2022
Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo
Nzeri 2022


“Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo, “Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2022

“Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo”

Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Nzeri 2022

Yesaya Yigisha ibyerekeye Yesu Kristo

Ishusho
Yesaya arimo kwandika

Ibishushanyo byakozwe na Apryl Stott

Yesaya yari umuhanuzi. Yabayeho mbere y’uko Yesu Kristo avuka. Ariko yari azi ko Yesu azaza.

Ishusho
Yesaya arimo kuvuga

Yesaya yavuze ko Yesu azavuka nk’Umwana w’Imana. Yesu azafasha kandi akize abandi.

Ishusho
Yozefu, Mariya, n’uruhinja Yesu

Yesaya na none yavuze ko Yesu azaza ku isi. Azitwa Igikomangoma cy’Amahoro. Azatanga ubuzima Bwe ku bwacu kubera ko adukunda cyane.

Ishusho
Yesu Kristo wazutse

Ibintu Yesaya yigishije byabayeho. Imyaka myinshi nyuma yaho, Yesu yaje ku isi. Yatweretse inzira. Yarapfuye kandi yongeye kubaho. Ariho uyu munsi!

Ishusho
Umubyeyi w’umugore asomera abana ibyerekeye Yesu Kristo

Nshobora kwiga ibyerekeye Yesu Kristo. Iyo nibutse ibyo yakoze ku bwa njye, nshobora kumva amahoro n’ibyiringiro!

Urupapuro rusigwamo Amabara

Nshobora Kwiga ibyerekeye Yesu Kristo

Ishusho
Yesu Kristo apfukamye ngo avugane n’umugore

Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.

Igishushanyo cyakozwe na Apryl Stott

Ni iyihe nkuru ukunda cyane yerekeye Yesu?

Capa