Igice cya 136
Ijambo n’ugushaka bya Nyagasani, byanyujijwe ku Muyobozi Brigham Young ari i Winter Quarters (insisiro z’itumba) z’inkambi ya Isirayeli, mu bwoko bwa Omaha, ku nkombe y’iburengerazuba y’Umugezi wa Missouri, hafi ya Council Bluffs, muri Iowa.
1–16, Uko inkambi ya Isirayeli igomba gutegurwa kubw’urugendo rwerekeza i burengerazuba rwasobanuwe; 17–27, Abera bategekwa kubaho bijyanye n’ubudashyikirwa bw’inkuru nziza; 28–33, Abera bagomba kuririmba, kubyina, gusenga no kwiga gushishoza; 34–42, Abahanuzi bicwa kugira ngo bashobore guhabwa icyubahiro n’abagome bacirweho iteka.
1 Ijambo n’Ugushaka bya Nyagasani birebana n’Inkambi ya Isirayeli mu ngendo zabo berekeza iburengerazuba:
2 Abantu bose b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, n’abagendana nabo, nibatondekwe mu masibo, bafite igihango n’isezerano byo kubahiriza amategeko yose n’amahame ngenga ya Nyagasani Imana yacu.
3 Amasibo natondekwe n’abatware b’ingabo b’amagana, abatware b’ingabo ba mirongo itanu, n’abatware b’ingabo b’amacumi, bagire umuyobozi n’abajyanama be babiri ku mutwe wabo; bayobowe n’Intumwa Cumi n’Ebyiri.
4 Kandi ibi bizaba igihango—ko tuzagendera mu migenzo yose ya Nyagasani.
5 Buri sibo niryishakire amakipe yose, amagare, ibibatunga, imyambaro, n’ibindi byangombwa by’urugendo, bashoboye kubona.
6 Amasibo narangiza gutondekwa bazajye n’imbaraga zabo, gutegurira abagomba gusigara.
7 Buri sibo, hamwe n’abatware b’ingabo bayo n’abayobozi babo, nibafate icyemezo cy’uko benshi bashobora kugenda mu rugaryi rutaha; noneho bahitemo umubare uhagije w’abagabo bashoboye kandi b’impuguke, bo gutwara amakipe, imbuto, n’ibikoresho by’ubuhinzi, bo kugenda nk’inkwakuzi zo gutegura gutera imyaka y’urugaryi.
8 Buri sibo nirigire uruhare mu buryo bungana, bijyanye n’umugabane w’umutungo wabo, mu gufata abakene, abapfakazi, imfubyi, n’imiryango y’abagiye mu ngabo, kugira ngo amarira y’umupfakazi n’imfubyi atagera mu matwi ya Nyagasani ashinja aba bantu.
9 Buri sibo niritegure amazu, n’imirima yo guhingamo impeke, kuko abagomba gusigara muri iki gihe cy’ihinga; kandi uku niko gushaka kwa Nyagasani ku byerekeye aba bantu.
10 Buri mugabo nakoreshe ubushobozi n’umutungo bye kugira ngo ajyane aba bantu ahantu Nyagasani azashyira urumambo rwa Siyoni.
11 Kandi nimukora ibi n’umutima ukeye, mu kwizera kuzuye, muzahabwa umugisha, muzahabwa umugisha mu mashyo yanyu, no mu mikumbi yanyu, no mu mirima yanyu, no mu mazu yanyu, no mu miryango yanyu.
12 Abagaragu banjye Ezra T. Benson na Erastus Snow nibategure isibo.
13 Kandi abagaragu banjye Orson Pratt na Wlilford Woodruff nibategure isibo.
14 Abagaragu banjye Amasa Luman na George A. Smtih nabo nibategure isibo.
15 Kandi bashyireho abayobozi, n’abakuru b’ingabo b’amagana, n’aba mirongo itanu, n’amacumi.
16 Kandi abagaragu banjye bashyizweho nibagende kandi bigishe abera ibi, kugira ngo bashobore kuba biteguye kujya mu gihugu cy’amahoro.
17 Nimugende kandi mukore nk’uko nababwiye, kandi ntimutinye abanzi banyu; kuko ntibazagira ububasha bwo guhagarika umurimo wanjye.
18 Siyoni izacungurwa mu gihe cyanjye gikwiye.
19 Kandi umuntu uwo ariwe wese nashakisha kwiyubaka, kandi ntashakishe inama yanjye, nta bubasha azagira, kandi ubupfapfa bwe buzagaragazwa.
