije umurwa ukomeye, kandi yasize ubwamamare n’izina bidashobora gusibanganywa. Yabayeho gipfura, kandi yapfuye gipfura mu maso y’Imana n’abantu be; kandi kimwe n’abenshi mu basizwe amavuta ba Nyagasani mu bihe bya kera, yapfundikije ubutumwa bwe n’imirimo ye amaraso ye bwite; kandi byabaye kimwe n’umuvandimwe we Hyrum. Mu buzima ntibiciyemo ibice, no mu rupfu ntibatandukanye!
4 Ubwo Joseph yajyaga i Carthage kwiyegurira ibyitiriwe ibisabwa by’itegeko, iminsi ibiri cyangwa itatu mbere y’ukwicwa kwe, yaravuze ati: “Ngiye nk’intama igiye mu ibagiro; ariko ndatuje nk’igitondo cy’impeshyi; mfite umutimanama uzira igicumuro ku Mana, no ku bantu bose. Nzapfa ndi umuziranenge, kandi bizajya bimvugwaho—Yishwe mu bugome”—Muri icyo gitondo, nyuma y’uko Hyrum yari amaze kwitegura kugenda—twavuga se ku ibagiro? Nibyo, kuko n’ubundi ryari ryo—yasomye umurongo ukurikira, hafi y’irangira ry’igice cya cumi na kabiri cya Eteri, mu Gitabo cya Morumoni, nuko akuba urupapuro rwaho:
5 Kandi habayeho ko nasenze Nyagasani kugira ngo azahe Abanyamahanga inema, kugira ngo bashobore kugira urukundo rutizigama. Kandi habayeho ko Nyagasani yambwiye ati: Niba badafite urukundo rutizigama ntacyo bigutwaye, wabaye indahemuka; kubera iyo mpamvu imyambaro yawe izasukurwa. Kandi kubera ko wabonye intege nkeya zawe, uzahabwa imbaraga, ndetse uzicara mu mwanya nateguye mu mazu ya Data. None ubu njyewe … ndasezera ku Banyamahanga; koko, ndetse abavandimwe banjye nkunda, kugeza ubwo tuzahurira imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo, aho abantu bose bazamenya ko imyambaro yanjye idafite ikizinga cy’amaraso yanyu. Abatanze irage ubu barapfuye, none irage ririmo gushyirwa mu bikorwa.
6 Hyrum Smith yari afite imyaka mirongo ine n’ine muri Gashyantare 1844, naho Joseph Smith yari afite imyaka mirongo itatu n’umunani mu Ukuboza 1843; kandi uhereye icyo gihe na nyuma y’aho amazina yabo azashyirwa mu bahowe iyobokamana; kandi umusomyi muri buri bwoko azibutswa ko Igitabo cya Morumoni, n’iki gitabo cy’Inyigisho n’Ibihango by’Itorero, byasabye amaraso ahebuje y’ikinyejana cya cumi n’icyenda ngo bizanwe kubw’agakiza k’isi yononekaye; kandi ko niba umuriro ushobora kugira umuyonga igiti kibisi kubw’ikuzo ry’Imana, mbega uko bizoroha gutwika ibiti byumye kugira ngo hasukurwe uruzabibu rwandujwe. Babayeho kubw’ikuzo; bapfuye kubw’ikuzo; kandi ikuzo niyo ngororano yabo ihoraho. Uko ibihe bisimburana amazina yabo azahererekanywa mu rubyaro nk’imitako y’abejejwe.
7 Babaye abere ku cyaha cyose, nk’uko bari baragumye kubigaragaza mbere, kandi bafungiwe mu nzu y’imbohe kubw’akagambane gusa k’abahemu n’abantu b’abagome; kandi amaraso yabo atagira inenge hasi mu nzu y’imbohe ya Carthage ni ikimenyetso simusiga cyometswe ku “Bumorumoni” kidashobora guhakanwa n’urukiko urwo arirwo rwose ku isi, kandi amaraso yabo atagira inenge ku kirango cya Leta ya Illinois, hamwe n’icyizere cyatatiriwe na Leta nk’uko byemejwe na guverineri, ni ubuhamya ku kuri kw’inkuru nziza ihoraho isi yose idashobora kuvanaho; kandi amaraso yabo atagira inengeku ibendera ry’ubwigenge, namagna charta ya Leta Zunze ubumwe, ni intumwa kubw’iyobokamana ya Yesu Kristo, izakora ku mitima y’abantu b’inyangamugayo mu mahanga yose; kandi amaraso yabo atagira inenge, hamwe n’amaraso atagira inenge y’abahowe ukwizera kwabo Yohana yabonye munsi y’urutambiro, azaririra Nyagasani Umugaba w’Ingabo kugeza ubwo ahoreye ayo maraso ku isi. Amena.