Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 77


Igice cya 77

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith, i Hiram, muri Ohio, aherekeye muri Werurwe 1832. Amateka ya Joesph Smith avuga ko, “Mu bijyanye n’ubusemuzi bw’Ibyanditswe, nahawe igisobanuro gikurikira cy’ibyahishuwe bya Mt Yohana.”

1–4, Inyamaswa zifite roho kandi zizabaho mu byishimo bihoraho; 5–7, Iyi si ifite imyaka 7,000 yo kubaho’ mu buryo bwumubiri; 8–10, Abamarayika batandukanye bagarura inkuru nziza kandi bagafasha ku isi; 11, Ugushyirwaho ikimenyetso kuri 144,000; 12–14, Kristo azaza mu ntangiriro y’umwaka w’ibihumbi birindwi; 15, Abahanuzi babiri bazahagurukirizwa ubwoko bw’Abayuda.

1 Ikibazo: Inyanja y’ikirahure yavuzwe na Yohana ni iki, Igice cya 4, n’umurongo wa 6 w’Ibyahishuwe?Igisubizo: Ni isi, mu miterere yayo yejejwe, idapfa, kandi ihoraho.

2 Ikibazo: Inyamaswa enye, zivugwa muri uwo murongo zidusobanirira iki?Igisubizo: Ni imvugo zishushanya, zikoreshwa n’Uhishurirwa, Yohana, mu gusobanura ijuru, paradizo y’Imana, ibyishimo by’umuntu, n’iby’inyamaswa, n’by’ibintu bikururuka, n’iby’ibiguruka byo mu kirere, ko ikiremwa cya roho gisa n’icy’umubiri; kandi ko icy’umubiri gisa n’icya roho; roho y’umuntu isa n’uwo muntu, nk’uko nanone roho y’inyamaswa, n’iya buri kiremwa kindi Imana yaremye.

3 Ikibazo: Inyamaswa enye se zigarukiye ku nyamaswa zihariye, cyangwa se zigaragaza amatsinda cyangwa ibyiciro?Igisubizo: Zigarukira ku nyamaswa enye zihariye, zeretswe Yohana, kugira ngo zigaragaze ikuzo ry’amatsinda y’ibiremwa mu cyiciro cyabyo byagenewe cyangwa isi y’iremwa, mu munezero w’ibyishimo byabyo bihoraho.

4 Ikibazo: Amaso n’amababa, inyamaswa zifite bidusobanurira iki?Igisubizo: Amaso yazo ni igishushanyo cy’urumuri n’ubumenyi, ni ukuvuga ko, byuzuye ubumenyi; naho amababa yabyo ni igishushanyo cy’ububasha, bwo kwinyagambura, gukora, n’ibindi.

5 Ikibazo: Abakuru bane na makumyabiri bavugwa na Yohana badusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko aba bakuru Yohana yabonye, bari abakuru bari barabaye indahemuka mu murimo wo kwigisha ijambo ry’Imana kandi bapfuye; babarirwaga mu matorero arindwi, kandi icyo gihe bari muri paradizo y’Imana.

6 Ikibazo: Igitabo Yohana yabonye, cyari gifatanishijwe inyuma n’ibimenyetso birindwi bidusobanurira iki?Tugomba gusobanukirwa ko gikubiyemo ugushaka kwahishuwe, amayobera, n’imirimo y’Imana; ibintu bihishwe by’ubukungu bwayo byerekeranye n’iyi si mu gihe cy’imyaka ibihumbi birindwi yakomeje kubaho, cyangwa ukubaho kw’isi.

7 Ikibazo: Ibimenyetso birindwi byari bigifatanyije bidusobanurira iki?Tugomba gusobanukirwa ko ikimenyesto cya mbere gikubiyemo ibintu by’imyaka igihumbi ya mbere, naho icya kabiri nacyo gikubiyemo imyaka igihumbi ya kabiri, bigakomeza kugeza ku ya karindwi.

8 Ikibazo: Abamarayika bane, bavuzwe mugice cya 7 n’umurongo wa mbere w’Ibyahishuwe bidusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko ari abamarayika bane batumwe n’Imana, bahawe ububasha ku bice bine by’isi, kugira ngo barokore ubuzima kandi barimbure; aba nibo bafite inkuru nziza ihoraho yo kwemeza buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu, kubera ko bafite ububasha bwo gukinga amajuru, gushyira ku bantu ikimenyetso cy’ubugingo, cyangwa kubajugunya mu duce tw’umwijima.

