“Yesu Yaduhaye Isakamentu,” Inshuti, Kamena 2021
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Kamena 2021
Yesu Kristo Yaduhaye Isakaramentu
Yesu yari azi ko igihe Cye ku isi kigiye kurangira. Yakoranyirije hamwe Intumwa Ze kuIfunguro rya Nyuma. Yabahaye isakaramentu kandi abasaba guhora Bamwibuka.
Yesu yagiye gusengera mu busitani. Yababajwe kubw’ibyaha byose n’ibintu biteye ishavu mu buzima bwa buri muntu. Hanyuma Yapfiriye ku musaraba maze ashyingurwa mu mva,
Ku Cyumweru mu gitondo nyuma y’uko Yesu apfa, hari abagore baje ku mva. Ibuye ryo ku muryango ryari ryamaze guhirikwa, kandi imva ntacyarimo! Yesu yari hehe?
Yari yongeye kuba muzima! Mariya Magadalena yabonye Yesu. Yasuye intumwa Ze kugira ngo bashobore bitegure kwigisha inkuru nziza nyuma y’uko yari yasubiye mu ijuru.
Mu gihe mfata isakaramentu, nibuka Yesu. Nibuka ko Yabayeho nuko agapfa maze akazuka kubwa njye.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa muCyongereza: 6/19. Ukwemerwa kw’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, June 2021. Kinyarwanda 17470 716