20 Nimushakishe; kandi mwubahirize ibyo mwasezeranye hagati yanyu byose; kandi ntimukararikire icya mugenzi wanyu.
21 Nimwirinde ikibi cyo kuvugira ubusa izina rya Nyagasani, kuko ndi Nyagasani Imana yanyu, ndetse Imana y’abasogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu, n’iya Isaka n’iya Yakobo.
22 Ni njye wavanye abana ba Isirayeli muri Egiputa; kandi ukuboko kwanjye kuraramburiye mu minsi ya nyuma, gukiza abantu banjye, aribo Isirayeli.
23 Nimureke gutongana hagati yanyu; nimureke kubwirana ikibi hagati yanyu.
24 Nimureke ubusinzi; kandi amagambo yanyu aganishe mu kubakana hagati yanyu.
25 Nutira icya mugenzi wawe, uzagarure icyo watiye; kandi nudashobora kwishyura ubwo uzahite ugenda maze ubimenyeshe mugenzi wawe, ngo hato ataguciraho iteka.
26 Nutabona icyo mugenzi wawe yatakaje, uzagishakishanye umwete kugeza ubwo uzongera kukimushyikiriza.
27 Uzagire umwete mu kubungabunga ibyo ufite, kugira ngo ushobore kuba igisonga gishishoza; kuko ari impano y’ubuntu ya Nyagasani Imana yawe, kandi uri igisonga cye.
28 Niba wishimye, usingize Nyagasani n’indirimbo, n’umuziki, n’imbyino, kandi n’isengesho ry’igisingizo n’ugutanga ishimwe.
29 Niba ufite agahinda, utakambire Nyagasani Imana yawe winginga, kugira ngo roho yawe ishobore kunezerwa.
30 Witinya abanzi bawe, kuko bari mu maboko yanjye kandi nzabakoresha icyo nshaka.
31 Abantu banjye bagomba kugeragezwa mu bintu byose, kugira ngo bashobore kuba biteguye kwakira ikuzo mbafitiye, ndetse ikuzo rya Siyoni; kandi utazacyahwa ntakwiriye ubwami bwanjye.
32 Nimureke uw’injiji yige ubushishozi yicisha bugufi kandi atakambira Nyagasani Imana ye, kugira ngo amaso ye ashobore gufunguka kugira ngo ashobore kubona, kandi amatwi ye afunguke kugira ngo ashobore kumva;
33 Kuko Roho wanjye yoherejwe mu isi kumurikira abiyoroshya n’abashengutse, no kubw’uguhanwa kw’abanyabyaha.
34 Abavandimwe bawe baraguhakanye wowe n’ubuhamya bwawe, ndetse ubwoko bwakwirukanye;
35 Kandi ubu uraje umunsi w’ibyago; ndetse iminsi y’agahinda, nk’umugore waramutswe; kandi agahinda kabo kazaba kanini keretse nibihana bwangu, koko, bwangu cyane.
36 Kuko bishe abahanuzi, n’ababohererejwe; kandi bamennye amaraso y’inzirakarengane, aririra mu gitaka abashinja.
37 Kubera iyo mpamvu, ntimutangazwe n’ibi bintu, kuko ntimurezwa; ntimurashobora kwambara ikuzo ryanjye; ariko muzaribona niba mufite ukwizera mu kubahiriza amagambo yanjye yose nabahaye, uhereye mu minsi ya Adamu kugeza kuri Aburahamu, uhereye kuri Aburahamu kugeza kuri Mose, uhereye kuri Mose kugeza kuri Yesu n’intumwa ze, kandi uhereye kuri Yesu n’intumwa ze kugeza kuri Joseph Smith, nahamagaje abamarayika banjye, abagaragu banjye bafasha, n’ijwi ryanjye bwite riturutse mu majuru, kugira ngo umurimo wanjye ugerweho;
38 Urwo rufatiro yarushyizeho, kandi yari indahemuka; kandi naramwitwariye.
39 Benshi baratangaye kubera urupfu rwe; ariko rwari rukenewe kugira ngo ahambirize ubuhamya bwe amaraso ye, kugira ngo ashobore guhabwa icyubahiro kandi abagome bashobore gucirwa urubanza.
40 None se sinabagobotoye mu banzi banyu, kandi mu buryo nasize ubuhamya bw’izina ryanjye?
41 Ubu, kubera iyo mpamvu, nimwumve, O mwebwe bantu b’itorero ryanjye; kandi mwebwe bakuru nimwumvire hamwe; mwakiriye ubwami bwanjye.
42 Nimugire umwete mu gukurikiza amategeko yanjye, hato imanza zitabazaho, n’ukwizera kwanyu kugacogora, maze abanzi banyu bakabishima hejuru. Bityo nta kindi mpishura. Amena, kandi Amena.