Imigenzo n’Amatangazo
Itangazo ry’Ukugarurwa


Ukugarurwa kw’Ubwuzure bw’Inkuru Nziza ya Yesu Kristo

Itangazo ku Isi ry’Imyaka Magana Abiri

Dutangaje ku mugaragaro ko Imana ikunda abana Bayo muri buri bwoko bw’isi. Imana Data yaduhaye ukuvuka gutagatifu, ubugingo butagereranywa, n’igitambo cy’impongano kidashira cy’Umwana We Akunda, Yesu Kristo. Ku bw’ ububasha bwa Data, Yesu yongeye guhaguruka maze aronka intsinzi ku rupfu. Ni Umukiza wacu, Intangarugero yacu n’Umucunguzi wacu.

Mu myaka magana abiri ishize, mu gitondo cyiza cy’umuhindo mu 1820, Yozefu Smith muto, ubwo yashakishaga kumenya itorero yayoboka, yagiye mu ishyamba gusenga hafi y’iwabo mu majyaruguru ya New York, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yari afite ibibazo birebana n’agakiza k’ubugingo bwe kandi yizeraga ko Imana izamuyobora.

Mu bwiyoroshye, turatangaza ko mu gisubizo cy’isengesho rye, Imana Data n’Umwana Wayo, Yesu Kristo, babonekeye Yozefu nuko batangiza “isubiranywa ry’ibintu byose” (Ibyakozwe n’Intumwa 3:21) nk’uko byari byaravuzwe mbere muri Bibiliya. Muri iri yerekwa yamenye ko nyuma y’urupfu rw’Intumwa za mbere, Itorero ry’Isezerano Rishya rya Kristo ryazimiye mu isi. Yozefu yagombaga kuba igikoresho mu igaruka ryaryo.

Turashimangira ko ziyobowe na Data na Mwana, intumwa zo mu ijuru zaje guha amabwiriza Yozefu no kongera gushyiraho Itorero rya Yesu Kristo. Yohana Umubatiza wazutse yagaruye ubushobozi bwo kubatiza bibiza kugira ngo hakurweho ibyaha. Batatu mu Ntumwa cumi n’ebyiri za mbere—Petero, Yakobo, na Yohana—bagaruye ukuba intumwa n’imfunguzo z’ubushobozi bw’ubutambyi. Abandi na bo baje, barimo Eliya, wagaruye ubushobozi bwo komatanya imiryango ubuziraherezo mu mibanire ihoraho itsinda urupfu.

Turahamya kandi ko Yozefu Smith yahawe impano n’ububasha by’Imana byo gusemura inyandiko ya kera: Igitabo cya Morumoni—Irindi Sezerano rya Yesu Kristo. Impapuro z’iyi nyandiko ntagatifu zikubiyemo umurimo w’umwihariko wa Yesu Kristo mu bantu bo mu Gice cy’Uburengerazuba bw’isi nyuma gato y’Umuzuko We. Cyigisha iby’intego y’ubuzima kandi kigasobanura inyigisho ya Kristo, ari yo shingiro ry’uwo mugambi. Nk’icyanditswe cy’ingenzi cya Bibiliya, Igitabo cya Morumoni gihamya ko ibiremwa muntu byose ari abahungu n’abakobwa ba Data udukunda wo mu Ijuru, ko afite umugambi w’ubumana ku buzima bwacu, kandi ko Umwana We, Yesu Kristo, avuga uyu munsi nk’uko yabikoze mu minsi ya kera.

Turamenyekanisha ko Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, ryashyizweho kuwa 6 Mata 1830, ari Itorero ry’Isezerano Rishya rya Kristo ryagaruwe. Iri Torero rishingiye ku buzima butunganye bw’ ibuye rikomeza imfuruka, Yesu Kristo, no ku Mpongano Ye idashira n’Umuzuko nyawo. Yesu Kristo yongeye kandi guhamagara Intumwa kandi aziha ubushobozi bw’ubutambyi. Aradutumirira twese kumusanga n’Itorero rye, kugira ngo twakire Roho Mutagatifu, imigenzo y’agakiza, kandi tubone umunezero urambye.

Imyaka magana abiri ubu irahise kuva uku Kugarurwa gutangijwe n’Imana Data n’Umwana Wayo ikunda, Yesu Kristo. Amamiliyoni mu isi hose yakiriye ubumenyi bw’ibi bikorwa byahanuwe.

Dushimishijwe no kumenyekanisha ko Ukugarurwa kwasezeranyijwe kujyana n’ihishurirwa rikomeza. Isi ntizongera kuba uko yahoze, nk’uko Imana “izakoranyiriza hamwe muri kimwe ibintu byose muri Kristo” (Abefeso 1:10).

Hamwe n’icyubahiro n’ishimwe, twebwe nk’Intumwa Ze turatumirira bose kumenya—nk’uko tuzi—ko amajuru afunguye. Turashimangira ko Imana irimo kumenyesha ugushaka Kwayo abahungu n’abakobwa Bayo ikunda. Turahamya ko abigira mu isengesho ubutumwa bw’Ukugarurwa kandi bagakorera mu kwizera bazahabwa umugisha wo kuronka ubuhamya bwabo bwite bw’ubumana bwako n’umugambi wako wo gutegurira isi Ukuza kwa Kabiri kwasezeranyijwe kwa Nyagasani n’Umukiza wacu, Yesu Kristo.

Iri tangazo ryasomwe n’Umuyobozi Russell M. Nelson nk’igice cy’ubutumwa bwe mu Giterane Rusange Ngarukamwaka cya 190 kuwa 5 Mata 2020, mu Mujyi wa Salt Lake, Utah.