Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 23


Igice cya 23

Uruhererekane rw’amahishurirwa atanu rwanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Manchester, new York, Mata 1830, rugenewe Oliver Cowdery, Hyrum Smith, Samuel H. Smith, Joseph Smith Mukuru, na Joseph Knight Mukuru. Nk’ingaruka y’icyifuzo cy’umwimerere ku ruhare rw’abantu batanu bavuzwe kugira ngo bamenye iby’inshingano zabo uko bakurikirana, Umuhanuzi yasabye Nyagasani nuko ahabwa ihishurirwa kuri buri muntu.

1–7, Aba bigishwa bahamagariwe kubwiriza, gushishikaza, no gukomeza Itorero.

1 Dore, ndakubwira, Oliver, amagambo make. Dore, urahirwa, kandi nta rubanza rukuriho. Ariko wirinde ubwirasi, hato utazagwa mu moshya.

2 Uzamenyeshe itorero umuhamagaro wawe, ndetse n’isi, kandi umutima wawe ufunguriwe kubwiriza ukuri uhereye ubu n’iteka ryose. Amena.

3 Dore, ndakubwira, Hyrum, amagambo make, kuko nawe nta rubanza rukuriho, kandi umutima wawe urafunguwe, n’ururimi rwawe ruragobotowe; kandi umuhamagaro wawe ni ugushishikaza, no gukomeza itorero ubudahwema. Kubera iyo mpamvu, inshingano yawe iri ku itorero ubuziraherezo, kandi ibi kubera umuryango wawe. Amena.

4 Dore, ndakubwira amagambo make, Samuel; kuko nawe nta rubanza rukuriho, kandi umuhamagaro wawe ni ugushishikaza, no gukomeza itorero; kandi ntabwo wari wahamagarirwa kubwiriza isi. Amena.

5 Dore, ndakubwira amagambo make, Joseph, kuko nawe nta rubanza rukuriho, kandi nawe umuhamagaro wawe ni ugushishikaza, no gukomeza itorero, kandi iyi niyo nshingano yawe uhereye ubu n’iteka ryose. Amena.

6 Dore, ndakugaragariza, Joseph Knight, kubw’aya magambo, ko ugomba kwikorera umusaraba wawe, ugomba gusenga uranguruye imbere y’isi kimwe n’ahiherereye, no mu muryango wawe, no mu nshuti zawe, n’ahantu hose.

7 Kandi, dore, ni inshingano yawe yo kwifatanya n’itorero ry’ukuri, kandi ukegurira ururimi rwawe ugushishikaza ubudahwema, kugira ngo ushobore guhabwa ingororano y’umukozi. Amena.