Igice cya 34
Ihishurwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe Olrson Pratt, i Fayette, New York, kuwa 4 Ugushyingo 1830. Umuvandimwe Pratt yari afite imyaka cumi n’icyenda icyo gihe. Yari yarahindutse kandi yarabatijwe ubwo yumvanaga bwa mbere inyigisho y’inkuru nziza yagaruwe mukuru we Parley P. Pratt, mu byumweru bitandatu bishize. Iri hishurirwa rwatangiwe mu rugo rwa Peter Whitmer Mukuru.
1–4, Abizera bahindutse abana b’Imana binyuze mu Mpongano; 5–9, Ukubwiriza inkuru nziza bitegura inzira kubw’Ukuza kwa Kabiri; 10–12, Ubuhanuzi buza kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.
1 Mwana wanjye Orson, tega amatwi kandi wumve maze urebe ibyo njyewe, Nyagasani Imana, nkubwira, ndetse Yesu Kristo Umucunguzi wawe;
2 Umucyo n’ubugingo bw’isi, umucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.
3 Uwakunze cyane isi ku buryo yatanze ubuzima bwe bwite, kugira ngo abemera bose bashobore guhinduka abana b’Imana. Kubera iyo mpamvu, uri umwana wanjye;
4 Kandi urahirwa kubera ko wemeye;
5 Kandi urushijeho guhirwa kubera ko uhamahagariwe nanjye kwigisha inkuru nziza yanjye—
6 Kugira ngo uzamure ijwi ryawe nk’urusaku rw’impanda, haba igihe kirekire kandi urangurure; maze utangarize ukwihana igisekuru cyangiritse kandi cyayobye, utegura inzira ya Nyagasani kubw’ukuza kwe kwa kabiri.
7 Kuko dore, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, igihe kiri hafi ngo nzaze mfite ububasha n’ikuzo rikomeye.
8 Kandi uzaba umunsi ukomeye igihe cy’ukuza kwanjye, kuko amahanga yose azahinda umushyitsi.
9 Ariko mbere y’uwo munsi ukomeye ubaho, izuba rizijima, n’ukwezi kuzahinduka amaraso; kandi inyenyeri zizanga kwaka, kandi zimwe zizagwa, kandi ukurimbuka gukomeye gutegereje abagome.
10 Kubera iyo mpamvu, zamura ijwi ryawe kandi ntiwizigame, kuko Nyagasani Imana yavuze; kubera iyo mpamvu hanura, kandi urabihabwa kubw’ububasha bwa Roho Mutagatifu.
11 Kandi nuba indahemuka, dore, ndi kumwe nawe kugeza nje—
12 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ndaje bwangu. Ndi Nyagasani wawe n’Umucunguzi wawe. Bigende bityo. Amena.