9 Ikibazo: Umumarayika umanuka iburasirazuba, Ibyahishuwe, igice cya 7 n’umurongo wa 2 bidusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko umumarayika umanuka mu burasirazuba ariwe wahawe ikimenyetso cy’Imana iriho ku miryango cumi n’ibiri ya Isirayeli; kubera iyo mpamvu, atangariza abamarayika bane bafite inkuru nziza ihoraho, avuga ati: ntimubabaze isi, cyangwa inyanja, cyangwa ibiti, kugeza tumaze gushyira ikimenyetso ku bagaragu b’Imana yacu mu gahanga habo. Kandi, niba mubyemeye, uyu ni Eliya wagombaga kuza gukoranyiriza hamwe imiryango ya Isirayeli no kugarura ibintu byose.

10 Ikibazo: Ese ni ryari ibintu byavuzwe muriiki gice bigomba gusohozwa?Igisubizo: Bigomba gusohozwa mu mwaka w’ibihumbi bitandatu, cyangwa ku ifungurwa ry’ikimenyetso cya gatandatu.

11 Ikibazo: Gushyira ikimenyetso ku bihumbi ijana na mirongo ine na bine, bo mu miryango yose ya Isirayeli—ibihumbi cumi na bibiri bo muri buri muryango bidusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko abashyirwaho ikimenyetso ari abatambyi bakuru, bimikwa kubw’umugenzo mutagatifu w’Imana, kugira ngo babwirize inkuru nziza ihoraho; kuko nibo bimikwa muri buri bwoko, umuryango, ururimi, n’abantu, n’abamarayika bahawe ububasha ku mahanga y’isi, kugira ngo bazane abenshi bazashaka kuza mu itorero ry’Imfura.

12 Ikibazo: Ijwi ry’impanda, ryavuzwe mu gice cya 8 cy’Ibyahishuwe kidusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko nk’uko Imana yaremye isi mu minsi itandatu, nuko ku munsi wa karindwi ikarangiza umurimo wayo, maze ikaweza, ndetse igakora umuntu mu mukungugu w’isi, ni nako, mu ntangiriro y’umwaka w’ibihumbi birindwi Nyagasani Imana izeza isi, nuko igasohoza agakiza ka muntu, maze igacira urubanza ibintu byose, kandi igacungura ibintu byose, uretse ibyo atashyize mu bubasha bwe, ubwo azaba yarashyize ikimenyetso ku bintu byose, kubw’ugusohozwa kw’ibintu byose; naho ivuzwa ry’impanda z’abamarayika barindwi ni umwiteguro n’irangizwa ry’umurimo we, mu ntangiriro y’umwaka w’ibihumbi birindwi—umwiteguro w’inzira mbere y’igihe cy’ukuza kwe.

13 Ikibazo: Ni ryari ibintu byanditswe mu gice cya 9 cy’Ibyahishuwe bizasohozwa?Igisubizo: Bigomba kuzasohozwa nyuma y’ifungurwa ry’ikimenyetso cya karindwi, mbere y’ukuza kwa Kristo.

14 Ikibazo: Agatabo kamizwe na Yohana, nk’uko byavuzwe mu gice cya 10 cy’Ibyahishuwe kadusobanurira iki?Igisubizo: Tugomba gusobanukirwa ko byari ubutumwa, n’umugenzo, kugira ngo akoranye imiryango ya Isirayeli; dore, uyu ni Eliya, we, nk’uko byanditswe, ugomba kuza kandi akagarura ibintu byose.

15 Ikibazo: Abahamya babiri, mu gice cya cumi na rimwe cy’Ibyahishuwe kidusobanurira iki?Igisubizo: Ni abahanuzi babiri bagomba guhagurukirizwa ubwoko bw’Abayuda mu minsi ya nyuma, mu gihe cy’ukugarurwa, maze bagahanurira Abayuda nyuma yo kuba barakoranyijwe kandi barubatse umurwa wa Yerusalemu mu gihugu cy’abasekuruza babo.