2022
Umurage w’Ugushyigikira—Ibice
Ugushyingo 2022


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ugushyingo 2022

Umurage w’Ugushyigikira

Ibice

Ishusho
indege y’urupapuro n’igicucu cy’indege

Nk’uko mama yambwiraga iyo nitotomberaga ukuntu ikintu kigoranye, “O, Hal, nyine kiragoranye. Kigomba kugorana. Ubuzima ni ikizamini.”

Yashoboraga kuvuga ibyo atuje, ndetse amwenyura, kubera ko yari azi ibintu bibiri. Hatitaweho urugamba, ikigomba kwitabwaho kuruta ibindi ni ukuzagera iwacu akaba hamwe na Se wo mu Ijuru. Kandi yari azi ko ashobora kubikora binyuze mu kwizera Umukiza we. …

Umurage w’ugushyigikira yaduhayemo urugero usobanurwa neza muri Moroni 7, aho Morumoni ashyigikira umuhungu we Moroni n’abantu be. …

Ashyira Yesu Kristo imbere, nk’uko abantu bose bagira intsinzi mu gushyigikira abahuzagurikira mu nzira iberekeza mu rugo iwabo mu ijuru. …

Morumoni yabonye ubugwaneza nk’ikimenyetso cy’imbaraga z’ukwizera kwabo. …

Nuko Morumoni abashyigikira ahamya ko bari mu nzira yo kwakira impano y’imitima yabo iri kuzuramo urukundo ruzira inenge rwa Kristo. …

Nsubije amaso inyuma, ubu mbonye uko ya mpano y’urukundo ruhebuje—urukundo ruzira inenge rwa Kristo—rwakomeje, rukayobora, rugashyigikira, kandi rugahindura mama mu rugamba rwe agana iwacu. …

… Umukiza azi intambara zanyu birambuye. Azi ubushobozi bwanyu bukomeye bwo gukura mu kwizera, ibyiringiro n’urukundo ruhebuje.

Amategeko n’ibihango abaha ntabwo ari ibizamini byo kubagenga. Ni impano yo kubazamura mu kubona impano zose z’Imana no gusubira iwanyu kwa So wo mu Ijuru na Nyagasani, babakunda.

Capa