2022
Urukundo rw’Imana mu Mugambi wa Data
Gicurasi 2022


“Urukundo rw’Imana mu Mugambi wa Data,” Liyahona, Gicurasi 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2022

Urukundo rw’Imana mu Mugambi wa Data

Ibice

Ishusho
Imisozi itumbagira mu bicu

Mu Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminisi ya Nyuma, dufite igisobanuro cyihariye cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru. Ibi biduha uburyo butandukanye bwo kubona umugambi w’ubuzima bwo muri iyi si, urubanza rw’Imana rubukurikira n’igeno rihebuje rya nyuma ry’abana b’Imana bose. …

… Inyigisho yahishuwe y’Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo yigisha ko abana bose b’Imana—uretse bimwe bikeya cyane byazirikanwa hano—amaherezo bazajyanwa mu bwami bw’ ikuzo. …

… Irisumba ayandi muri aya ni ikuzwa mu bwami bwa selesitiyeli, aho twaba twahinduka nka Data n’Umwana We, Yesu Kristo. …

… Ubutumwa bw’Itorero ryagaruwe ni ugufasha abana b’Imana bose kuba abakwiriye icyo Imana yifuza nk’igeno ryabo rya nyuma. …

Icy’ingenzi kuri twe ni icyahishuwe n’Imana ko ikuzwa rishobora kugerwaho byonyine binyuze mu budahemuka ku bihango by’ishyingiranwa rihoraho hagati y’umugabo n’umugore. Iyo nyigisho y’Imana ni yo ituma twigisha ko “igitsina ari imiterere y’ingenzi y’ikiranga umuntu ku giti cye n’intego ye bihoraho mbere y’ivuka, mu buzima mu isi, no mu buzima buhoraho”[“Umuryango: Itangazo ku Isi,” ChurchofJesusChrist.org]. …

… Turemeza ko itangazo ku muryango, rishingiye ku nyingisho idasubirwaho, risobanura ubwoko bw’imibanire y’umuryango aho igice cy’ingezi kurusha ibindi cy’iterambere ryacu rihoraho rishobora kubaho. …

… Tugomba kwifuza gusangira uku kuri kw’ubuziraherezo n’abandi. Ariko ku bw’urukundo tugomba bagenzi bacu bose, duhora twemera ibyemezo byabo. Nk’uko umuhanuzi wo mu Gitabo cya Morumoni yigishije, tugomba kujya imbere, dufite “urukundo rw’Imana n’urw’abantu bose” [2 Nefi 31:20].

Capa